Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Igitutu Ni Cyinshi Kuri Koffi Olomide, Arazira Kuririmba Perezida Mnangagwa
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Ibyamamare

Igitutu Ni Cyinshi Kuri Koffi Olomide, Arazira Kuririmba Perezida Mnangagwa

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 09 August 2021 12:15 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Umuhanzi wo muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo uri mu bazwi kurusha abandi, Koffi Olomide, ari kwamaganwa n’abakoresha imbuga nkoranyambaga biganjemo Abanya Zimbabwe bavuga ko kuba yararirimbye Perezida Mnangagwa yarengereye.

Ngo Mnangagwa ntabwo ari Umukuru w’Igihugu wo kuririmbwa ubutwari kuko ngo atubahiriza uburenganzira bwa muntu mu gihugu cye.

Koffi Olomide( amazina ye nyanyo ni Antoine Christophe Agbepa Mumba) aharutse gusohora indirimbo yise Patati Patata, yafatanyije n’abahanzi bo mu karere   ‘Roki’ Josphats n’undi wo muri Tanzania witwa  Rayvany.

Muri iriya ndirimbo hari aho Olomide agira ati: “Zimbabwe hoyee! ED Mnangagwa, Number 1.”

Abaturage ba Zimbabwe bavuga ko kuba Olomide yaremeye kuririmba Emmeson Mnangagwa byatewe n’uko uyu mugabo yamwishyuye kandi ngo amafaranga yamwishyuye yayakuye mu kigega cya Leta.

Bamwe muri bariya baturage bavuga ko Mnangagwa yatangiye kwishakira amajwi binyuze mu gukoresha abanyamuziki bakomeye barimo na Koffi Olomide.

Patati Patata

Amatora y’Umukuru w’Igihugu muri Zimbabwe azaba mu mwaka wa 2023.

Olomide yakoreye iriya ndirimbo muri Zimbabwe, bikaba bivugwa ko yayikoreye mu nzu itunganya umuziki y’umuhanzi witwa Passion Java.

Daily Nation yanditse ko umunyamakuru ukora inkuru zicukumbuye wo muri Zimbabwe witwa Hopewell Chin’ono ari we wemeza ko amafaranga yatanzwe ngo hakorwe iriya ndirimbo yavanywe mu kigega cya Leta.

TAGGED:featuredKoffiMnangagwaOlomideUmunyamakuruZimbabwe
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article U Rwanda Rwabaye Igihugu Cya Mbere Cy’Afurika Cyohereza Urusenda Mu Bushinwa
Next Article Urwego Rw’Umuvunyi Rurashinjwa Kwirengagiza Akarengane K’Umuturage
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Abayapani 100,000 Bagize Imyaka 100, Ibintu Bitigeze Biba Ahandi

Congo: ADF Yishe Abantu 102

Croix Rouge Mu Guhangana N’Ingaruka Z’Imihindagurikire Y’Ikirere

U Rwanda Rushyigikiye Ko Palestine Yigenga Byuzuye

REMA Irakataje Mu Gupima Ubuziranenge Bw’Ibyuka Biva Mu Binyabiziga

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Igisasu Cy’Uburusiya Cyarashwe Ku Nyubako Ya Guverinoma Ya Ukraine 

General Kabandana Yatabarutse

Rusizi: Meya Yasabye Abarimu Kureka Ubusinzi No Gutukana

Rwanda: Bidatinze Drones Zizageza Ibicuruzwa Mu Ngo

Asaba Ko Drones Nini Zazakoreshwa Mu Kubagezaho Intanga

You Might Also Like

Imibereho Y'AbaturageMu RwandaUbuzima

Urubyiruko Rw’U Rwanda Ruriyahura Cyane-RBC

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitikiUbutabera

Gusomera Kabila Byasubitswe, Hari Ibigiye Gusubirwamo

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUbubanyi n'Amahanga

Minisitiri w’Intebe Wa Qatar Arajya Kurega Israel Kuri Trump

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitikiUbutabera

Kabila Arasomerwa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?