Inama ikomeye yahuje inzego za leta, amavuriro yigenga n’ibigo by’ubwishingizi yakuyeho icyemezo cyari gutuma guhera kuri uyu wa 25 Mutarama, abantu bivuriza ku bwishingizi bwa Radiant, Britam na Sanlam biyishyurira 100% mu mavuriro yigenga.
Ni icyemezo cyari cyafashwe kubera umwenda uri hejuru ibigo by’ubwishingizi bibereyemo amavuriro yigenga, ku buryo amwe avuga ko ageze aho yaka amadeni muri banki ngo ahembe abakozi.
Umuyobozi w’Ihuriro ry’amavuriro yigenga mu Rwanda, Dr. Mugenzi Dominique Savio, yavuze ko basanze birambiranye.
Ati “Turagira ngo birangire, bibonerwe umuti wa burundu, amasosiyete y’ubwishingizi ajye yishyura amavuriro ku gihe.”
Kuki biriya bigo bitatu?
Dr Mugenzi yavugiye kuri televiziyo y’igihugu ko ikibazo kimaze igihe kimenyeshwa ibigo by’ubwishingizi binyuze mu nyandiko.
Nyamara ngo igisubizo cyakomeje kuba kimwe, ko fagitire zitinda kwishyurwa ziba zirimo ibibazo.
Mu gusesengura ikibazo ngo babajije amavuriro arenga 75 ku mikoranire yayo n’ibigo bimwe by’ubwishingizi, ku bindi habazwa 65. Havuyemo imbonerahamwe yerekanye ko hari ibigo bitatu byishyura nabi kurusha ibindi.
Britam ngo basanze ifite ibirarane biri hagati y’amezi ane n’icyenda, Sanlam ifite ibiri hagati y’amezi atatu n’arindwi, naho Radiant ifite ibiri hagati y’amezi 0 kuko hari abo yishyuye byose n’abo ifitiye ibirarane by’amezi arindwi.
Byatumye ihuriro ry’ayo mavuriro yigenga agera ku 170 ryicara, rifata icyemezo.
Mu nama yateranye ku itariki 21 Mutarama igahuza abanyamuryango barenga 130, ryemeje ko guhera ku wa 25 Mutarama bazahagarika kwakira ubwishingizi bwa biriya bigo bitatu, kugeza ibibazo bafitanye bikemutse.
Ni icyemezo cyashoboraga kugira ingaruka ku banyamuryango bagera mu 100,000.
Dr Mugenzi yakomeje ati “Twaje gutekereza na mbere y’uko dufata n’icyemezo, tuti ‘amasosiyete y’ubwishingizi abiri nka RSSB na MMI zifite abanyamuryango benshi cyane, kuki bo bishyura? Nka MMI mu kwishyura ifite impuzandengo y’ukwezi kumwe n’igice, bishyura neza, RSSB nayo ni hafi amezi atatu kuko ubu bagiye kwishyura ukwezi k’Ugushyingo.”
“Umuntu akibaza ati ‘kubera iki ayo masosiyete abiri y’ubwishingizi afite abanyamuryango benshi yishyura mu buryo bwiza, bwihuse, ayo ngayo afite abanyamuryano bakeya akaba ariyo agira ibirarane bingana bityo’?”
Ibigo by’ubwishingizi birabihakana
Nyuma y’itangazwa rya kiriya cyemezo, yaba Britam, Radiant na Sanlam, byihutiye gutangaza ko nta fagitire zitarimo ibibazo zitarishyurwa.
Ibyo bibazo birimo aho rimwe na rimwe kuri fagitire hishyujwe amafaranga arenze ayagombaga gusabwa kuri serivisi zatanzwe, cyangwa fagitire zatanzwe atari EBM.
Umuyobozi mukuru wa Radiant, Marc Rugenera, yagize ati “Imibare uyu munsi niyo niriwemo, ndagira ngo nkubwire, kuva umwaka wa 2021 watangira Radiant yabonye fagitire ziturutse mu bafatanyabikorwa bacu bavura abakiliya bacu zingana na 644,193,477 Frw. Kugeza uyu munsi tumaze kwishyura 615,517,477 Frw, dusigayemo 28,575,987 Frw.”
