Ni ikibazo abanyapolitiki bo mu Burayi, Amerika no mu bihugu by’Abarabu bibaza kandi kubera uburemere bw’iki kibazo, kuri uyu wa Mbere, taliki 27, Gicurasi, i Buruseli ku kicaro gikuru cy’Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi hazabera Inama ikigaho.
Nyuma y’uko intambara ya Israel na Hamas muri Gaza izaba ihagaze, haribabwa uko Palestine izayoborwa.
Ababyibaza bakabihera ku miterere y’Intambara iri kuhabera muri iki gihe n’uburyo ingabo za Israel zagabanyijemo Gaza ibice bitandukanye hagamijwe ko itakongera kuba ahantu horohera Hamas kuyobora no gukorera ibikorwa by’iterabwoba.
Abaminisitiri b’ububanyi n’amahanga bo mu bihugu by’Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi bazahura na bagenzi babo bo mu bihugu by’Abarabu nka Jordan, Misiri, Qatar, Saudi Arabia na Leta zunze ubumwe z’Abarabu.
Ibiganiro bigamije kurebera hamwe uko Palestine izabaho nyuma y’Intambara iri kubera muri Gaza byatangiye nyuma gato y’uko Israel itangije intambara muri Gaza ariko kuko itari yafashe isura nk’iyo ifite muri iki gihe, abantu ntibabitinzeho cyane.
Hari imigambi muri iki gihe abadipolomate n’abanyapolitiki batandukanye bamaze guteganya ko ari yo yazagenderwaho mu kugena ejo hazaza ha Palestine.
Bari kubikorana umwete kugira ngo hagire icyemeranywaho mbere y’uko amatora ya Perezida muri Amerika aba mu Ugushyingo, 2024.
N’ubwo ari uko bimeze muri rusange, hari impungenge ko nta kintu kinini kandi kirambye kizemeranywaho kuri uyu wa Mbere ubwo impande zavuzwe haruguru zizaba zicaye ziganira ku hazaza ha Palestine.
Mu biganiro by’ejo biteganyijwe ko ibihugu biherutse kuvuga ko bizemera ko Palestine iba igihugu kigenga ari byo Norway, Spain na Ireland bizakomeza gusaba ko Palestine iba igihugu kigenga kandi gituranye na Israel.
Abadipolomate babyo bavuga ko bizeye ko ibiganiro by’ejo bizatanga umwanya wo gutekereza uko amahoro yagaruka muri Gaza.
Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Ireland witwa Taoiseach Simon Harris avuga ko inzira ya Politiki ari yo yagarura amahoro aho kuba iy’intambara.
Muri Guverinoma y’Ubwongereza bavuga ko igikwiye kwitabwaho ari ugufasha ubuyobozi bwa Palestine y’ubu kugira uburyo buboneye bwo gutegura ejo hazaza h’iki gihugu ubwo intambara muri Gaza izaba yahagaze.
Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’Ubwongereza David Cameron aherutse gusaba abayobozi ba Israel kureka guhombya Banki za Palestine binyuze mu kubuza abaturage gusora no guca imikoranire yazo na Banki zo muri Israel.
Hagati aho BBC ivuga ko Ubwongereza buri gutegura uko ubuyobozi bushya bwa Palestine bwazakora haba mu bya Politiki no mu by’imari n’ubukungu.
Icyakora ngo ubwo buryo ntiburasobanuka neza, ibi rero bigatuma bamwe basaba Ubwongereza kwerura bugatanga igishushanyo mbonera cyabwo kuri iyo ngingo.
Ubwongereza buvuga ko bushyigikiye ko hajyaho Leta ebyeri zituranye(iya Palestine n’iya Israel) ariko ntibwerura ngo bwemere ko iya Palestine yaba ari Leta yigenga.
Umwe mu bakurikiranira hafi iyo dosiye avuga ko hari ibyo abanyapolitiki bemeranyijeho harimo :guhagarika intambara ariko ngo nta mugambi urambuye n’ingengabihe y’uko ibintu bizakorwa iraboneka mu buryo buboneye.
Avuga ko iyo ari dosiye ndende ndetse ishobora kuzakomeza kuganirwaho mu myaka 70 iri imbere.
Muri Israel bo bavuga ko hanyuma ya Gaza y’ubu hazakurikiraho ubuyobozi bushyizweho na Palestine ifatanyije n’amahanga ariko budafite ahantu na hamwe buhuriye na Hamas.
Abayobozi bamwe muri Israel bavuga ko bidakwiye ko Gaza izayoborwa binyuze mu bushake bw’ingabo za Israel kuko byatuma igihugu cyabo gikomeza kwibasirwa n’ibitero bigamije kwereka Israel ko itishimiwe ku butaka bwa Palestine.
Ibi na Amerika irabishyigikiye kuko nayo isaba ko Israel yerekana mu buryo busobanutse uko yumva Palestine yazayoborwa nyuma y’iyi ntambara.
Blinken aherutse kuvuga ko Israel nikora ikosa ryo gukomeza gushyira ingabo zayo muri Gaza bizatuma abaturage bayo bibasirwa n’ibitero by’abiyahuzi badashaka ko Palestine iba ingaruzwamuheto ya Israel.
Ati: ” Twemera ko Palestine igomba kuyoborwa n’Abanyapalestine ubwabo”.
Hagati aho kandi Amerika iri gushyira igitutu ku bihugu by’Abarabu ngo bitegure ingabo zizajya gusubiza ibintu mu buryo muri Gaza mu gihe intambara izaba yahosheje.
Ibyo bihugu ni Misiri, Jordan, Morocco, Bahrain na Leta zunze ubumwe z’Abarabu ariko byavuze ko byakora ibyo Amerika ibisaba ari uko gusa isi yemeye ko Palestine ari igihugu kigenga bidasubirwaho.
Hari n’abavuga ko muri uyu mukino hakwiye kwinjizwamo na Turikiya nk’igihugu kibwira Hamas ikumva.
Benyamini Netanyahu we kugeza ubu ntakozwa ibyo kuva muri Gaza ubwo intambara izaba imaze kurangira.
Umuhati wose uri gushyirwa muri iyo dosiye ntacyo arawuvugaho ariko ntiyorohewe n’abamusaba kugira icyo abifataho umwanzuro.
Atinya ko aramutse yemeje ko Palestine yakwigenzura nyuma y’iyi ntambara, byarakaza abo mu ishyaka rye.
Bo bavuga ko Israel ikwiye kumara igihe icunga uko ibintu byifashe muri Gaza ikirinda guhita ihavana ingabo kuko byatuma Hamas yongera kwisuganya.
Uko ni ko ihurizo ry’uko Gaza izayoborwa nyuma y’uko intambara ya Israel na Hamas ihagaze riri kuvuna abanyapolitiki muri iki gihe.