Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Icyuho Abazize Jenoside Yakorewe Abatutsi Basize Cyahise Kigaragara- Min Ingabire Paula
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Icyuho Abazize Jenoside Yakorewe Abatutsi Basize Cyahise Kigaragara- Min Ingabire Paula

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 05 June 2022 9:56 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Minisitiri w’ikoranabuhanga na Inovasiyo Paula Ingabire yabwiye abari baje kwibuka abahoze ari abakozi b’ikigo cy’igihugu cy’iposita ko Jenoside yakorewe Abatutsi yasize icyuho mu Banyarwanda kandi kinini k’uburyo cyahise kigaragara.

Kwibuka Abatutsi bahoze bakorera ikigo cy’igihugu cy’Iposita byabereye aho iki kigo gikorera mu Karere ka Nyarugenge hafi ya Sainte Famille.

Paula Ingabire yavuze ko Jenoside yakorewe Abatutsi ari amateka mabi atagomba kuzibagirana mu  Rwanda.

Avuga ko impamvu yo kutibagirana kwayo ari uko abishwe bari Abanyarwanda kandi ari imbaraga z’igihugu.

- Kwmamaza -
Ad imageAd image

Ingabire ati “Ni amateka mabi yaranze igihugu cyacu, atagomba kwibagirana bitewe n’uburyo Jenoside yateguwe, ikigishwa, igashyirwa mu bikorwa, igasenya Igihugu, kugeza aho u Rwanda rwasigaye rusa nk’aho rutakiri igihugu, ari amatongo gusa.”

Muri Jenoside yakorewe Abatutsi, abicanyi bibandaga cyane cyane ku Batutsi bize, abacuruzi, abanyapolitiki, abagabo n’abana b’abahungu.

Icyakora kubera ko yari Jenoside, n’abandi Batutsi barishwe muri rusange.

Abagore n’abakobwa bo bakorewe n’ibindi bya mfura mbi birimo gufatwa ku ngufu, kwanduzwa indwara nka SIDA n’izindi zandurira mu mibonano mpuzabitsina, kwangizwa imwe mu myanya myibarukiro no guterwa inda n’abagome mu rwego rwo kubahima ngo bazababazwe no kubyara umwana basamye mu buryo batashaga na mba!

Ikindi ni uko hari n’imiryango y’Abatutsi yazimye burundu.

- Advertisement -

Kuzima kw’imiryango y’Abatutsi ni icyemezo kidakuka cyerekana ko umugambi w’abakoze Jenoside wari ukurimbura Abatutsi bose ntihazagire n’umwe usigara.

Abatutsi bahoze bakorera Iposita y’u Rwanda bazize Jenoside y’u Rwanda baraye bibutswe ni  25.

Ku Kicaro cy’iposita hari ibuye ririho amazina y’abo bantu.

Kubera ihezwa Abatutsi bakorerwaga mu nzego zose za Leta, no muri Minisiteri yari ifite iposita mu nshingano zayo Abatutsi bari abantu 90 gusa mu gihe abakozi bose b’iyi Minisiteri bari abantu 520.

Abatutsi kandi bahabwaga akazi gaciriritse karimo kuba shoferi, ubonye agahanitse akaba umunyamabanga wandikishaga imashini bitaga dactylo.

Mu myaka ya 1990, iposita yabaye ikigo kigenga mu rugero runaka aho kuba ishami rya Minisiteri.

Byatumye abakozi bakorana baziranye cyane kubera ko hari aho bari barigeze gukorana, ni ukuvuga mbere bakiri muri Minisiteri.

Uwatanze ubuhamya bw’uko ibintu byari bimeze mu iposita mbere ya Jenoside umugore witwa  Marie Josée Kayirangwa, yavuze ko kuba iposita yarabaye ikigo kigenga ntacyo byahinduye ku itotezwa Abatutsi bayikoreraga bahuraga naryo.

Kubona umwanya mwiza ntibyashobokaga kuri bo.

Kuzamurwa mu ntera cyangwa guhugurwa nabyo ntibyari ibyabo!

Kayirangwa ati “Nta Mututsi wahabwaga umwanya w’ubuyobozi, yewe kabone n’uwo kuyobora ishami ry’iposita. Ikindi cyaranze icyo gihe ni ukwimwa icyo gukora kandi uri mu kazi, ngo utamenya amabanga y’akazi ukazayashyira bene wanyu b’Inyenzi. Uko niko Abatutsi bafatwaga mu Iposita.”

Nta Mututsi washoboraga guhabwa umwanya wo kubarura imari kuko bavugaga ko ashobora kuziba amafaranga akayashira Inyenzi benewabo.

Umuyobozi Mukuru w’Iposita Célestin Kayitare, yavuze ko  kwibuka Abatutsi bazize Jenoside ari itegeko ku bantu bose kuko uburyo babuzemo ubuzima ari uburyo bubabaje budasanzwe.

Ati “Ni yo mpamvu tuzahora tubazirikana aho bari, n’ubwo twemera ko tuzongera tukabonana na bo, ariko uyu munsi ni ukugira ngo tubibuke”.

Igikorwa cyo kuzirikana Abatutsi bazize Jenoside bahoze bakorera Urwego rw’Iposita cyakurikiwe no kuremera imiryango 15 itishoboye y’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi batuye mu Murenge wa Muhima.

Bacanye urumuri rwo kuzirika no kwibuka Abatutsi bahoze bakorera Iposita
Kubibuka ni ngombwa kandi ibihe byose
Inzibutso za Jenoside yakorewe Abatutsi zigomba kubungwabungwa
Marie Josée Kayirangwa
TAGGED:AbatutsifeaturedIngabireIpositaMinisitiri
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Amerika: Kurasira Abantu Mu Kivunge Byongeye
Next Article Nyabihu: Umuturage Ashinja Ubuyobozi Kumutererana
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Mpambara Yashimye Ubutwari Abagore Bafashwe Ku Ngufu Muri Jenoside Bagize

FIFA Yafatiye Ibihano Kiyovu Sports FC Na AS Kigali

Ikawa Yatambutse Ku Cyayi Mu Kwinjiriza u Rwanda Amadovize

UBUSESENGUZI: Urugendo Rwa Trump Mu Bihugu By’Abarabu Ruhatse Iki?

DRC: Impaka Ni Zose Ku Cyemezo Cyo Gucukura Petelori Mu Mariba 52

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Equity Group Igiye Guteza Imbere Imishinga Yo Mu Rwanda No Muri DRC

Roma: Gutora Papa Ku Munsi Wa Mbere Byananiranye

Bobi Wine Agiye Kongera Kwiyamamariza Kuyobora Uganda

Perezida Wa Senegal Yaratiye Amahanga u Rwanda

Kwagura Umuhanda Kigali-Muhanga Byasubitswe

You Might Also Like

Mu mahangaUmutekano

DRC: Umusirikare Yarasiye Abantu Mu Kiliziya 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbubanyi n'Amahanga

Perezida Kagame Mu Nama Na Bagenzi Be Yiga Ku Iterambere Rya Afurika

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Ngirente Ashima Uruhare Rwa Rwandair Mu Guhuza Afurika

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbubanyi n'Amahanga

U Rwanda Rurafungura Ambasade Muri Hongrie

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • [email protected]
  • [email protected]
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?