Mu kiganiro yahaye abanyamakuru kuri uyu wa Gatatu taliki 16, Werurwe, 2022 cyagarukaga ku ngamba Leta y’u Rwanda yafashe mu kuzahura ubukungu, Minisitiri w’intebe yavuze ko Leta y’u Rwanda igiye gushyira mu Kigega cyagenewe kuzamura ubukungu bwazahaye izindi Miliyari 150 Frw. Ngo ni mu rwego rwo gufasha n’izindi nzego zazahajwe n’ingaruka za COVID.
Avuga ko bitarenze ibyumweru bitatu biri imbere, hazatangizwa iriya gahunda yo gushyira muri Kigega Economic Recovery Fund andi mafaranga kandi ngo ni gahunda izakomeza gukorwa mu gihe runaka.
Ibindi yagarutseho ni ibyerekeye imicungirwe y’umusaruro ukomoka ku buhinzi.
Ngo Leta yakoze uko ishoboye ishyiraho Politiki bita post-harvest management policy ifasha umuturage gucunga neza umusaruro kuva agisarura, agahunika kuzageza n’ubwo atangiye gufungura cyangwa kugurisha ibyo yejeje.
Ati: “ Hari imari Leta yashoye mu kugura imashini zumisha imyaka, gushyiraho ubwanikiro, kandi buri karere kahawe imihigo y’uko kagomba kuba gafite ubwanikiro bungana uku kandi mu gihe runaka kandi byarakozwe.”
Minisitiri w’intebe Dr Edouard Ngirente yavuze ko ziriya Politiki zatanze umusaruro kuko ngo nk’ikibazo cy’urubobi mu bigori cyagabanutse.
Dr Ngirente yavuze ko u Rwanda rwashyizeho uburyo bwa nkunganire bwo gufasha kugira ngo ibiciro bidatumbagira cyane abaturage bakabura uko bahangana nabyo ku isoko.
Ngo ni nkunganire yatanzwe mu nzego zirimo iz’ubwikorezo aho Leta yashyizemo amafaranga bituma igiciro cya mazutu na essence kitaba kinini cyane.
Gusa ngo ntawakwirengagiza ko ibiciro byazamutse kuko mu mwaka wa 2021 akagunguru ka essence kaguraga 60$ ariko ubu kikubye kabiri kagera ku $123.
Ni nkunganire itangwa buri mezi.
Min Ngirente avuga ko iyo igiciro cya mazutu kizamutsee, ayo mafaranga ayashyirwa ku giciro cy’umugenzi cyangwa ibicuzwa bindi.
Ibyo rero nibyo Leta yarwanyije ishyiramo’ ‘nkunganire.’
Iyo nkunganire iba igamije kubuza ko abaturage baremererwa.
Ngo igiciro kiriho ubu ni gito ugereranyije n’uko byari bugende iyo Leta idashyiramo amafaranga.
Leta kandi ngo yashyizeho gahunda y’uko umuntu ushaka gushinga uruganda rukora ibintu Abanyarwanda bacyenera kurusha ibindi ahabwa uburyo bworoshye bwo kubikora akagira ibyo asonerwa urugero nk’imisoro mu gihe runaka.
Mu buhinzi Minisitiri w’Intebe Dr Edouard Ngirente yavuze ko Leta yatanze Nkunganire y’ifumbire kugira ngo yunganire abahinzi ntibahendwe.
Iki kiganiro kitabiriwe kandi n’aba Minisitiri barimo uw’ubucuruzi n’inganda, Beatha Habyarimana, uw’ubuhinzi n’ubworozi Dr Geraldine Mukeshimana, uw’ubutegetsi bw’igihugu Jean Marie Vianney Gatabazi na Minisitiri w’ububanyi n’amahanga Dr Vincent Biruta.
Minisitiri w’imari n’inganda Dr Uzziel Ndagijimana yavuze ko hari gahunda yo kuzazamura amafaranga yashyizwe mu kigega cyo kuzahura ubukungu akagera kuri Miliyari 300 Frw.
Natwe turabishimiye ! Bakomeze ubutwari ! Uwiteka abamwenyurire