Yavuze ko batari kwishyura miliyoni magana ngo bananirwe miliyoni 28 Frw. Byongeye, ngo iki kigo mu mwaka ushize cyishyuye miliyari zirenga 10 Frw mu bwishingizi bwose cyatanze ubariyemo n’ubw’ibindi bintu.
Ni ibintu ariko Dr Mugenzi atatinzeho.
Ati “Kuba Rugenera avuga ngo ‘twarishyuye’, ni byiza ko bavuga ko bishyuye, n’uyu munsi bishyuye abantu benshi, nabimenye kuko baduha amakuru. Ni ukuvuga ngo kuba uyu munsi mwishyuye ni byiza.”
“Ibyo tuvuga ntabwo ari ibintu bidafite ukuri, ushobora kwishyura abantu benshi ariko hakaba hari abandi utishyuye.”
Ntabwo harakusanywa imibare yose y’imyenda ibigo by’ubwishingizi bibereyemo amavuriro yigenga.
Gusa Dr Mugenzi yavuze ko hari ubwo fagitire zitinda kwishyurwa kubera amakosa y’abakora mu bigo by’ubwishingizi, aho kuba ayaturutse ku ivuriro.
Ati “Umuntu akosora fagitire y’ibijyanye no kubaga n’iki, nta n’icyo yumvamo, ugasanga hari igihe avanamo ibintu atagombye kubivanamo, ibyo ni bya bindi byo kumva ko byanze bikunze agomba kugabaya fagitire.”
“Urugero naguha njyewe nigeze kubaga umurwayi, navuze umubare w’indodo dukoresha, nazishyizemo eshatu ko nazikoresheje. Ngiye barambwira ngo yashyizeho rumwe, ebyiri yazivanyeho. Ndamuhamagara ndamubaza ngo ‘ese ebyiri wazivanyeho, twari turi kumwe’?”
Rugenera ariko yavuze ko abantu bakwiye kumvikana ku mikorere ihamye, kubera ko nabo bakoresha abaganga babyize kandi babifitiye ubushobozi.
Icyemezo cyakuweho
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Ishyirahamwe ry’ibigo bitanga ubwishingizi bw’ubuvuzi mu Rwanda, Dr Uhagaze Blaise, yavuze ko ikibazo bamenye ko gikaze kimaze gusakara mu itangazamakuru.
Icyo gihe ngo bahise bitabaza Minisiteri y’Ubuzima ngo ibafashe kugikurikirana.
Kuri uyu wa Mbere hateranye inama yayobowe n’Urwego rw’Iterambere (RDB) nk’Urwego rushinzwe ishoramari mu Rwanda, yitabirwa n’inzego zirimo Minisiteri y’Ubuzima, Minisiteri iy’imari n’igenamigambi n’ibindi bigo bya leta.
Yanitabiriwe n’abahagarariye amavuriro yigenga n’ibigo by’ubwishingizi, na Banki Nkuru y’u Rwanda nk’urwego rugenzura ubwishingizi mu gihugu.
Dr Mugenzi yavuze ko icyemezo bagifashe bumva neza ko ibigo by’ubwishingizi bigomba guhita bibishyura mbere y’uko itariki yatanzwe igera, kubera ko bifite amafaranga byahawe n’abanyamuryango bafashe ubwishingizi.
Ati “Ariko dufite ubuyobozi bwiza bw’igihugu, bubibona mbere, buravuga buti ‘bano bantu turabona batarimo bahura neza, baraduhuza tubiganiraho kandi mu myanzuro yavuyemo, ni uko ari imyanzuro myiza, ko abanyarwanda bafite ubwo bwishingizi bazakomeza bavurwe.”
Yavuze ko icyo bashakaga bakigezeho, kuko hemejwe ko ibirarane byose bidafite ikibazo bigomba kwishyurwa mu masaha 24.
Yakomeje ati “Ibirarane bigifite ibibazo, bakireba ko byuzuye, nabyo bimaze kujya ahagaragara bizishyurwa bitarenze iminsi itatu, kandi inzego nkuru za leta zaduhuje zatwemereye gukomeza kuduhuza kugira ngo ibibazo byose biri hagati y’ibigo by’ubwishingizi n’amavuriro yigenga bikemuke.”
Hanemejwe ko buri mezi atatu hazajya haba inama igenzura uko ibi bibazo bihagaze.
Mu Rwanda habarurwa amavuriro yigenga asaga 300.