Imbonerahamwe y’imitsindire y’abana mu mashuri yisumbuye nk’uko yatangajwe na NESA, ivuga ko umwana watsinze ku manota ari hagati ya 20 na 39% yagerageje. Uwagize hagati ya 50 na 59% ngo ibyo yakoze birashimishije.
Iyi mbonerahamwe ivuga ko umunyeshuri watsinzwe ari ufite hagati ya 0 na 19%.
Nyuma y’uko iyi mbonerahamwe itangajwe, ku rubuga nkoranyambaga rwa X hahise haduka ikiganiro kibaza niba umwana watsinze kuri 20 na 39% aba yagerageje.
Umunyamakuru Anne Marie Niwemwiza yagize ati: “None se dusesengure izi termes cg tubyihorere? Yagerageje afite munsi ya 40%?? Hanyuma rero muti: birahagije kugira munsi ya 50%? Donc nta kindi uwayabonye yagombaga gukora, ni uko yareshyaga mbese ntako atagize birahagije ?? Ukumtu mu bizamini byo gusoza amashuli ibintu biba byasigirijwe, ariko byagera mu gutanga akazi utagize 70 akaba yatsinzwe, bingora kubihuza ukuntu noneho kubyumva byo bikaba kure nk’ukwezi. Kwanza reka mbe ngiye dore burije, ubanza naniwe sinzi. Imana ibarinde…”
Umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’Uturere n’Umujyi wa Kigali (Ralga), Ladislas Ngendahimana yavuze ko ibyiciro by’imitsindire y’abana nk’uko byiswe na NESA itajyanye n’amahitamo u Rwanda rwakoze.
Yanditse kuri X ati: “ Iyo birahagije ntabwo yatugeza ku mahitamo y’Abanyarwanda tuyobowe na Perezida Kagame. Kuvuga ko bihagije ni amaburakindi. Tubwizanye ukuri, hashakwe indi nyito. Ibi byaba ari ugutesha agaciro. Gutsindwa ntabwo ‘bihagije’ rwose.”
Uko bigaragara izi nyito zirateza impaka nk’uko byigeze kugenda ku mazina y’ibyiciro by’ubudehe.