Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Igiti Interahamwe Zacungiragamo Abaje Gusura Inkotanyi Muri CND Kiri Kuma
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Igiti Interahamwe Zacungiragamo Abaje Gusura Inkotanyi Muri CND Kiri Kuma

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 11 April 2021 3:43 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Nyuma y’uko ubutegetsi bwa Perezida Juvéal  Habyarimana busanze nta yandi mahitamo uretse kwemera gusaranganya ubutegetsi na FPR Inkotanyi, bwemeye ko abasirikare bazo 600 baza mu kitwaga Conséil National de Devélopement(CND) kurinda abanyapolitiki b’Inkotanyi.

Umutwe w’Interahamwe za MRND watoranyije abantu bo gucunga abantu bazaga gusura Inkotanyi bakajya bandika amazina na Pulaki z’imodoka zabo.

Iyo izuba ryabaga ari ryinshi bazaga kugama mu giti cy’umunyinya kiri hafi ya RDB  kugira ngo bugame izuba babone uko bacunga neza abo bantu.

Ku wa 28 Ukuboza 1993 ni bwo abanyapolitiki ba FPR-Inkotanyi baherekejwe na Batayo ya Gatatu igizwe n’abasirikare 600 ba RPA bageze muri CND.

Icyari kibazanye kwari ugutegereza  umuhango wo kurahira ngo binjire muri Guverinoma ndetse no mu Nteko Ishinga Amategeko nk’uko bari babyemeranyijeho mu masezerano ya Arusha.

Ibi ariko siko byaje kugenda kuko ubwo Jenoside yakorewe Abatutsi yatangiraga, ziriya ngabo zahise ziva mu birindiro zijya gutabara Abatutsi bicwaga.

Igiti bugamagamo izuba kiri kuma…

Bwana Abdul Karim Harerimana uri mu banyapolitiki bakomeye mu Rwanda rw’ubu, yanditse kuri Twitter ko mu nsi ya cya giti cy’umunyinya ari ho Interahamwe, abayoboke b’Ishyaka CDR(Coalition pour la Défense de la République) n’abasirikare barindaga Umukuru w’Igihugu( Garde Présidentielle) bamaraga igihe runaka bareba abaje gusura Inkotanyi.

CDR ivugwa haruguru wari umutwe wa Politiki w’Abahutu b’abahezanguni washinzwe muri 1992 ushingwa na Martin Bucyana, Jean-Bosco Barayagwiza na Jean Shyirambere Barahinyura.

Mu kubareba bandikaga amazina y’abo bamenye, na Pulaki z’imodoka z’abahaje.

Harerimana yanditse ati:  Interahamwe, CDR, GP…bahoraga munsi y’uwo Munyinya urimo kuma uri imbere ya RDB bandika No za pulaki z’imodoka z’abaje gusura Inkotanyi muri CND. Hari ubwo bahohoteraga abavuyemo ku maguru no gufotora abahaje”

Inkotanyi muri CND

Birashoboka ko abantu banditswe muri buriya buryo bari mu bishwe ku ikubitiro ubwo Jenoside yakorewe Abatutsi yatangiraga.

TAGGED:AbatutsiCDRCNDfeaturedHabyarimanaIInkotanyiMRND
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Afurika Irashaka Kwikorera Inkingo Zayo Za COVID-19
Next Article Intambara Muri Kivu Ya Ruguru Igeze He?
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Abayapani 100,000 Bagize Imyaka 100, Ibintu Bitigeze Biba Ahandi

Congo: ADF Yishe Abantu 102

Croix Rouge Mu Guhangana N’Ingaruka Z’Imihindagurikire Y’Ikirere

U Rwanda Rushyigikiye Ko Palestine Yigenga Byuzuye

REMA Irakataje Mu Gupima Ubuziranenge Bw’Ibyuka Biva Mu Binyabiziga

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

General Kabandana Yatabarutse

Igisasu Cy’Uburusiya Cyarashwe Ku Nyubako Ya Guverinoma Ya Ukraine 

Rusizi: Meya Yasabye Abarimu Kureka Ubusinzi No Gutukana

Rwanda: Bidatinze Drones Zizageza Ibicuruzwa Mu Ngo

Asaba Ko Drones Nini Zazakoreshwa Mu Kubagezaho Intanga

You Might Also Like

Imibereho Y'AbaturageMu RwandaUbuzima

Urubyiruko Rw’U Rwanda Ruriyahura Cyane-RBC

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitikiUbutabera

Gusomera Kabila Byasubitswe, Hari Ibigiye Gusubirwamo

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUbubanyi n'Amahanga

Minisitiri w’Intebe Wa Qatar Arajya Kurega Israel Kuri Trump

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUmutekano

Polisi Irashakisha Abantu Bahohoteye Umugore Bikomeye

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?