Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Impinduka Mu Mitegurire Ya Miss Rwanda 2021: Ikiganiro Na Miss Meghan
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Imyidagaduro

Impinduka Mu Mitegurire Ya Miss Rwanda 2021: Ikiganiro Na Miss Meghan

admin
Last updated: 06 March 2021 10:49 am
admin
Share
SHARE

Isi yose iri mu bihe bidasanzwe kubera icyorezo cya COVID-19, n’imitegurire y’ibikorwa bikomeye ntiyasigaye.

Ubu irushanwa rya Miss Rwanda 2021 rigeze ahashyushye, ariko uhereye ku bakobwa baryitabiriye, abamenyereye kurikurikirana bari mu nyubako ryajyaga ritegurirwamo cyangwa imbere ya za televiziyo, muri uyu mwaka bazabona impinduka.

Ni mu gihe kuri uyu wa Gatandatu saa kumi n’ebyiri hategerejwe igikorwa gikomeye cyo gutoranya abakobwa 20 muri 37 bari mu irushanwa, bagomba kwitabira umwiherero ubanziriza umunsi wa nyuma w’irushanwa, uzabera muri Golden Tulip Hotel i Nyamata.

Mu kiganiro na Taarifa, Miss Nimwiza Meghan uvugira Miss Rwanda Organization itegura iryo rushanwa, yavuye imuzi imitegurire y’irushanwa ry’uyu mwaka n’impinduka zitezwe.

- Kwmamaza -
Ad imageAd image

Taarifa: Miss Rwanda y’uyu mwaka ni uwuhe mwihariko ifite

Miss Nimwiza Meghan: Irushanwa rigeze ahantu navuga hashimishije, kuko amajonjora y’ibanze yararangiye twamaze guhitamo abakobwa bazahagararira abandi mu Ntara, nibwira ko ari ibintu bishomishije kuba twarabashije no kubikora muri ibi bihe bya COVID aho ibikorwa byinshi byagye bihagarara, ariko umwana w’umukobwa akwiye kugira ayo mahirwe n’ubundi yari asanzwe abona biciye muri Miss Rwanda.

Taarifa: Irushanwa ry’uyu mwaka ritandukaniye he n’ayabanje?

Miss Nimwiza Meghan: Navuga ko mbigereranyije n’amarushanwa yabanje, ni irushanwa ryagoranye kurikora, ariko nanone ryerekanye ko nta kidashoboka, keretse nta bushake buhari. Ubushake buhari n’ubushobozi buraboneka, n’uburyo bwo gukoramo ibintu buraboneka.

Icyo navuga ni uko kuri ubu n’ubwitabire bw’abakobwa bwariyongereye, ni irushanwa natwe byadutunguye ubwitabire bw’abakobwa. Amajonjora y’ibanze yakozwe hakoreshejwe ikoranabuhanga, abakobwa bafataga amashusho yabo bakayohereza.

- Advertisement -

Mbere abakemurampaka bajyaga muri buri ntara tugasanga abakobwa aho babaga bateguriwe, ubungubu ntabwo byakunze twari muri guma mu karere, ibintu byose byasaga n’ibyahagaze. Twavuganye n’abakobwa tubabwira gufata amashusho bakayohereza, hanyuma akanama nkemurampaka kagakora akazi kako nk’uko kari gasanzwe kabikora.

Ibindi byose ariko byari bimwe. Amanota uko atangwa, ibigenderwaho mu gutoranya abakowa, amanota uko atangwa, byose byari bimwe uretse ko umukemurampaka atabonanaga n’umukobwa, batari bari kumwe mu cyumba kimwe.

Taarifa: Imyaka yo kwitabira Miss Rwanda yavuye kuri 18-24 igezwa kuri 18-28. Kubera iki?

Miss Nimwiza Meghan: Twongeyeho imyaka ine ku bemerewe kwitabira irushanwa, kuberako twaje gusanga amarushanwa mpuzamahanga menshi twitabira nayo yarazamuye iriya myaka, bamwe ndetse bagejeje kuri 29. Nka Miss Rwanda ntabwo twari kugumishaho 24 kandi tuzi neza hari abakobwa bayirengeje bashaka kwitabira irushanwa bagakumirwa no kuba bararengeje iriya myaka 24.

Twazamuyeho imyaka gato kugira ngo duhe amahirwe n’abakobwa bayirengeje bashaka kwitabira irushanwa.

