Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Ijambo Perezida Kagame Yagejeje Ku Bagize Guverinoma Ya Congo Brazzaville
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Ububanyi n'Amahanga

Ijambo Perezida Kagame Yagejeje Ku Bagize Guverinoma Ya Congo Brazzaville

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 12 April 2022 6:52 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

 

Perezida Paul Kagame yaraye agejeje ijambo ku bagize Guverinoma ya Congo- Brazzaville. Ni mu rugendo rw’iminsi itatu ari  gukorera muri kiriya gihugu. Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere taliki 11, Mata, 2022 yari yagejeje irindi jambo ku bagize Inteko ishinga amategeko, imitwe yombi.

Taarifa yashyize mu Kinyarwanda ijambo Perezida Kagame yagejeje kuri Guverinoma ya Congo-Brazzaville:

‘Reka ntangire mbashimira ko mwantumiye ngo mbaganirize kandi mbashimire n’uburyo mwanyakiriye n’itsinda naje nyoboye.

Nshimishijwe kandi ni uko iyi ari indi nshuro nsuye Congo Brazzaville kandi n’ejo nzagaruka nsure abo muri Leta ya Oyo.

Mu gitondo cyo kuri uyu munsi, nagize amahirwe yo kuganira n’abagize Inteko ishinga amategeko imitwe yombi, tuganira ku mikoranire y’ibihugu byacu nk’ibihugu ndetse n’iri hagati y’ababituye.

Mu myaka ishize, ubuyobozi bw’ibihugu byacu bwatangije kandi bukomeza umubano ubihuza.

Icyo gihe hari amasezerano twagiranye kandi n’ejo hari andi tuzasinya mu rwego rwo kurushaho kwagura no kunoza imikoranire igamije iterambere ry’ibihugu byacu.

By’umwihariko rero, muri iki gihe Isi iri mu ngaruka yatewe na COVID-19, ibihugu by’Afurika bigomba gukorana hagati yabyo ndetse no hagati yabyo n’andi mahanga.

Nyakubahwa Perezida,  iyi niyo mpamvu ubufatanye hagati y’abatuye ibihugu byacu ari ingenzi.

Dufite ibicyenewe byose ngo duhangane n’izi ngaruka, dukore kugira ngo abaturage bacu bakomeze iterambere barimo.

Mbere y’uko dusangira ikirahure, Nyakubahwa Perezida, ndagira ngo nongere mbashimire amagambo ya kivandimwe mwatuganirije kandi yerekana ko umubano wacu ari nta makemwa.

Ndabashimira kandi uruhare mugira mu gutuma umugabane wacu utera imbere.

Urugamba ruracyakomeje kugira ngo dukomeze guteza imbere abaturage bacu.

Mu cyubahiro cyanyu, rero  ndabasabye ngo muhaguruke dusangire ikirahure ku buzima bwacu, ubw’abaturage bacu, n’umugabane wacu wa Afurika twifuriza iterambere rirambye.’

Bari bicaye bamuteze amatwi
Perezida Kagame ati: ” Ku buzima bwacu, ubw’abaturage bacu no ku buzima bw’umugabane wacu Afurika”
TAGGED:Brazzaville. AfurikafeaturedKagameUmugabane
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article ShaddyBoo Ati: ‘ Nifuza Ko Abana Banjye Bamenya Ko Ubuzima Ari Ukwiyoroshya’
Next Article Ambasaderi Gatete Yatangiye Guhagararira u Rwanda Muri Jamaica
1 Comment
  • mutwarasibo says:
    12 April 2022 at 12:45 pm

    Nyakubahwa Prezida wacu ntacyo udakora ku nyungu z’abanyarwanda. Gusa bamwe mu bakwiriye kugufasha barebye ukomeje gukataza ku isi maze ibiri imbere batangira gusopanya. Nyakubahwa ndagira ngo mbahe ingero nkeya nko muri gahunda ya refoeme yatangiye ifite umurongo wo gusaranganya abakozi ariko siko byagenze kuko abasaga 927 barirukanywe mu buryo budasobanutse ndetse no mu gihe cya Covid. Muzashyireho itsinda ryihariye ryanyu mubigenzure. bamwe bahinduriwe ibyo bize kugirango batakaze imyanya kandi mandate zo ntizahindutse. Ibi byagizwemo uruhare na PS MIFOTRA aho yafatanyije n’abayobozi b’ibigo aho ngo yababwiye ko ari umwanya mwiza wo kwikiza abo badashaka. Namwe se kwirukana abantu bari basigaje nk’imyaka itanu ngo bafate pansiyo babona babaho bate, ngaho abasore bashoboye yewe ni byinshi.Barangiza bakongera lampsum ndetse n’imyanya myinshi igasubizwa ku masoko. Nyakubahwa turakwinginze uzarenganure abawe kandi ababikoze babibazwe

    Reply

Leave a Reply to mutwarasibo Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

U Rwanda Mu Mboni Z’Umwanditsi Muri National Geographic

DJ Toxxyk Yongeye Gutakambira Urukiko

Umuryango FPR-Inkotanyi Mu Bufatanye Na Leta Ya Israel

U Rwanda Na Brésil Byasinye Amasezerano Yo Gufatanya Mu Bukungu

Amatara Ya Kigali Pélé Stadium Afite Ibibazo

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Uko RURA Yabangamiye Ishoramari Ry’Abahoze Mu Ngabo

Amerika Irashaka Intambara Yeruye Na Iran

Hemejwe Umushinga W’Itegeko Rishyiraho Kaminuza Y’Ingabo Z’u Rwanda

Inenge Mu Burezi Bw’u Rwanda Kubera Ruswa

Burundi: Hari Ibice Biri Kuba Ubutayu Kubera Amapfa

You Might Also Like

Mu mahangaUmutekano

Amerika Yahanuye Indege Ya Gisirikare Ya Iran

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
IkoranabuhangaMu mahanga

Espagne: Imbuga Nkoranyambaga Zigiye Gukumirwa Mu Bafite Munsi Y’Imyaka 16

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbubanyi n'Amahanga

U Rwanda Rwagobotse Mozambique Yashegeshwe N’Imyuzure

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
ImikinoMu Rwanda

Umuyobozi Wa Polisi Yasezeranyije Kubaka Ikipe Y’Umupira W’Amaguru Ikomeye 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?