Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Ibyo U Rwanda Rwaciyemo Byarweretse Ko Amahoro Ari Ayo Kurindwa Cyane- Ugirashebuja
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Umutekano

Ibyo U Rwanda Rwaciyemo Byarweretse Ko Amahoro Ari Ayo Kurindwa Cyane- Ugirashebuja

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 04 December 2021 12:38 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Abasirikare bo muri Sudani y’Epfo bamaze iminsi mu Rwanda mu ishuri rikuru rya gisirikare iri i Musanze bahugurwa uko barushaho gucunga umutekano iwabo.

Mu muhango wo gusoza amasomo bari bamazemo iminsi, Minisitiri w’ubutabera akaba n’Intumwa nkuru ya Leta Dr Emmanuel Ugirashebuja yababwiye ko ‘yizeye’ ko bazashyira mu bikorwa ibyo bize.

Ugirashebuja ati: “ Ibyo u Rwanda rwaciyemo byarweretse ko amahoro ari ikintu cy’agaciro kanini kigomba kirindwa. Twabonye ko ubuyobozi bwiza, ubushake bwa politiki no kudatezuka, kubazwa inshingano no kudaheza ari ingenzi mu gutuma ubuyobozi bwiza buganza mu baturage. Ikindi cy’ingenzi ni uguhitamo neza kugira ngo ubone uko uhangane n’ibibazo igihugu gihura nabyo.”

Uwaje ayoboye itsinda ryaturutse muri Sudani y’Epfo witwa Martin Elia Lomuro yavuze ko hari isomo rigatika bavanye mu Rwanda.

Ati: “ Hari ibyo twigiye ku Rwanda cyane cyane ibyerekeye kugarura amahoro mu gihugu kikiva mu ntambara.”

Avuga ko itsinda ayoboye nirigera muri Sudani y’Epfo rizashyira mu bikorwa ibyo ryize.

Intumwa zaturutse muri Sudani y’Epfo mu mahugurwa yabereye mu Rwanda

Ngo bazakora uko bashoboye bahurize hamwe imbaraga n’ibitekerezo kugira ngo bashakire hamwe umuti urambye w’ibibazo batewe n’intambara kiriya gihugu kimaze mo imyaka itari micye.

Umuyobozi w’Ikigo Rwanda Peace Academy Jill Rutaremera atanga ibihembo ku baje muri ariya mahugurwa
TAGGED:featuredSudaniUbutaberaUgirashebujaUmutekano
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article U Rwanda Rugeze Ku Mukino Wa Nyuma Mu Irushanwa Rya Handball Ribera Muri Tanzania
Next Article U Burusiya Bwamaganye Abavuga Ko Bugiye Kurasa Ukraine
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Ingabo Z’u Rwanda Zasinyanye N’Iz’Ubushinwa Amasezerano Y’Ubufatanye

Rihanna Agiye Kubona Icyo Yari Yarabuze

Ubukungu Bw’u Rwanda Bwazamutseho 7.8%-MINECOFIN

Uburundi: Umunyarwanda Yafunganywe N’Umu Youtuber

Dushora Mu Gusukura Ikirere Cyacu- Minisitiri Arakwiye

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Akamaro K’Amashanyarazi Akomoka Ku Mirasire Y’Izuba Ni Ntagereranywa

Qatar Irashaka Kurega Netanyahu 

Ibya Ariel Wayz Byajemo Gishegesha

Gen Gatama Yoherejwe Kuyobora Inzego Z’u Rwanda Z’Umutekano Muri Mozambique

Urubyiruko Rw’U Rwanda Ruriyahura Cyane-RBC

You Might Also Like

Imibereho Y'AbaturageMu RwandaUbukungu

Imiterere Y’Ubucuruzi Bw’u Rwanda N’Amahanga Muri 2025

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imibereho Y'AbaturageMu Rwanda

Drone Y’Ingabo Z’u Rwanda Yakoze Impanuka 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Mu Rwanda Hamaze Kubakwa Ibiraro 300 Byo Mu Kirere

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUmutekano

Ingabo Za Israel Zatangije Ibitero Byo Ku Butaka Byo Gusenya Gaza Yose

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?