Uburebure nabwo bwarahindutse kuko mbere umuntu yagombaga kuba areshya na metero 1 na santimetero 70, uyu mwaka ntabwo twashyizemo uburebure ahubwo twashyizemo igipimo gihuza uburebure n’ibilo by’umuntu (BMI), ibipimo bishobora kugaragaza niba udafite ibilo byinshi bikabije cyangwa bike bikabije.

Taarifa: Mushingiye ku buryo bwakoreshejwe, mwizeye ko mwabonye abakobwa beza kandi b’abahanga nk’uko byifuzwaga?

Miss Nimwiza Meghan: Icyizere cyo kirahari kuko urebye nk’amashusho abakobwa bohereje, nyuma boherezaga amafoto, kandi no ku nyandiko buzuzaga hariho aho buzuza uburebure n’ibiro. Ntekereza ko nta kidasanzwe cyabayemo, kuko ari ubwo buranga twarabubonye.

Ayo mashusho twashakaga kwari ukugira ngo turebe uko batekereza, imivugire yabo, kuko nyampinga ni umuntu uba ugiye guhagarararira u Rwanda, abandi bakobwa, n’iyo bikenewe ahagararira igihugu mu ruhando mpuzamahanga.

Rero twagombaga kureba imisubirize yabo, uko basubiza abakemurampaka, nicyo ayo mashusho yari amaze, naho iby’uburanga twari twarabibonye mu mafoto.

Taarifa: Ni iki mwizeza abakunzi b’irushanwa mu minsi isigaye?

Miss Nimwiza Meghan: Umunsi wa nyuma tubizeza kubaha nyampinga ukwiye u Rwanda. Abakobwa bose ni ba nyampinga yego, ariko hagomba gutoranywamo umwe uhagararira abandi.

Rero ku munsi wa nyuma nk’uko bisanzwe tuzabaha nyampinga ukwiriye, ikindi bazabireba kuri televiziyo ntabwo twemerewe guhura, abakobwa muzaba mubabona, abakobwa bazaba bahari, igitadukanye ni uko tutazahurira n’abantu mu cyumba cyabaga cyateguwe.

Bazabikurikiranira kuri KC2 no kuri YouTube Channel yacu ya Miss Rwanda Official.

Taarifa: Ni ibiki bishya umuntu yakwitega?

Miss Nimwiza Meghan: Udushya ntitubura, guhera ku bihembo abakobwa bazahembwa, umubare w’abakobwa bazahembwa, ibyo byose ni udushya, ni ibintu bizaba ari bishya. Ikindi kandi mu irushanwa kuzana ibishya ntibijya bibura, hari amakamba mashya azatangwa atari asanzwe.

Muri uyu mwaka dufite amakamba abiri mashya, hari uwagaragaje impano n’umushinga wagaragaje guhanga ibishya. Abo bazahembwa, mbese muri make buri mukobwa weseuzegukana umwanya runaka muri Miss Rwanda azahabwa akazi kamuhemba buri kwezi, kandi buri mukobwa uzajya mu mwiherero azemererwa buruse yo kwiga muri Kaminuza ya Kigali ku buntu.

Ikindi igihembo nyamukuru ni imodoka nk’ibisanzwe ariko noneho ni nziza kurushaho. Ubu turimo gukorana na Hyundai, umukobwa azabaha Hyundai Creta 2021, ni ikintu gikomeye.

Taarifa: Mu buryo mukomeza kubategura, musanga ari nka ryari umunyarwandakazi mwizera ko azitabira Miss World agatsinda?

Miss Nimwiza Meghan: Miss world ni irushanwa rimaze imyaka isaga 70 riba, ibihugu byinshi bimaze iyo myaka yose biryitabira. Rero nibaza ko icyo abanyarwanda bagakwiye kumenya, nta mukobwa wari wajya muri Miss World ngo atahe nta mwanya atsindiye.

Ni urugendo abantu bagomba gukomeza kwitegura, ariko aho turi uyu munsi nka Miss Rwanda Organization turahishimira kuko niba mu bihugu bisaga 130 mu myaka itatu ishize uko u Rwanda ruhagarariwe rutahana umwanya runaka mu bakobwa 25 bafite imishinga myiza, ni igikorwa kinini.

Mu 2017 Elsa (Iradukunda) yabonye umwanya mwiza muri batanu ba mbere babashije kugaragaza umuco wabo n’igihugu neza kandi byari ubwa kabiri u Rwanda rwitabiriye iryo rushanwa rimaze imyaka mirongo irindwi n’indi riba.

