Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Ibyo Wamenya Ku Buryo Budasanzwe Buzifashishwa Mu Matora y’Inzego z’Ibanze
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Politiki

Ibyo Wamenya Ku Buryo Budasanzwe Buzifashishwa Mu Matora y’Inzego z’Ibanze

admin
Last updated: 11 October 2021 5:40 pm
admin
Share
SHARE

Abanyarwanda binjiye mu bihe by’amatora bizasiga habonetse abayobozi basaga 240,000, mu gikorwa kizifashishwamo uburyo budasanzwe kubera icyorezo cya COVID-19.

Hazaba hatorwa komite nyobozi z’Imidugudu, inama njyanama z’Utugali n’Imirenge, Inama njyanama y’Akarere na Komite nyobozi y’Akarere. Hazatorwa kandi abayobora Inama y’igihugu y’urubyiruko, iy’abagore n’iy’abafite ubumuga.

Amatora azakorwa mu buryo buziguye

Mu gihe itegeko riteganya ko abayobozi benshi mu nzego z’ibanze batorwa n’inteko z’abaturage, kuri iyi nshuro hazabaho umwihariko kubera ibihe bidasanzwe.

Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora Prof Kalisa Mbanda, yavugiye kuri televiziyo y’igihugu ko kubera COVID-19, guhera ku Umudugudu hazaba amatora aziguye.

Ni ukuvuga ko abaturage bazabanza gutora abantu bakeya, bazabatorera.

Amatora azahera mu Isibo, buri imwe yitoremo abantu batatu bazajya gutora komite nyobozi y’Umudugudu igizwe n’abantu batanu.

Iyo nteko itora iziyongeramo komite y’urubyiruko n’iy’abagore zizaba zatowe, umuyobozi w’ishuri cyangwa ivuriro niba rihari, n’ukuriye abacuruzi.

Ntabwo umudugudu wose uzakoranira hamwe nk’uko bisanzwe.

Abatoranyijwe ngo bahagararire abandi mu matora nabo bashobora kwiyamamaza.

Prof Mbanda yavuze ko abazatorwa ku Mudugudu ari bo bazaba bagize inteko itora Inama Njyanama y’Akagari, uretse ku rwego rw’abafite ubumuga.

Yakomeje ati “Ku rwego rw’Umurenge ni uko, hazatora abatowe ku rwego rw’Utugali tugize Umurenge, kandi batore abari muri izo nzego zose.”

Ku rwego rw’Akarere byahidutse cyane

Mu byahindutse ku rwego rw’Uturere harimo ko abagize Inama njyanama bagomba kuba 17, mu gihe uwo mubare washoboraga kurenga bitewe n’Imirenge Akarere gafite.

Inama Njyanama y’Akarere yabaga igizwe n’Abajyanama rusange batowe mu mirenge, Komite y’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko mu Karere; Umuhuzabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Abagore ku rwego rw’Akarere; Abajyanama b’abagore bangana nibura na 30% y’abagomba kugira Inama Njyanama; Umuhuzabikowa w’Inama y’Igihugu y’abantu bafite ubumuga na Perezida w’abikorera mu Karere.

Ubu hazaba harimo Abajyanama rusange 8 batorwa ku rwego rw’Akarere; Abajyanama 5 b’abagore bangana na 30% by’abajyanama bose; Umuhuzabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko, uw’Inama y’Igihugu y’abagore, uw’Inama y’Igihugu y’abafite ubumuga na Perezida w’abikorera mu Karere.

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Gatabazi Jean Marie Vianney, yavuze ko kugira abajyanama batorwa mu mirenge byatumaga hari ubwo usanga umwe ari mu mpaka avuga ngo “Umurenge wanye,” ariko ubu bazaba bareba akarere kose.

Prof Mbanda yavuze ko mu gutora bariya bajyanama umunani, baziyamamaza mu karere kose kandi mu buryo budasanzwe.

Ati “Baziyamamaza hakoreshejwe ikoranabuhanga. Bazagira iminsi 10 yo kwiyamamaza guhera ku wa 3-12 Ugushyingo.”

Biteganywa ko “nta nteko z’abaturage zizakorwa”, ahubwo abiyamamaza bazifashisha ubutumwa bugufi nko kuri telefoni, email cyangwa itangazamakuru ku babishoboye.

Ubwo butumwa bukubiyemo imigabo n’imigambi yabo bazabwoherereza abagize inteko itora ku rwego rw’Akarere.

Ni ukuvuga abagize Inama Njyanama z’Imirenge, komite nyobozi z’inama y’igihugu y’abagore, urubyiruko n’abafite ubumuga, abahagarariye amashuri, amavuriro n’abikorera ku rwego rw’Akarere.

Abiyamamaza bashobora no kunyuza ubutumwa ku bandi bantu, igihe bizeye ko buzagera ku bagize inteko itora.

Prof Mbanda yakomeje ati “Tuzabaha n’undi mwanya wo kwiyamamaza ku munsi w’itora, imbere y’inteko itora noneho. Icyo gihe bazahabwa iminota kenshi itarenze itanu, bitewe n’umubare tuzagira w’abiyamamaza.”

