Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Igipimo Cy’Abandura COVID-19 Muri Uganda Cyarenze 14%
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Icyorezo COVID-19

Igipimo Cy’Abandura COVID-19 Muri Uganda Cyarenze 14%

Last updated: 27 December 2021 8:47 am
Share
SHARE

Minisiteri y’Ubuzima ya Uganda yatangaje ko mu bipimo 6017 byafashwe mu bantu batandukanye kuri Noheli byagaragayemo abantu 743 banduye COVID-19, bihwanye n’ijanisha rya 12.3% ry’abasanzwemo uburwayi ugereranyije n’abapimwe.

Ni mu gihe ku munsi ubanziriza Noheli hafashwe ibipimo 7911 habonekamo abarwayi 1116 bangana na 14.1%, naho ku wa Kane hapimwa abantu 8926 habonekamo abanduye 1251 bangana na 14.0%.

Igipimo kiri hejuru cyane cyabonetse ku wa Gatatu ubwo hapimwaga abantu 7440 hakabonekamo abarwayi 1093, bityo ijanisha ry’abandura ugereranyije n’abapimwe riba 14.6%.

Ni ubwandu bushya bukomeje kuzamuka cyane bijyanye n’uburyo Uganda ari kimwe mu bihugu birimo gukwirakwiramo virus yihinduranyije hawawe izina rya Omicron, yandura cyane kurusha izindi zayibanjirije.

Uburwayi bwo hejuru kuri Noheli bwagaragaye mu murwa mukuru Kampala habonetse abantu 419, mu Karere ka Wakiso haboneka 235, Busia habonekae 14 naho Mbarara haboneka 9.

Mu barwayi bashya babonetse harimo n’abashoferi b’amakamyo 15.

Ni imibare iteye inkeke muri Uganda kuko irimo kuboneka mu gihe abanyeshuri bari batangiye kugira icyizere cyo gusubira ku mashuri nyuma y’amezi asaga 20 afunzwe, nk’uko Perezida Yoweri Museveni yahetukaga kubitangaza.

Mu ijambo yagejeje ku baturage mu Ukwakira 2021 yagize ati “Ndabamenyesha ko amashuri azafungurwa muri Mutarama, kimwe n’ibindi byiciro byose by’ubukungu bizafungurwa muri uko kwezi.”

Bitandukanye no mu bindi bihugu, muri Uganda amashuri aracyafunze guhera muri Werurwe 2020 ubwo habonekaga abantu bambere banduye COVID-19.

Mu nzego amabwiriza agaragaza ko zigifunze harimo n’utubari nubwo dukora ku mugaragaro.

Museveni yavugaga ko ibintu byose bizafungurwa kubera ko igihugu cyari gitegereje inkingo miliyoni 23 mbere y’uko umwaka urangira, zagombaga gukoreshwa mu gukingira abaturage nibura miliyoni 12 bitarenze Ukuboza 2021.

Imibare ya Minisiteri y’Ubuzima kuri uyu wa 27 Ukuboza igaragaza ko inkingo zimaze gutangwa ari miliyoni 11.3 mu gihe Uganda ituwe na miliyoni zigera muri 45 .

Iyo mibare yose irarushaho gushyira urwijiji ku cyerekezo cy’ibikorwa byinshi muri Uganda.

Kugeza ubu abantu bamaze gupimwa bagasangwamo uburwayi ni 135,091 barimo 98,287 bamaze gukira. Bivuze ko abakirwaye ari 36804.

Abamaze kumenyekana ko bishwe n’iki cyorezo ni 3280.

Nubwo Uganda iri mu bihe bitoroshye, abaganga bamaze ukwezi mu myigaragambyo yatangiye ku wa 21 Ugushyingo, basaba imishahara ijyanye n’akazi gakomeye bakora no gushyirirwaho gahunda zituma bagira imibereho myiza.

Gusa baheruka kwemera guhagarika iyo myigaragambyo kubera izamuka rikabije ry’ubwandu bushya bwa COVID-19 burimo guterwa na Omicron, ku buryo abantu benshi barimo n’abagize inteko ishinga amategeko barwaye.

Umuyobozi w’ishyirahamwe ry’abaganga muri Uganda, Hebert Luswata, aheruka gutangaza ko “twafashe icyemezo cyo gusubira mu kazi kugira ngo dutabare ubuzima bw’abanya-Uganda.”

Kugeza ubu abantu 69 barembeye mu bitaro, mu gihe abandi barwariye mu ngo.

 

Hamwe mu higirwaga n’abana harasenyutse kubera igihe kinini gishize hadakoreshwa
TAGGED:COVID-19featuredUgandaYoweri Kaguta Museveni
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Mu Birindiro Bikuru Bya ADF, Ingabo Za Uganda Zahasanze Imineke
Next Article Ibyo Kagame Ashobora Kuza Kugarukaho Mu Ijambo Ry’Uko Igihugu Gihagaze
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Uko Kugonganisha Ibigo Bitubura Imbuto Byakoze K’Uwahoze Ari Minisitiri W’Ubuhinzi

Rwanda: Utubari Tugiye Kujya Dufunga Mu Rukerera

Kayonza: Nyemazi Yazize Kubuza Abaturage Gusuhuka Kubera Inzara

Kinshasa Irasaba AFC/M23 Gufungura Ikibuga Cy’Indege Cya Goma Byihuse

U Rwanda Rwatangije Irushanwa Rizajya Rihuza Za Kaminuza Muri Siporo

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Busabizwa Yatanze Kopi Z’Impapuro Zo Guhagararira u Rwanda Muri Guinée Equatoriale

Abafite Ubumuga Biyemeje Kuzabera N’Abandi Isoko Y’Iterambere

Polisi Ivuga Ko Mu Mwaka Wa 2025 ibyaha Byagabanutse Kuri 15.7%

Kayonza: Nyemazi Yazize Kubuza Abaturage Gusuhuka Kubera Inzara

U Rwanda Rwamurikiye Abanya Congo Brazzaville Aho Rugejeje Ubukungu Bwarwo

You Might Also Like

Mu mahanga

Afurika Y’Epfo: Abantu 11 Biciwe Mu Kivunge

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Ubukungu

Kagame Yaganiriye N’Umuyobozi W’Ikigega Cy’Isi Cy’Imari 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Abayobozi Mu Bufaransa Bari Muri DRC Kuganira Ku Mikorere Mishya Ya MONUSCO

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Ububanyi n'Amahanga

U Rwanda Rwafashije Guinea Conakry Gukora Ikoranabuhanga Ryita Ku Masoko Ya Leta 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?