Ni urugendo, abakobwa turabategura, imishinga yabo tukayinonosora neza, ari nacyo gituma aho Miss Rwanda iri ubu twita cyane ku musanzu abakobwa batanga mu muryango nyarwanda kuri iyo mishinga yabo, ari nayo mpamvu muri Mis World tuza mu mishinga 25 myiza. Twizera ko tuzakomeza gutera imbere.

Taarifa: Gahunda y’umwiherero iteye gute?

Miss Nimwiza Meghan: Haratoranywamo abakobwa 20 bazerekeza mu mwiherero usanzwe. Uko uteguye rero ni nk’ibisanzwe abakobwa bazajya bakora ibikorwa byabo, ariko murabizi ko abakobwa mbere bararaga mu cyumba kimwe ari babiri, icyumwru cyashira bakanahinduranya kugira ngo habeho kurema ubuvandimwe hagati yabo. Ubungubu ntabwo bizashoboka.

Buri mukobwa azirarana mu cyumba cye, nk’uko nakomeje kubivuga ntabwo ari ibihe bisanzwe, n’ingamba zifatwa ntabwo zisanzwe. Buri mukobwa azirarana mu cyumba cye, hanyuma twajyaga dusohoka tukajya gusura ibintu bitandukanye, ibyiza nyaburanga, ubungubu ntabwo bizashoboka.

Ikindi bajyaga bagira ibihe byo kwigishwa umuntu akaza mu mwiherero, ubungubu bizajya bibera mu buryo bw’ikoranabuhanga. Hagiye habamo impinduka, umwiherero uzaba nk’ibisanzwe, abakobwa bazaba bari kumwe, ibyabagamo bizajya biba, ariko mu buryo busa n’ubutandukanye.

Taarifa: Ni izihe ngamba zindi zizakoreshwa mu kwirinda COVID-19?

Miss Nimwiza Meghan: Muri rusange muri ibi bikorwa byose guhera ku majonjora, kujya mu mwiherero no ku munsi wa nyuma w’irushanwa, nta bantu barikurikira cyangwa abafana tuzaba dufite, nta bantu bazaba binjira cyangwa basohoka mu itsinda.

Mbere mu mwiherero wasangaga nk’ababyeyi baza gusura abakobwa babo, tukajya gusura ahantu runaka, ibyo ntabwo bizaba kuri iyi nshuro kuko turimo kugabanya ibyago byo kwandura kuri aba bakobwa yangwa natwe ubwacu.

Ijonjora n’umunsi wa nyuma w’irushanwa bizaca kuri televiziyo, bazaba ari abakobwa gusa bari kumwe n’abakemurampaka n’itsinda rifata amafoto n’amashusho kandi bose bapimwe, buri wese azapimwa.

Taarifa: Bisobanuye ko kugaragaraho ubwandu ari uguhita usezererwa mu irushanwa?

Miss Nimwiza Meghan: Yego! Aba bakobwa baraburiwe basabwa kwitwararika kubera ko ntabwo twakwemera ko umuntu umwe waba yanduye yanduza n’abandi.

TAGGED:featuredMiss Rwanda
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Papa Francis Ari Kugerageza Guhuza Impande Ebyiri Za Islam
Next Article Urubanza Rwa Idamange Ruzaba Rumwe Mu Manza Zizavugwa Cyane Muri 2021
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Bobi Wine Agiye Kongera Kwiyamamariza Kuyoboza Uganda

Papa Leo XIV Yasuye Imva Y’Uwo Aherutse Gusimbura

Amazi Yabereye Abatutsi Irimbi Kandi Asanzwe Ari Ubuzima

Equity Group Igiye Guteza Imbere Imishinga Yo Mu Rwanda No Muri DRC

Burundi: Impunzi Zo Muri DRC Zugarijwe N’Indwara Zikomeye

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Nduhungirehe Avuga Ku Mushinga u Rwanda Rufitanye Na Amerika Ku Bimukira

Rwanda: Abagabo Bapfa Baruta Ubwinshi Abagore

Kagame Ari Mu Bufaransa 

Abasirikare Batatu B’u Rwanda Biciwe Muri Mozambique 

Aba Cardinals Batora Papa Bamaze Gushyira Ibintu Ku Murongo…

You Might Also Like

Mu RwandaUbukungu

Kwagura Umuhanda Kigali-Muhanga Byasubitswe

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Rwanda: Ingengo Y’Imari Ya 2025-2026 Iziyongeraho Miliyari 1.216

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Umunyamerika Yatorewe Kuba Papa Wa Mbere Mu Mateka

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Umusaruro W’Ibikomoka Ku Buhinzi u Rwanda Rwohereje Hanze Mu Cyumweru Gishize

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • [email protected]
  • [email protected]
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?