Igishushanyo cyasizwe amarangi na Winston Churchill wabaye Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza cyagurishijwe kuri miliyoni $11.5 muri cyamunara, kiba icya mbere gihenze kurusha ibindi byakozwe n’uwo munyapolitiki akaba n’umunyabugeni.
Churchill yategetse u Bwongereza kuva mu 1940 kugeza mu 1945 – mu gihe cy’intambara ya kabiri y’Isi – aza kongera gutegeka hagati ya 1951 na 1955.
Igihangano cyagurishijwe ni impano Churchill yari yarahaye Franklin D. Roosevelt wayoboraga Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu gihe cy’intambara ya kabiri y’isi.
Cyitwa “Tower of Koutoubia Mosque,” kigaragaza umusigiti wo muri Maroc wo mu kinyejana cya 12, inyuma yawo hakaba urukurikirane rw’imisozi ya Atlas.
Churchill yasuye Maroc bwa mbere mu 1935 maze akunda imiterere yaho, agenda ashushanya ibice bitandukanye yahabonye. Ibyo bihangano ni bimwe mu byiza cyane yagize.
Igiciro iki gihangano cyagurishijweho gikubye inshuro zirenga eshatu agaciro ka miliyoni $3.5 cyahabwaga. Ikindi gihangano cya Churchill cyaherukaga kugurwa akayabo cyagurishijwe miliyoni $2.7, hari mu 2014.
Amakuru avuga ko umukinnyi wa filime Brad Pitt yaguze icyo gihangano nk’impano yari yageneye umugore we Angelina Jolie mu mwaka wa 2011. Baje gutandukana mu 2016 nyuma y’imyaka ibiri babana nk’umugabo n’mugore.
“Tower of Koutoubia Mosque” ni cyo gihangano rukumbi Churchill yakoze hagati y’umwaka wa 1939 na 1945, mu ntambara ya kabiri y’isi.
Pitt yaguze icyo gihangano na Bill Rau waherukaga kubwira CNN ko umuhungu wa Roosevelt yakimugurishije mu myaka ya 1960 ubwo se yari amaze kwitaba Imana mu 1945.
Ntabwo umuguzi mushya w’iki gihangano yahise atangazwa.