Perezida Paul Kagame yaraye asuye abana 50 bamaze iminsi batozwa gukina Basketball k’ubufatanye n’umukinnyi wa Basketball w’Umunyamerika uri mu bakomoye muri iki gihe witwa Kawhi Leonard.

Ubwo kandi biri no muri gahunda ndende u Rwanda rufatanyamo n’undi mugabo wakinnye agashora no muri uyu mukino witwa Masai Ujiri yitwa Giants of Africa.

Mu kiganiro yabagejeje ho, Perezida Kagame yashimiye uwo Kawhi kandi amwizeza ko ‘abishatse’ yakwibera mu Rwanda.

Kawhi ni muntu ki?
Kawhi Anthony Leonard yavutse mu mwaka wa 1991, akaba Umunyamerika ukina Basketball kinyamwuga mu kipe yitwa Los Angeles Clippers iri mu cyiciro cya mbere mu yagize Ishyirahamwe National Basketball Association (NBA).
Yabaye umukinnyi wahize abandi mu irushanwa ry’uyu mukino muri Amerika inshuro ebyiri, amuba inshuro esheshatu mu marushanwa ahuza abandi bakinnyi bakomeye bakina irushanwa ribahuza bita All-Star games.
Afite ibiganza biriho intoki ndende kandi zikomeye ku buryo bimworohera cyane gufata umupira wa Basketball akawugumana ntawe ushoboye kuwumwaka bityo kugarira no gutsinda bikamworohera.
Hari impaka ziri kugibwa muri iki gihe z’uko yaba umwe mu bakinnyi bakomeye Amerika yagize muri Basketball ku rwego rwa ba Micheal Jordan n’abandi nkawe.
Ubuhanga bwe yatangiye kubwerekana akiri no mu mashuri yisumbuye ku kigo Martin Luther King High School.
Yari mu ikipe y’abana bakinaga uyu mukino kandi mu mukino umwe bigeze gukina n’ikipe y’ikigo baturanye, mu manota 30 batsinze, we yihariye mo 22 ndetse byatumye bamuhimba akazina ka California Mr. Basketball.
Umwaka wa 2009 warangiye ari ku mwanya wa 48 mu gihugu cyose mu bashakishwaga ngo bahabwe umwanya mu makipe akomeye muri Basketball.
Mu mwaka wa 2011 nibwo yatangiye gushyirwa ku rutonde rw’agateganyo rw’abantu bashoboraga kwinjizwa mu makipe akina muri NBA kandi byaramuhiriye kuko ikipe Indiana Pacers yamutoranyije ariko aza kubengukwa na San Antonio Spurs iramwegukana.
Muri yo yatangiye kuhandikira amateka kuko mu mwaka wa 2014 yatumye ikipe ye itwara igikombe cya NBA championship, bituma yitwa umukinnyi wa mbere w’agaciro mu mikino ya nyuma y’amakipe yageze ku gikombe.
Yahakinnye ibyo bita ‘seasons’ umunani, akomereza muri Toronto Raptors hari mu mwaka wa 2018, ahakina season imwe ari nabwo yagejeje iyi kipe ku mikino ya nyuma.
We na Kareem Abdul-Jabbar and LeBron James nibo bakinnyi bagejeje amakipe menshi ku mikino ya nyuma kandi akegukana intsinzi.
Nyuma y’urwo rugendo, yaje guhitamo kugaruka iwabo ku ivuko mu Mujyi wa Los Angeles muri Leta ya California atangira gukinira ikipe y’aho yitwa the Clippers, hari muri Nyakanga, 2019 kugeza n’ubu niho ari.
Leonard afite abana babiri yabyaranye n’umugore we.
Bivugwa ko mu mwaka wa 2018 yasinyanye amasezerano n’uruganda rukora inkweto rwitwa New Balance kandi mbere yarwo, yari afitanye andi( n’ubu atararangira) n’uruganda Air Jordan rusanzwe ruyoborwa na Nike.

Gusa Nike yo yigeze kuyirega ko yakoresheje ikirango cy’izina rimuranga abafana be bamuhimbye rya Klawku nkweto zayo itabimusabiye uburenganzira.
Muri Mutarama, 2020 ubwo icyamamare muri Basketball cyane cyane mu byo gucenga witwaga Kobe Bryant yapfaga azize impanuka y’indege, Kawhi yatangaje ko nyakwigendera yari inshuti ye ndetse ko umupilote wari utwaye indege yamuhitanye nawe yajyaga amutwara.
Uwo ni Pilote Ara Zobayan.
Mu magambo avunaguye, ibi ni ibigwi by’Umunyamerika ushaka kuzamura impano yo gukina Basketball mu bana b’u Rwanda.