Mu gihe Amerika iri guhindura politiki yayo kuri Afurika ikava ku mfashanyo ikajya ku bucuruzi n’ishoramari, hari impinduka nini ziri kuba mu rwego mpuzamahanga.
Iki gihugu kiri guhatira Afurika gusobanura uruhare rwayo mu isi y’ubu iri guhatana kurushaho hashingiwe ku bufatanye mpuzamahanga.
Muri uru rwego Umuryango w’ibihugu bikoresha Igifaransa, Organisation internationale de la Francophonie, uhanganye n’icyemezo gikomeye cy’ubuyobozi kizagena icyizere n’icyerekezo cyawo mu myaka iri imbere.
Uyobora uyu muryango muri iki gihe Louise Mushikiwabo ( watangiye ubu buyobozi mu mwaka wa 2019) ashimirwa umuhati we mu gutuma waguka mu bubanyi n’amahanga no mu bukungu.
Nk’uwahoze ari Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Mushikiwabo afite ubunararibonye mpuzamahanga kandi mu kuyobora OIF yazanye imiyoborere ishingiye ku mabwiriza aboneye, politiki n’icyerekezo gisobanutse mu muryango wari umaze igihe ufatwa nk’ufite uruhare ruto mu bibera mu isi.
Mu buyobozi bwe, Francophonie yahindutse umuryango ufite uruhare rugaragara, yongera ibikorwa byawo bitagarukira ku muco gusa ahubwo byinjira mu miyoborere, guteza imbere urubyiruko n’ubufatanye mu bukungu.
Abadipolomate bavuga ko habayeho impinduka ziva ku kuba umuryango w’imihango gusa uba umuryango ugera ku bifatika ku rwego mpuzamahanga.
Uburyo bwe bwafashije no kuringaniza imikorere imbere mu muryango, buva ku mitekerereze ishingiye ku nzego ziri hejuru n’iziri hasi ahubwo bugana ku bufatanye bushingiye ku kubahana hagati y’ibihugu bigize umuryango yayoboye muri gihe cyose.
Indi ngingo ikomeye ni iy’uko iby’amatora ateganyijwe muri uyu muryango aje mu gihe Afurika ubwayo iri kongera gusobanurwa ku rwego mpuzamahanga nk’ahantu ho gushora imari aho kuba ahantu h’abantu bikira inkunga gusa.
Bityo gukomeza umurongo, icyizere bihamye mu miyoborere ni ingenzi ngo abatuye Afurika, ari n’aho hari abavuga Igifaransa benshi ku isi, bungukirwe n’imikorere ya Francophonie nk’uko Mushikiwabo amaze igihe yarayimakaje.
Kandidatire ya Mushikiwabo itanga urugero rw’imiyoborere ituje kandi ishingiye ku bunararibonye muri dipolomasi mpuzamahanga yakoreye haba mu Rwanda no muri Francophonie ubwaho.
Ariko rero agomba guhangana n’undi mukandida ushyigikiwe na Perezida Félix Tshisekedi wa DRC.
N’ubwo ibi bigaragazwa nko gushaka impinduka nshya biciye mu guhangana, benshi babibona mu rwego rw’amakimbirane ari hagati ya Kinshasa na Kigali, bigatera impungenge z’uko Francophonie ishobora kwinjirwamo na politiki.
Ikibazo si uguhangana kw’abakandida gusa, ahubwo ni ihangana ry’imyumvire.
Ku ruhande rumwe hari umudipolomate ufite ubunararibonye wagaragaje ubushobozi bwo kuyobora umuryango mpuzamahanga ugizwe n’ibihugu bitandukanye naho ku rundi ruhande hari kandidatire ishingiye ku gukurura amarangamutima n’amakimbirane yo mu Karere u Rwanda na DRC biherereyemo.
Twibukiranye ko uwo mukandida wa DRC ari Juliana Amato Lumumba.
Ihangana rushingiye ku marangamutima n’ishyari rya Politiki rizazana ingaruka zikomeye.
Francophonie isanzwe ari urubuga rw’ibiganiro, ubufatanye n’indangagaciro rusange bityo kwemera ko ubuyobozi bugenwa n’amakimbirane y’ibihugu bibiri cyangwa amarangamutima akabije byashyira amacakubiri mu muryango ushingiye ku bumwe.
Abasesenguzi baburira ko ibi bishobora guca intege umuryango mu gihe wagombye gukomera kurushaho.
Uko Afurika ihagaze ubu mu bucuruzi n’ishoramari bisaba ibigo bifite ituze, ubunyamwuga n’icyerekezo.
Ubuyobozi bushingiye ku makimbirane cyangwa guhangana kwa politiki bwatesha agaciro iyo ntego.
Manda ya Mushikiwabo itanga urugero rutandukanye.
Imiyoborere ye yaranzwe no kwitonda, gushyira imbere inyungu z’umuryango n’iterambere rusange.
Ikindi kandi, yirinze guhindura Francophonie igikoresho cy’inyungu z’igihugu cyangwa Akarere.
Icyemezo cy’ubuyobozi kiri imbere kizaba kirenze icy’umuryango ubwawo.
Kizagaragaza uburyo Afurika ihitamo mu gihe cy’amahirwe ku rwego mpuzamahanga agaragarira buri wese.
Ikibazo ni ukumenya niba hazashyirwa imbere ubushobozi no gukomeza umurongo, cyangwa niba amacakubiri ari yo azagena icyerekezo.
Mu gihe Afurika iri kwigaragaza nk’umukinnyi ukomeye mu bukungu na dipolomasi, uburyo abayobozi batoranywa bufite uburemere bwabwo.
Francophonie ntikwiye kwemera amahitamo ashingiye ku makimbirane, ivangura cyangwa politiki zishingiye ku guhangana kw’igihugu kimwe.
Kubikora byagabanya intego zayo ndetse n’agaciro kayo mu ruhando mpuzamahanga.
Bityo, icyemezo kiri imbere mu gihe cy’amatora kizerekana ubushishozi bw’umuryango mu guhitamo ibikwiye.
Ibyo byose rero birerekana ko mu guhitamo uzayobora Francophonie bigomba gukoranwa ubwitonzi bwinshi.

