Ambasaderi w’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi mu Rwanda Nicola Bellomo avuga ko ibihugu by’Ubumwe bw’u Burayi bishyigikiye umugambi w’u Rwanda wo gufatanya n’u Bwongereza mu kwita ku bimukira bakomeje kwinjira muri kiriya gihugu mu buryo butemewe n’amategeko.
Yabivuze mu kiganiro yahaye abanyamakuru nyuma yo kwitabira Umunsi mpuzamahanga wahariwe kuzirikana impunzi wabereye mu Karere ka Bugesera, Umurenge wa Gashora ahari inkambi y’impunzi zavuye muri Libya.
Bellomo ati: “ Sinavuga byinshi kuri icyo kibazo ariko navuga ko dushyigikiye ko u Rwanda rugira uruhare mu iboneka ry’igisubizo ku kibazo bariya bantu bafite.”
Ambasaderi w’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi avuga ko bishimira ubufatanye n’u Rwanda mu kwita ku bibazo by’impunzi hagamijwe kuzifasha kubona aho zirambika umusaya.
Avuga ko u Rwanda ari umufatanyabikorwa w’Umuryango w’ubumwe bw’u Burayi mu bintu bitandukanye.
Ashima ko Perezida Kagame ari we wiyemeje ko u Rwanda nk’igihugu cy’Afurika rugomba kugira uruhare mu gucyemura ibibazo bya Afurika kuko ibibazo by’Afurika bigomba gucyemurwa binyuze mu bisubizo byatanzwe n’Abanyafurika.
Minisitiri ufite mu nshingano ze gucyura impunzi no kurwanya ibiza, Madamu Kayisire Marie Solange avuga ko u Rwanda ruharanira ko impunzi zirurimo zibaho neza ariko nanone zikagira uruhare mu kwicyemurira ibibazo.
Avuga ko impunzi zigomba kwiga imyuga, zikiga n’ibindi byazigirira akamaro kugira ngo zidakomeza gutegereza ak’imuhana.
Minisitiri Kayisire avuga ko u Rwanda ruzakomeza gushaka uko abaruhungiraho bose babaho neza hakurikijwe amategeko abigenga.
U Rwanda rucumbikiye impunzi 127,000, inyinshi zikaba mu nkambi yazo iri i Mahama mu Karere ka Kirehe.
Muri Karere ka Bugesera kandi hatashywe inzu ngari izakira abimukira u Rwanda ruteganya kuzakira igihe cyose u Bwongereza buzaboherereza nk’uko bikubiye mu masezerano ibihugu byombi byasinyanye.