Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Icyifuzo Cya OMS/WHO Cyanzwe
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahanga

Icyifuzo Cya OMS/WHO Cyanzwe

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 24 January 2022 7:06 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Leta zunze ubumwe z’Amerika zanze ko uburyo Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzuma, OMS/WHO, ryari risanzwe ribonamo amafaranga yo gukoresha buhinduka.

Hari ibihugu byinshi bisaba ko hashingwa  ikigega kihariye byazajya bishyiramo amafaranga yo gufasha OMS/WHO gukora.

Icyifuzo cy’ibi bihugu ni uko uburyo OMS/WHO yari isanzwe ibonamo amafaranga yo gukoresha bwahinduka, ntibube umwihariko ugenwa n’Amerika gusa.

Iki cyifuzo cyanzwe n’ubutegetsi bw’i Washington.

Kuba Amerika yabyanze ni imbogamizi ikomeye kuko isanzwe ari yo muterankunga mukuru w’iri shami.

Ibihugu byari byatanze kiriya gitekerezo ni ibyo ku yindi migabane y’Isi ni ukuvuga u Burayi, Afurika n’Aziya y’Amajyepfo.

Ubutegetsi bwa Leta zunze ubumwe z’Amerika buvuga ko aho kugira ngo hahindurwe uburyo WHO/OMS yari isanzwe ibonamo amafaranga, ahubwo hashingwa ikigega kihariye cy’ingoboka cyo kwifashishwa mu bihe by’ibyorezo.

Reuters yanditse ko abasesengura uko ubutegetsi bwa Joe Biden buri kwitwara ku mikorere ya OMS/WHO basanga hari impungenge ko igihe kizagera Amerika igahagarika inkunga isanzwe iha iri shami ry’Umuryango w’Abibumbye.

Ababicyeka batyo babishingira ku ngingo y’uko n’uwo yasimbuye Donald Trump atari yishimiye imikorere y’iri shami rya UN, we akaba yarigeze no kurishinja gukorera mu kwaha k’u Bushinwa.

Ubutegetsi bwa Trump bwigeze kwerura buvuga ko Umuyobozi mukuru w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe amahoro ku isi, umunya-Ethiopia Dr Tedros Adhanom Ghebreyesus yashyizweho n’ubutegetsi bw’i Beijing.

Bamwe mu bahanga bo mu Bushinwa bari mu nzu bakoreramo urukingo SINOVAC(Photo@WHO-China)

Ikindi ni uko mu ntangiriro z’umwaka wa 2021, OMS/WHO hamwe na Leta y’u Bushinwa  byanenzwe uko byitwaye mu gihe COVID yadukaga mu isi.

Komisiyo yigenga yashyizweho na OMS/WHO yagaragaje ko iri shami rya UN rishinzwe ubuzima ku isi ryatinze gutangaza ibihe bidasanzwe ku isi.

Raporo y’iyi Komisiyo yagaragaje ko uku gucyererwa gutangaza ibihe bidasanzwe kwatumye ibihugu bitinda gufata ingamba bityo bibigiraho ingaruka.

Abakoze iriya raporo banenze u Bushinwa ko butafashe ingamba zo kwirinda hakiri kare, bityo icyorezo kigera kuri benshi kandi mu gihe gito kuko cyandura binyuze mu mwuka abantu bahumetse begeranye.

TAGGED:AmerikaBushinwafeaturedIcyorezoOMS/WHOUmuryango
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Perezida Kagame Yashimye Dr Salim Ku Isabukuru Ye y’Imyaka 80
Next Article Abaganga Bigenga Bafashe Icyemezo Kiri Bugire Ingaruka Zikomeye Ku Baturage
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Ingwe: Inyamaswa Ibayeho Icunganwa N’Intare

Guinée: Bidasubirwaho Mamadi Doumbouya Yatsinze Amatora

Asanga Hakwiye Kujyaho Itorero ‘Ryihariye’ Ry’Abagabo

Menya Ahaza Kurasirwa Ibishashi Birangiza 2025

Muhanga: Umunyamategeko Yakatiwe Gufungwa Imyaka 15

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Jean-Pierre Bemba Arasabwa Kwegura

Ndayishimiye Ati: “ Twe Turaterwa Ntidutera!”

Polisi Yafashe Abibaga Abatuye Ikirwa Cya Nkombo

Kirehe: Abimuwe Kubera Urugomero Rwa Rusumo Bagiye Gutaha Inzu Nshya

Bunyoni Ararembye

You Might Also Like

Mu Rwanda

Rutaremara Agaya Ababyeyi Bahariye Abayaya Uburere Bw’Abana

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu Rwanda

Abanyeshuri Barasubira Ku Ishuri Guhera Kuri Uyu Wa Gatandatu

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Guinée: Doumbouya Yatsinze Amatora 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imyidagaduro

Beyoncé Yabaye Undi Muhanzi Ufite Miliyari $1

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?