Hagati y’itariki 21 n’iya 28, Nzeri, 2025 mu Rwanda hazabera irushanwa ry’isiganwa ry’amagare ku rwego rw’isi. Bamwe mu bazasiganwa bashima uko imihanda y’u Rwanda ikoze, bakemeza ko n’ikirere cyarwo kinejeje.
Kubera ko ari irushanwa ryo ku rwego rw’isi, ubwo rizaba riba hazaba hari abanyamakuru 700( abandika, abavuga…) na televiziyo 80.
Abantu 130 bakoresha imbugankoranyambaga bazwi henshi ku isi nabo bazaba bahari kandi imibare igereranyije ivuga ko iryo siganwa rizakurikirwa n’abantu miliyino 350 bo ku migabane itandukanye.
Rizaba ari ryo siganwa rya mbere ribereye muri Afurika riri kuri uru rwego, u Rwanda rukishimira ko ari rwo rwahawe uburenganzira bwo kuritegura ngo rizaruberemo.
Umunyamerika witwa Berhane Kahsay n’Umunya Canada witwa Douglas Konzuk babwiye RBA ko ubwo batemberaga u Rwanda basanze imihanda yarwo iboneye kandi igihugu gifite ubutumburuke butagize icyo butwaye.
Kahsay ati: “Iki ni igihugu gihebuje cy’aho umuntu yatwarira igare mu marushanwa kuko ndi kubona iri siganwa rizaba ridasanzwe bitewe nuko natangiye kubibona. Hari benshi bazatungurwa no kubona u Rwanda ku nshuro yabo ya mbere. Niho hantu hambere nakunze mu bijyanye no gutwara igare bitewe nuko imihanda igendeka neza, nta binogo ndetse watwara igare uhumirije kandi ntugire ikibazo”.
Mugenzi we Konzuk avuga ko isuku igaragara mu mihanda bazatwariramo amagare nayo igaragaza ubushake igihugu cyashyize mu myiteguro ngo isiganwa rizashimishe buri wese.
Hagati aho muri iri siganwa hazakoreshwa ikoranabuhanga ryo gukurikirana abakinnyi mu nzira bazacamo mu rwego gufasha uwagira ikibazo icyo ari cyo cyose.
Iryo koranabuhanga ni Global Positioning System, GPS, rikazaba riri ku magare abakinnyi bazakoresha ariko hari n’abandi bazaba bacungira hafi uko ibintu mu muhanda bizaba byifashe.
Abakora mu rwego rw’ubukerarugendo no kwakira abashyitsi bavuga ko barangije gushyira ibintu byose ku murongo.
Sarah Kirenga yabwiye RBA ko abo mu ishyirahamwe abereye umuyobozi wungirije ry’abatanga serivisi za hoteli ryitwa Rwanda Hospitality Association bamaze kwitegura kuzakira neza abazaza babagana.
