Ikigo cy’u Rwanda gishinzwe kohereza hanze ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi, NAEB, gitangaza ko mu minsi irindwi ishize u Rwanda rwohereje hanze icyayi gipima toni 987 cyose hamwe kikaba cyararwinjirije $ 3,129,805.
Nicyo gihingwa kinjije menshi ugereranyije n’ibindi rwohereza hanze birimo n’ikawa n’indabo.
Imibare itangwa aha ni iyo hagati y’italiki 29, Mutarama kugeza taliki 02, Gashyantare, 2024.
Ku byerekeye ikawa, u Rwanda rwoherereje amahanga ipima toni 280 igurwa $ 1,329,891. Ikilo kimwe cyaguzwe ku $4,76.
Imbuto zose hamwe u Rwanda rwoherereje amahanga zanganaga na toni 450 zikaba zaraguzwe kuri $ 446,945, inyinshi zoherezwa muri Afurika no muri Aziya.
Ibindi rwohereje yo ni amata n’ibiyakomokaho byarwinjirije $36,412; rwohereje kandi amatungo mazima afite agaciro ka $149,550, inyama zifite agaciro ka $192,896, amagi afite agaciro ka $18,960 n’amafi afite agaciro ka $ 59,514.
Ku byerekeye ibinyampeke, ibyo u Rwanda rwoherereje amahanga byarwinjirije $1,018,744.
Ibinyamafufu rwoherejeyo ni ukuvuga ibirayi, imyumbati n’ibindi byarwinjirije $ 660,475 n’aho ibinyamisogwe byinjirije u Rwanda $194,013 mu gihe ‘ibindi’ byo byinjije $ 400,099.