Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Ibyo Muri DRC Biri Gusubira Irudubi-Uhuru Kenyatta
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahanga

Ibyo Muri DRC Biri Gusubira Irudubi-Uhuru Kenyatta

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 27 January 2023 11:08 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Umuhuza hagati ya Leta ya Repubulika ya Demukarasi ya Congo n’imitwe iyirwanya Uhuru Kenyatta avuga ko umutekano wasubiye irudubi. M23 ikomeje kwigarurira ibice bitandukanye bw’u Burasirazuba bwa DRC.

M23 ni umwe mu mitwe yitwaje intwaro imaze iminsi yatsa umuriro ku butegetsi bwa DRC.

Amakuru aturuka muri biriya bice bivugwamo iriya ntambara, avuga ko abarwanyi ba M23 bongereye imbaraga mu mirwano ndetse ngo bigaruriye ibice bitandukanye birimo n’ahitwa Kitshanga.

Andi makuru avuga ko aba barwanyi bigaruririye umuhanda w’ingirakamaro uhuza ibice bitandukanye birimo n’ibigana muri Goma.

Ibi bivuze ko aba barwanyi bashobora kugera no mu Mujyi wa Goma baramutse babishatse.

Mu mwaka wa 2012 aba barwanyi bigeze gufata uriya mujyi ariko bawamburwa n’ingabo zitabajwe n’umuryango w’abibumbye, bamwe bahungira mu Rwanda abandi  bajya muri Uganda.

Ikigo cy’ubushakashatsi mu bibera mu Burasirazuba bwa DRC kitwa Kivu Security Tracker (KST), cyatangaje ko kuri uyu wa Gatatu abarwanyi ba M23 bari barimbanyije bagana muri Teritwari ya Masisi.

Umuhanda M23 yafunze ni uhuza Kitchanga na Masisi ariko ukaba ugana n’i Goma.

Polisi ikorera muri kiriya gice yabwiye AFP ko ‘koko’ abarwanyi ba M23 bafunze uriya muhanda kandi bari kuwukoresha kugira ngo babone uko bakomereza mu bice bifuza byose bikikije Masisi.

TAGGED:AbarwanyifeaturedKenyattaM23MasisiUhuru
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article BK Foundation: Ikigo Giharanira Imibereho Myiza Y’Abaturage
Next Article Abahishe Abayahudi N’Abatutsi Muri Jenoside Ni Abo Gushimwa- Serge Brammertz
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Rwanda: 34% By’Abacukura Amabuye Y’Agaciro Nibo Bateganyirizwa N’Abakoresha

Abatahutse Bava DRC Batangajwe N’Uko Basanze U Rwanda Rusa

Burundi: Umushinjacyaha Aravugwaho Kwiba Amafaranga Ya Leta Akayajyana Tanzania

Nyanza: Nyiri Akabari Akurikiranyweho Guta Umukecuru Mu Bwiherero

Nyuma Yo Kwica Abantu 114 Muri Philippines Inkubi Ikomereje Muri Vietnam

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Tanzania: Ishyaka CHADEMA Ryagize Icyo Rivuga Ku Byavuye Mu Matora

DRC: Yarashe Afande We Amuziza Kumurira Amafaranga

Afurika Yunze Ubumwe Yashimiye Samia Ku Ntsinzi Ye

Suluhu Yatangajwe Ko Yatsinze Amatora Y’Umukuru W’Igihugu

Twifuza Ko Kagame Yatubera Umuhuza-Ambasaderi Wa Sudani

You Might Also Like

Mu mahanga

DRC: Uburayi Burasaba Abo Mu Burasirazuba Koroshya Ngo Ubutabazi Bugere Ku Mbabare

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Ibidukikije

Rutsiro: Imbwa Z’Ibihomora Zugarije Pariki Ya Gishwati-Mukura N’Abayituriye

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Ubukungu

Ubwoba Ku Bitero By’Ikoranabuhanga Ku Bakiliya Bwatumye MTN Ihanga Agashya

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imikino

Minisitiri Mukazayire Yahaye Abadepite Isezerano Abantu Bakwiye ‘Guhanga Amaso’

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?