Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Iby’Uko Umutoza W’Amavubi Akomeza Aka Kazi Byananiranye
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
ImikinoMu Rwanda

Iby’Uko Umutoza W’Amavubi Akomeza Aka Kazi Byananiranye

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 22 January 2025 7:17 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
Bamwe bavuga ko yari umutoza mwiza.
SHARE

FERWAFA yemeje ko uwari umutoza mukuru wa  Amavubi, Frank Torsten Spittler, adakomeza kubikora kuko ibiganiro byo kongera amasezerano yagiranaga nawe ntacyo byageze ho. Uyu mugabo ukomoka mu Budage yari amaze umwaka atoza Amavubi.

N’ubwo mu mizo ya mbere atahabwaga amahirwe yo kubyitwaramo neza, yaje kwerekana ko ari umutoza mwiza.

Mu Ugushyingo 2024, ni bwo urugendo rwakorwaga n’Amavubi ashaka itike yo kujya mu Gikombe cya Afurika 2025 rwahagaze.

Hari nyuma yo kujya ku mwanya wa gatatu mu itsinda D afite amanota umunani.

Yari make ku buryo atari buhe Amavubi amahirwe yo gukomeza.

Ibyo birangiye, hakurikiyeho ibiganiro byo kureba niba impande zombi zari bwemeranye ku ngingo y’uko Spitter yakomeza gutoza Amavubi.

Hagati aho ariko, Spitter wari warangije inshingano ze kuko amasezerano y’akazi yari yarangiye yagiye iwabo mu kiruhuko kirangiza umwaka.

Itangazamakuru n’abakurikiranira hafi umupira w’amaguru mu Rwanda bakomeje kwibaza niba azakomeza inshingano ze cyangwa niba byararangiranye n’umwaka wa 2024.

Umuyobozi wa FERWAFA, Munyantwali Alphonse yabwiye B&B ko ibiganiro na Spitter byari bikomeje ndetse ko haburaga igihe gito ngo batangaze icyabivuye mo.

Nta makuru arambuye ku ngingo zaganirwagaho hagati y’impande zombi yatangajwe, icyakora ntihabuzemo irebana n’ingano y’umushahara FERWAFA yamugombaga.

Ku byerekeye ibyo Frank Torsten Spittler azibukirwaho, harimo ko Amavubi yatoje umwaka ushize yatsindiye ikipe y’igihugu ya Nigeria iwayo ibitego 2-1.

Mu mitoreze ye, uyu Mudage hari ibyemezo yafataga bikabangamira bamwe mu bakinnyi bakomeye mu Amavubi barimo Hakim Sahabo na Rafael York.

Yavugaga ko impamvu ituma atabakinisha cyangwa bakazamo nk’abasimbura ari uko bakiniraga nabi bagenzi babo, ntibahererekanye umupira kandi bose bagize ikipe.

Azibukwa kandi ku mitoreze ye yatumye abakinnyi b’Amavubi berekana umukino wo guhererekanya umupira washimwe na benshi.

Hagati aho Amavubi azakina na Nigeria muri Werurwe 2025, umukino amakipe yombi azaba ashakamo itike yo kuzahatanira kujya gukina ashaka igikombe cy’isi cya 2026, ikazabera muri Leta zunze ubumwe za Amerika.

FERWAFA ntiyumvikanye nawe ku mikoranire
TAGGED:AmavubifeaturedFERWAFAMunyantwaliSpittlerUmutoza
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Meya Wa Ruhango Aravugwaho Gutuka Abo Bakorana
Next Article U Rwanda Rurashaka Gukorana Na Pakistan No Mu Bya Gisirikare
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Undi Mugore Yafatanywe Urumogi

Miliyoni Frw 464 Z’Ishimwe Zahawe Abatse EBM

Babona Bate Inkuru Zibakorwaho?

Rubavu: Abafite Ubumuga Basaba M23 Kubakomorera Ku Bicuruzwa Byose Bijya i Goma

Trump Na Putin Ntibemeranyije Guhagarika Intambara Ya Ukraine

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Hari Ikigega Kizaha Urubyiruko Inguzanyo Nta Ngwate

Nyanza: Umugore Yishe Umugabo We

Haravugwa Umwuka Mubi Hagati Ya Israel Na Qatar 

Gatsibo: Babwiye PM Nsengiyumva Ibyiza Byo Gutura Ku Mudugudu

DRC: Uwahoze Ari Minisitiri W’Ubutabera Yasabiwe Gukora Imirimo Nsimburagifungo

You Might Also Like

Mu RwandaUbuzimaUmutekano

Musanze: Abanyonzi Bibukijwe Akamaro Ka Gerayo Amahoro

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Rwanda: Abakanishi Bagiye Guhugurwa K’Ugukanika Batiri Za Bisi Z’Amashanyarazi

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
IbidukikijeMu RwandaUbuzima

Rulindo: Abaturage Biyemeje Kurinda Ibidukikije

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitikiUbukungu

Minisitiri W’Intebe Yasuye Icyanya Cy’Inganda Cya Musanze

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?