Juliet Kabera uyobora Ikigo cy’igihugu gishinzwe kurengera ibidukikije, REMA, avuga ko ubwiyongere bw’ibinyabiziga byo mu Rwanda bwatumye ikirere cyarwo gihumana byikube gatanu kurenza ibipimo byagenwe na OMS.
Umuyobozi wa REMA avuga ko bakurikije ibisubizo byavuye mu bushakashatsi bakoze henshi, basanze ikinyabutabire kitwa PM 2.5 kigaragaraga mu byotsi bisohorwa n’ibinyabiziga ari kinshi mu kirere cy’u Rwanda cyane cyane mu mujyi wa Kigali.
Bagenzi bacu ba RBA yababwiye ati: “ Ibipimo turimo dufata biratugaragariza ko umwuka ukomeza kwandura, wanduzwa nabya bindi twakomeje kuvuga. Hari ibipimo tugenderaho biri hirya no hino kandi iyo urebye usanga biterwa cyane cyane n’ikinyabutabire dukunda kwita PM 2.5 mu Cyongereza…Birimo biriyongera kandi dukurikje ibipimo bya OMS, ibyo byuka byiyongereye inshuro eshanu ukurikije aho byagombye kuba biri”.
Kabera Juliet avuga ko iyo ari impamvu ikomeye ituma Leta ifata ingamba zo kurinda ko ibyo binyabutabire byiyongera cyane cyane ko n’ibinyabiziga biri gukomeza kwiyongera.
Amakuru avuga ko mu Rwanda habarirwa imodoka zigera kuri Miliyoni kandi inyinshi muri zo zikoresha mazutu cyangwa lisansi, ibi bikaba ibisukika byaka bigasohora umwotsi.
Mu gukumira ko icyo kinyabutabire gikomeza kuba kinshi mu kirere cy’u Rwanda, REMA yatangije uburyo bwo kugipima mu myotsi isohorwa n’ibinyabiziga, ibisohowa uwanduye cyane bikazabihanirwa binyuze mu gucibwa amande.
Motari afite umwihariko…
Taarifa Rwanda yabajije Umuvugizi w’Ishami rya Polisi rishinzwe umutekano mu muhanda Superintendent of Police Emmanuel Kayigi uko polisi ibona ikibazo cy’ibyuka biva mu modoka bigahumanya ikirere n’icyo iri gukora ngo gishize, avuga ko ibona ko gikomeye.

Kayigi avuga ko n’ubwo igihe cyo gutangira gusuzumisha ibinyabiziga ngo harebwe uko ibyotsi byabyo bihagaze kitaragera( ni tariki 18, Kanama, 2025), ubusanzwe ari ngombwa ko ababifite batangira kumva ko kiri hafi, bakitegura kubipimisha.
Superintendent Kayigi asanga buri wese bireba akwiye kumva ko ari ngombwa kuko n’ubundi aba azi cyangwa agomba kumenya ubuzima bw’ikinyabiziga atunze.
Yashyize umwihariko ku bamotari, avuga ko nabo bakwiye gutangira kwitegura kuzajya gukoresha contrôle technique kuko batari basanzwe babisabwa.
Ati: “ Tariki 18 ntabwo ari kera. Ni ikintu abamotari bakwiye gutangira kumenya, bakumva ko igihe cyabo cyo gukoresha contrôle cyageze, bakazitabira iyi gahunda”.
Icy’ingenzi ni uko abafite ibinyabiziga bakwiye gutangira kwitegura mu mutwe ko igihe kiri hafi kugera, bakazaza gukoresha iryo genzura nk’uko REMA na Polisi babisaba.
Minisitiri w’ibidukikije, Dr. Bernadette Arakwiye nawe asaba abantu bose kwibuka ko iyo bahumetse umwuka mwiza bibagirira akamaro kuko bibarinda indwara zifata imyanya y’ubuhumekero kandi ubuzima bwiza buba buvuze umusaruro w’ubukungu.

PM 2.5 ni impine ya ‘Particulate Matter’ ikaba utuvungukira duto cyane tutaboneshwa amaso tuba mu myotsi isohorwa n’ibinyabiziga bifite moteri.
Natwo dukubiyemo ibindi binyabutabire byanduye bizamuka bikajya mu kirere bigatuma gishyuha kandi ibinyabuzima bihumetse umwuka wandujwe nabyo, bikazabigiraho ingaruka runaka mu gihe kizaza.
Izo ngaruka zirimo kurwara ibihaha, kwandura kw’amaraso kandi ayo maraso arazamuka akagera mu bwonko no mu zindi ngingo zikomeye z’umubiri w’umuntu.
Ahandi iki kinyabutabire kiva ni mu myotsi w’inkwi, bikaba byatera n’indwara bita asima (Asthma) ku bantu bamaze igihe bahumeka umwuka kirimo.