Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Icyo Polisi Ivuga Ku Mupolisi Mukuru Wayo Uvugwaho Uruhare Muri Jenoside
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu RwandaUmutekano

Icyo Polisi Ivuga Ku Mupolisi Mukuru Wayo Uvugwaho Uruhare Muri Jenoside

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 07 May 2024 12:53 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
ACP Rutikanga Boniface.
SHARE

Nyuma y’amakuru yavugaga ko umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Nyanza witwa Superintendent of Police (SP) Eugene Musonera yafunzwe akekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda  Assistant Commissioner of Police Boniface Rutikanga yabwiye Taarifa ko ‘koko’ uwo mupolisi ari kubazwa kubyo akurikiranyweho.

Musonera yari asanzwe ayobora Polisi mu Karere ka Nyanza, abo bita District Police Commander, DPC.

Mu mpera za Mata, 2024 nibwo yatawe muri yombi.

Aho i Nyanza niho avuka, mu Mudugudu wa Rugarama mu Kagari ka Rwesero mu murenge wa Busasamana.

Ibye twabimenye gute?

UMUSEKE wanditse ko bamwe mu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa  1994 mu minsi yashize bitashimishijwe no kumva ko DPC Musonera yemerewe kuzashyira ururabo ku mva ishyinguwemo imibiri y’Abatutsi kandi abakuru bamuzi bari bazi uruhare rwe mu bugome bwakorewe Abatutsi.

Abamuzi, nk’uko icyo ikinyamakuru cyabyanditse, bavuga ko hagati ya Mata na Nyakanga, 1994, SP Eugene Musonera yigaga mu mashuri yisumbuye mu ishuri rya ESPANYA kandi  yagendanaga imbunda akajya no kuri bariyeri.

Taarifa yabajije Umuvugizi wa Polisi niba iyo nkuru ari impamo maze kuri WhatsApp ati: “DPC yahamagajwe kugira ngo hakurikiranwe ibyo avugwaho”.

Bamwe mu barokotse Jenoside batuye aho bikekwa ko yaba yarakoreye Jenoside bavuze ko mu gihe cya Gacaca uriya mupolisi yavugwaga mu bakoze muri Jenoside yakorewe Abatutsi ariko atigeze aburanishwa kuko abireguraga icyo gihe bavugaga ko  batafatanyije nawe bwicanyi.

TAGGED:AbatutsifeaturedJenosideNyanzaPolisiRutikanga
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Abagore Bakorera CIMERWA Barashimwa Ku Ruhare Ku Musaruro Wayo
Next Article Burundi: Barasaba Ko Hazirikanwa Akamaro Bagaza Yagiriye Igihugu
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

U Rwanda Mu Mboni Z’Umwanditsi Muri National Geographic

DJ Toxxyk Yongeye Gutakambira Urukiko

Umuryango FPR-Inkotanyi Mu Bufatanye Na Leta Ya Israel

U Rwanda Na Brésil Byasinye Amasezerano Yo Gufatanya Mu Bukungu

Amatara Ya Kigali Pélé Stadium Afite Ibibazo

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Uko RURA Yabangamiye Ishoramari Ry’Abahoze Mu Ngabo

Amerika Irashaka Intambara Yeruye Na Iran

Hemejwe Umushinga W’Itegeko Rishyiraho Kaminuza Y’Ingabo Z’u Rwanda

Inenge Mu Burezi Bw’u Rwanda Kubera Ruswa

Burundi: Hari Ibice Biri Kuba Ubutayu Kubera Amapfa

You Might Also Like

ImikinoMu Rwanda

Masudi Djuma Watozaga Etincelles Yirukanywe

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUmutekano

Amerika Yahanuye Indege Ya Gisirikare Ya Iran

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
IkoranabuhangaMu mahanga

Espagne: Imbuga Nkoranyambaga Zigiye Gukumirwa Mu Bafite Munsi Y’Imyaka 16

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbubanyi n'Amahanga

U Rwanda Rwagobotse Mozambique Yashegeshwe N’Imyuzure

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?