Nyuma y’uko ubutegetsi bwa Perezida Juvéal Habyarimana busanze nta yandi mahitamo uretse kwemera gusaranganya ubutegetsi na FPR Inkotanyi, bwemeye ko abasirikare bazo 600 baza mu kitwaga Conséil National de Devélopement(CND) kurinda abanyapolitiki b’Inkotanyi.
Umutwe w’Interahamwe za MRND watoranyije abantu bo gucunga abantu bazaga gusura Inkotanyi bakajya bandika amazina na Pulaki z’imodoka zabo.
Iyo izuba ryabaga ari ryinshi bazaga kugama mu giti cy’umunyinya kiri hafi ya RDB kugira ngo bugame izuba babone uko bacunga neza abo bantu.
Ku wa 28 Ukuboza 1993 ni bwo abanyapolitiki ba FPR-Inkotanyi baherekejwe na Batayo ya Gatatu igizwe n’abasirikare 600 ba RPA bageze muri CND.
Icyari kibazanye kwari ugutegereza umuhango wo kurahira ngo binjire muri Guverinoma ndetse no mu Nteko Ishinga Amategeko nk’uko bari babyemeranyijeho mu masezerano ya Arusha.
Ibi ariko siko byaje kugenda kuko ubwo Jenoside yakorewe Abatutsi yatangiraga, ziriya ngabo zahise ziva mu birindiro zijya gutabara Abatutsi bicwaga.
Igiti bugamagamo izuba kiri kuma…
Bwana Abdul Karim Harerimana uri mu banyapolitiki bakomeye mu Rwanda rw’ubu, yanditse kuri Twitter ko mu nsi ya cya giti cy’umunyinya ari ho Interahamwe, abayoboke b’Ishyaka CDR(Coalition pour la Défense de la République) n’abasirikare barindaga Umukuru w’Igihugu( Garde Présidentielle) bamaraga igihe runaka bareba abaje gusura Inkotanyi.
CDR ivugwa haruguru wari umutwe wa Politiki w’Abahutu b’abahezanguni washinzwe muri 1992 ushingwa na Martin Bucyana, Jean-Bosco Barayagwiza na Jean Shyirambere Barahinyura.
Mu kubareba bandikaga amazina y’abo bamenye, na Pulaki z’imodoka z’abahaje.
Harerimana yanditse ati: Interahamwe, CDR, GP…bahoraga munsi y’uwo Munyinya urimo kuma uri imbere ya RDB bandika No za pulaki z’imodoka z’abaje gusura Inkotanyi muri CND. Hari ubwo bahohoteraga abavuyemo ku maguru no gufotora abahaje”
Birashoboka ko abantu banditswe muri buriya buryo bari mu bishwe ku ikubitiro ubwo Jenoside yakorewe Abatutsi yatangiraga.