Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Ifatwa Rya Maduro Ryatumye Igiciro Cya Zahahu N’ifeza Kizamuka
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Ubukungu

Ifatwa Rya Maduro Ryatumye Igiciro Cya Zahahu N’ifeza Kizamuka

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 05 January 2026 1:55 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
Zahabu ni ibuye ry'agaciro rikomeye. Ifoto: White Gold.
SHARE

Mu gitondo kuri uyu wa mbere muri Aziya ahari isoko rinini rya zahabu, igiciro cy’iri buye ry’agaciro cyazamutseho hafi 1.8% igera kuri hafi $4,408 ni ukuvuga hafi miliyoni esheshatu n’igice (Frw 6,430,034) y’amanyarwanda ku kilo.

Ibuye ry’agaciro bita ifeza ryo ryazamutseho hafi 3.5%, kuko amafaranga yimuriwe mu byitwa “ibikoresho byizewe” (safe-haven assets), bivuze ko abacuruzi b’ayo mabuye y’agaciro basanga ibyabaye muri Venezuela bishobora gutuma ubucuruzi mpuzamahanga bujegera mu rugero runaka.

N’ikimenyimenyi ku isoko ry’imigabane naho ntibyakomeje uko byari kuko imigabane yazamutse ubirebye mu buryo bwa rusange.

Ibishushanyo bya gihanga byerekana uko igiciro cya zahabu kiriwe kuri uyu wa Mbere. ( Isoko: Goldprice.org)

Igihe zahabu yigeze kuzamuka mu giciro kurusha ikindi gihe mu mateka hari mu mwaka wa 1979, ubwo cyageraga kuri 60% .

Muri rusange, impamvu ziteza zahabu kuzamuka harimo ibyitezwe byo kugabanya inyungu ku nguzanyo, kwigarurirwa kwa zahabu n’amabanki makuru, n’impungenge z’abashoramari ku makimbirane mpuzamahanga no kutabona neza ahazaza h’ubukungu.

BBC ivuga ko n’ibiciro by’ibikomoka kuri petelori byahungabanye mu rukerera rwo kuri uyu wa Mberet ariki 05, Mutarama, 2026, ariko biza gusubira ku murongo uko amasaha yakuraga.

Abashoramari muri rusange bavuga ko bahangayikishijwe n’imiterere y’ubukungu cyane cyane ku isoko ry’ibikomoka kuri petelori nyuma y’igitero Amerika yagabye kuri Venezuela igashimuta Perezida wayo.

Perezida wayo Donald Trump yatangaje ko azakoresha umutungo munini wa Peteroli wa Venezuela nyuma yo gufata Maduro akemeza ko bizakorwa binyuze mu gikorwa cy’uko Amerika izayobora igihugu kugeza igihe hazaboneka inzibacyuho “itekanye, iboneye kandi itekerejweho neza”.

Abasomyi bamenye ko kugeza ubu Venezuela ari cyo gihugu cya mbere ku isi kibitse petelori nyinshi kurusha ibindi kuko ibyari biyifite ubu yagabanutse kubera kuyicukura umusubizo.

Nubwo ari uko bimeze, umusaruro yagezaga ku isoko ni mucye cyane kubera ko Amerika imaze igihe yarayishyize mu kato.

Kugeza ubu iki gihugu cyatangaga 1% gusa bya peteroki yose icuruzwa ku rwego rw’isi.

Ubu Venezuela ari cyo gihugu cya mbere ku isi kibitse petelori nyinshi.
TAGGED:AmerikafeaturedIfezaTrumpVenezuelaZahabu
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Kamonyi: Imodoka Itwara Abagenzi Yakoze Impanuka Ikomeye
Next Article Amerika Irototera Kuzakorera Iran Nk’Ibyo Yakoreye Venezuela
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

U Rwanda Mu Mboni Z’Umwanditsi Muri National Geographic

DJ Toxxyk Yongeye Gutakambira Urukiko

Umuryango FPR-Inkotanyi Mu Bufatanye Na Leta Ya Israel

U Rwanda Na Brésil Byasinye Amasezerano Yo Gufatanya Mu Bukungu

Amatara Ya Kigali Pélé Stadium Afite Ibibazo

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Uko RURA Yabangamiye Ishoramari Ry’Abahoze Mu Ngabo

Hemejwe Umushinga W’Itegeko Rishyiraho Kaminuza Y’Ingabo Z’u Rwanda

Inenge Mu Burezi Bw’u Rwanda Kubera Ruswa

Burundi: Hari Ibice Biri Kuba Ubutayu Kubera Amapfa

DRC: Guverinoma Irashaka Kwisubiza Bunagana Kugeza Uvira

You Might Also Like

Mu mahangaUmutekano

Amerika Yahanuye Indege Ya Gisirikare Ya Iran

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
IkoranabuhangaMu mahanga

Espagne: Imbuga Nkoranyambaga Zigiye Gukumirwa Mu Bafite Munsi Y’Imyaka 16

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbubanyi n'Amahanga

U Rwanda Rwagobotse Mozambique Yashegeshwe N’Imyuzure

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
ImikinoMu Rwanda

Umuyobozi Wa Polisi Yasezeranyije Kubaka Ikipe Y’Umupira W’Amaguru Ikomeye 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?