Ku rwego rw’Uturere hazatorwa Meya n’abamwungirije babiri, bazatorwa mu bajyanama b’Akarere.

Minisitiri Gatabazi yavuze ko kandidatire z’abashaka kuvamo abajyanama nizimara kwemezwa burundu, komite nyobozi z’Uturere zizavaho ku wa 26 Ukwakira.

Inshingano zizasigaranwa n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere, uzayobora mu nzibacyuho kugeza ku munsi bazatoraho komite nyobozi nshya, zikarahirira imbere y’urukiko na Guverineri w’Intara.

Yavuze ko abifuza kujya mu nzego z’ibanze bakwiye kubikora babyishimiye, ashishikariza cyane cyane urubyiruko n’abagore kwiyamamaza.

Ati “Bumve ko ari akazi keza, ni akazi ko gukorera igihugu, ubundi ntabwo ari akazi umuntu ajyamo yirukankira umushahara, ni akazi umuntu ajyamo yumva afite inyota yo kuyobora no gufasha abaturage mu mpinduka nziza ziganisha ku iterambere igihugu cyifuza.”

Komisiyo y’igihugu y’amatora ivuga ko ubuheruka wasangaga habonetse impuzandengo y’abakandida batanu ku mwanya umwe uhatanirwa.

Ibyihariye ku Mujyi wa Kigali

Uretse impinduka mu gutora abayobozi mu Turere dufite ubuzima gatozi, hari n’izakozwe ku matora y’Umujyi wa Kigali nubwo ho abayobozi bamaze gushyirwaho.

Minisitiri Gatabazi yagize ati “Komite nyobozi y’Umujyi wa Kigali yajyaga itorwa n’abagize Inama Njyanama y’Umujyi wa Kigali, hakiyongeraho abagize biro z’inama njyanama z’Imirenge 35 igize Umujyi wa Kigali.”

“Ubu rero itegeko ryashyizeho ko inteko itora nyobozi y’Umuyi wa Kigali izaba igizwe n’Inama njyanama y’Umujyi wa Kigali n’abagize inama njyanama z’imirenge 35 yose y’Umujyi wa Kigali. Yavuye ku bantu hafi 120, bageze ku bantu 700, nibo bazajya batora komite nyobozi y’Umujyi wa Kigali.”

Ingengabihe y’amatora

Kandidatire z’abifuza kujya mu nzego z’ibanze ku rwego rw’Akarere zatangiye kwakirwa kuri uyu wa Mbere tariki 11 Ukwakira, kugeza ku wa 20 Ukwakira 2021.

Abemerewe kwiyamamaza bazatangazwa ku wa 26 Ukwakira, biyamamaze ku wa 3-12 Ugushyingo.  Amatora y’abajyanama ku Karere azaba ku wa 13 Ugushyingo 2021.

Biteganywa ko Komite nyobozi y’Akarere izatorwa ku wa 19 Ugushyingo, ari nabwo hazatorwa komite y’Inama Njyanama.

TAGGED:AmatorafeaturedGatabazi JMVInzego z'IbanzeProf Kalisa Mbanda
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Abasambanyije Abana n’Abakoresheje Abakuru Imibonano Mpuzabitsina Ku Gahato Bashyizwe Ahabona
Next Article Hari Inama Dr Ngirente Atanga Mu Kuzahura Ubukungu Bw’Afurika
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Abakekwaho Kwiba Mu Isoko Rya Kimironko Bafashwe

Ruhango: Bakurikiranyweho Gutega Abantu Bakabaniga

Nduhungirehe Yitabiriye Inama Yiga K’Ubufatanye Bw’Ubuyapani N’Afurika

Uburundi Bugiye Gukoresha Amafaranga Y’Ubushinwa Mu Gutumiza Ibintu Hanze

Afrobasket: Amakipe Y’U Rwanda Yatashye Amara Masa

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Hari Ikigega Kizaha Urubyiruko Inguzanyo Nta Ngwate

MINAGRI Irasaba Abahinzi Kudahubukira Gutera Imyaka

Trump Na Putin Ntibemeranyije Guhagarika Intambara Ya Ukraine

Rwanda: Abakanishi Bagiye Guhugurwa K’Ugukanika Batiri Za Bisi Z’Amashanyarazi

DRC: Uwahoze Ari Minisitiri W’Ubutabera Yasabiwe Gukora Imirimo Nsimburagifungo

You Might Also Like

Mu mahangaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Amerika Irashaka Gufasha DRC Guhashya Ruswa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitiki

Perezida Kagame Yafashe Mu Mugongo Abo Mu Muryango Wa Dr.Kirabo Washyinguwe

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitiki

Mu Mashuri Abanza Abakobwa Batsinze Kurusha Abahungu-NESA

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imibereho Y'AbaturageUbuzima

Hakozwe Umuti Wa Malaria W’Impinja

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?