Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Ikigega Mpuzamahanga Cy’Imari Gifitiye ‘Umugambi’ Mozambique
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahanga

Ikigega Mpuzamahanga Cy’Imari Gifitiye ‘Umugambi’ Mozambique

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 12 December 2025 4:04 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Ubuyobozi bushya bwa Mozambique bumaze igihe gito mu biganiro n’Ikigega mpuzamahanga cy’imari ngo harebwe uko bwahabwa amafaranga yabufasha gushyira mu bikorwa ingamba zo kuzamura ubukungu bw’igihugu.

Iki kigega nacyo kiri gusuzuma uko hashyirwaho imirongo iboneye yazagenderwaho n’ubuyobozi bwa Maputo, Umurwa mukuru wa Mozambique, kugira ngo ayo mafaranga azakoreshwe mu buryo butanga umusaruro urambye.

Mozambique isanga igikwiye muri iki gihe ari uko impande zombi zirebera hamwe amafaranga akenewe ngo inkingi z’ubukungu ubuyobozi bwayo bwemeranyije ho, zibe ari zo ziyashorwamo.

Umuyobozi wa IMF muri Mozambique witwa Olamide Harrison yabwiye The Bloomberg News ati: “ Turi kurebera hamwe uko ibintu byifashe kugira ngo dushyireho uburyo twemeranyijeho bushyize mu gaciro kandi bwatuma ibintu bikemurwa hashingiwe ku mimerere yabyo.”

Yemeza ko Mozambique ifite ibibazo yifuza gukemura mu gihe gito n’ibindi by’igihe kirekire bizakemurwa mu byiciro.

Guverinoma ya Mozambique yemeza ko bitarenze Werurwe, 2026 hari icyo izaba yararangije kwemeranyaho na IMF, kikazaba ingirakamaro mu gutuma n’abaterankunga bayihaga amafaranga, bongera kuyigirira icyizere.

Ubuyobozi bwayo bufite icyizere ko nibukora igenamigambi rifatika, rishingiye ku bibazo bihari, amahanga atazatinda kubugarurira icyizere n’ubwo bwadindiye mu kubyaza umusaruro umutungo kamere Mozambique ihunitse mu butaka.

Ubwinshi muri bwo ni gazi iri henshi ariko cyane cyane muri Cabo Delgado.

Ibibazo iki gihugu cyagize mu gihe cy’amatora y’Umukuru w’igihugu bikagwamo abantu byatumye hari abaterankunga babifashe nabi, ayo bari barateganyije baba baretse kuyarekura.

Ikigega kiyoborwa n’Umunya Bulgaria Kristalina Georgieva giherutse gutangaza ko imibare y’uko ubukungu bwa Mozambique ihagaze yerekana ko inkingi buhagazeho zijegera.

Harrison twavuze haruguru avuga ko ubuke bw’amadovize mu isanduku ya Leta ya Mozambique butuma idashobora gukora igenamigambi rirambye, akemeza ko hakwiye kugira igikorwa.

Bloomberg News yanditse ko uwo muyobozi yayibwiye ko hari ikizabikorwaho ariko yirinda kubitangazaho byinshi.

Mu magambo make yagize ati: “Ikibazo kirakemuka mu mezi make abanza mu mwaka utaha.”

Ikindi kibazo abashoramari bafitanye na Mozambique ni uko urwego rwayo rw’ubwokorezi mu ndege budakora neza.

Mu minsi ishize Perezida wa Mozambique Daniel Chapo yabwiye Bloomberg ko hari impuguke mu by’ubukungu no mu gucungana n’iby’umwenda bakorera ikigo Alvarez & Marsal yahaye inshingano zo kugira inama inzego z’igihugu mu by’ubukungu no kugabanya uburemere bw’umwenda.

Ababirebera hafi bavuga ko imyenda iki gihugu gifitiye Ikigega mpuzamahanga cy’imari n’abandi baterankunga biri mu bikibuza kugira igenamigambi rirambye ngo kizahure mu bukungu.

TAGGED:CaboDelgadofeaturedIkigegaImariMozambiquePerezida
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Kabarebe Yahererekanyije Ububasha Na Kaitesi
Next Article Abasora Neza Babishimiwe
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

U Rwanda Mu Mboni Z’Umwanditsi Muri National Geographic

DJ Toxxyk Yongeye Gutakambira Urukiko

Umuryango FPR-Inkotanyi Mu Bufatanye Na Leta Ya Israel

U Rwanda Na Brésil Byasinye Amasezerano Yo Gufatanya Mu Bukungu

Amatara Ya Kigali Pélé Stadium Afite Ibibazo

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Uko RURA Yabangamiye Ishoramari Ry’Abahoze Mu Ngabo

Hemejwe Umushinga W’Itegeko Rishyiraho Kaminuza Y’Ingabo Z’u Rwanda

Inenge Mu Burezi Bw’u Rwanda Kubera Ruswa

Burundi: Hari Ibice Biri Kuba Ubutayu Kubera Amapfa

DRC: Guverinoma Irashaka Kwisubiza Bunagana Kugeza Uvira

You Might Also Like

Mu mahangaUmutekano

Amerika Yahanuye Indege Ya Gisirikare Ya Iran

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
IkoranabuhangaMu mahanga

Espagne: Imbuga Nkoranyambaga Zigiye Gukumirwa Mu Bafite Munsi Y’Imyaka 16

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbubanyi n'Amahanga

U Rwanda Rwagobotse Mozambique Yashegeshwe N’Imyuzure

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
ImikinoMu Rwanda

Umuyobozi Wa Polisi Yasezeranyije Kubaka Ikipe Y’Umupira W’Amaguru Ikomeye 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?