Guhera ku wa Mbere taliki 23, Mutarama, 2023, Ibiro bikuru bya Polisi y’u Rwanda mu Mujyi wa Kigali bizimukira ahahoze hakorera CNLG hafi ya AVEGA Agahozo hafi y’ibitaro bya La Croix du Sud.
Itangazo ryasinyweho n’Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera rivuga ko icyicaro gishya cya Polisi y’u Rwanda giherereye mu Mudugudu wa Rebero, Akagari ka Rukiri II mu Murenge wa Remera, Akarere ka Gasabo.
Mu rwego rwo kwagura Stade Amahoro no gutunganya aho iherereye, hari gahunda y’uko inyubako isanzwe ikoreramo ikicaro cya Polisi mu Mujyi wa Kigali(Central region) zizasenywa ndetse n’ahari ibitaro bya Remera n’aho bikaba uko.
Hashize amezi atandatu, ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwahaye abanyamakuru ikiganiro bwavugiyemo ko ‘bidatinze’ ikicaro cya Polisi mu Mujyi wa Kigali kigiye gusenywa kugira ngo hagurirwa ibikorwa byo kubaka Stade Amahoro y’i Remera.
Icyo gihe, Umuyobozi mukuru w’uyu mujyi Pudence Rubingisa yavuze ko ubuyobizi bwa Polisi bwabonye ahandi ho kubaka.