Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Ikigo Cy’Imisoro Cyinjije Imisoro Irenzeho Miliyari 60.1 Frw Ku Ntego Y’Umwaka 2020/2021
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Ikigo Cy’Imisoro Cyinjije Imisoro Irenzeho Miliyari 60.1 Frw Ku Ntego Y’Umwaka 2020/2021

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 29 October 2021 5:46 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Umuyobozi mukuru wungirije w’Ikigo cy’igihugu cy’imisoro n’amahoro Bwana Jean-Louis Kaliningondo yabwiye abaje mu muhango wo gushimira abasora neza ko n’ubwo u Rwanda rwahuye n’ibibazo byatewe na COVID-19 ariko abasora basoze neza.

Ngo byatumye intego bari barihaye y’imisoro bazakusanya ingana na miliyari 1,594.3 bayirenza igera kuri miliyari 1,654.5 Frw.

Ibi bivuze ko umusaruro wazamutseho miliyari 60.1Frw.

Ni ijanisha rya 103.8%. Ugereranyije n’umwaka wa 2019/2020, amafaranga yakusanyijwe yiyongereye ku kigero cya 9.4%.

Kaliningondo  Jean-Louis, yavuze ko ubufatanye hagati y’abasora n’Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro, mu gihe bukenewe kugira ngo igihugu gikomeze guhangana n’ingaruka  z’icyorezo cya COVID-19.

Ati: “Nk’ubuyobozi bw’Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro, tubona iki ari cyo gihe gikwiye cyo kwereka abasora ko tubashimira umurava n’ubwitange bagaragaje muri ibi bihe bikomeye twese turi gucamo, kandi tunabibutsa ko ubufatanye bwacu mu kuzahura ubucuruzi bwabo ari ingenzi no kuzahura ubukungu bw’igihugu muri rusange”

Ikindi cyatangajwe ni uko umusoro watanzwe muri uyu mwaka uruta uw’umwaka wa 2019/2020 kuko muri kiriya gihe umusore wiyongereye ku kigero cya 9.4%.

Imisoro n’amahoro byeguriwe inzego z’ibanze byakusanyijwe mu mwaka wa 2020/21 bingana na miliyari 77.8 Frw ku ntego ikigo cyari cyahawe ingana na Miliyari 82.5 Frw, bingana na 94.3% by’intego ikigo cyari cyahawe.

N’ubwo Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro cyabuzeho miliyari 82.5 Frw kugira ngo kigere ku ntego, imisoro n’amahoro byeguriwe inzego z’ibanze yakusanyijwe uyu mwaka hiyongereyeho 25.6% ugereranyije n’iyakusanyijwe mu mwaka wa 2019/20.

Ubuyobozi bwa Rwanda Revenue Authority buvuga ko mu gihembwe cya 1 cy’umwaka w’isoresha wa 2021/2022, amafaranga yakusanyijwe aturuka mu misoro n’andi atari imisoro angana na miliyali 416.7, ku ntego ikigo cyari cyahawe ingana na miliyari 420.4 bihwanye na 99.1%.

Ni mu gihe muri uyu mwaka Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro gifite intego yo gukusanya amafaranga aturuka mu misoro n’andi atari imisoro angana na Miliyali 1,755.5 Frw, ni ukuvuga ko hateganyijwe kuziyongeraho Miliyali 120.1Frw ugereranyije n’umwaka ushize.

N’ubwo intego Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro cyaricyahawe yabuzeho miliyari 3.7 kugira ngo kigere ku ntego, umusoro wakusanyijwe muri iki gihembwe cya 1 cy’umwaka wa 2021/2022 wiyongereyeho 11.0% ugereranije n’igihembwe cya 1 cy’umwaka washize wa 2020/2021.

Bwana Kaliningondo Jean-Louis yagize ati “Kuva icyorezo cya Covid-19 cyagera mu Rwanda no ku isi hose, ubucuruzi bwinshi bwagizweho ingaruka ku buryo bugaragara. Abacuruzi bamwe baracyafite ingorane, abandi ni bwo bagitera intambwe ya mbere yo kubuzahuka. Ibi byose rero byagize ingaruka ku ikusanya ry’imisoro, cyane cyane mu gihembwe cya mbere cya 2021/2022 ubwo mu mujyi wa Kigali ndetse no mu bice bimwe na bimwe byo mu Ntara hashyirwagaho gahunda ya Guma mu Rugo ”.

N’ubwo bimeze bityo ariko, ubuyobozi bw’Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro bushimangira ko hari ingamba n’ibikorwa byashyizweho kugira ngo abasora bafashwe mu rugamba rwo kuzahura ubucuruzi bwabo.

Izo ngamba  zirimo kwihutisha gusubiza umusoro ku nyongeragaciro ku nganda nto n’iziciriritse, kongerera igihe ntarengwa cyo kumenyekanisha no kwishyura ipantati n’umusoro ku nyungu z’ubukode, kongera no kunoza uburyo bwo kubona serivisi z’imisoro hifashishijwe ikoranabuhanga, ndetse n’uburyo bwo kubara avansi ku musoro ku nyungu bwahindutse bukareka gushingira ku musoro w’umwaka w’isoresha wa 2020 ahubwo bugashingira ku byacurujwe mu gihembwe kimenyekanishwa.

Hari ibikorwa byo gushimira abasora neza…

Ibikorwa byose biteganyijwe mu kwezi ko gushimira abasora birimo gusura abasora aho bakorera haganirwa ku bibazo binyuranye bahura na byo mu kazi kabo, no kungurana ibitekerezo ku buryo byabonerwa ibisubizo; kwifatanya no gushyigikira abagizweho ingaruka n’imitingito ndetse n’iruka ry’ikirunga cya Nyiragongo mu karere ka Rubavu.

Hazaba amarushanwa ku bumenyi bw’imisoro, akamaro kayo ndetse n’impamvu zo gusaba fagitire za EBM mu gihe cyose umuntu agize icyo agura.

Aya marushanwa akaba agenewe abahanzi mu kuririmba, gucuranga, kwandika, gusiga n’izindi mpano zitandukanye; gushimira abasora mu Ntara zose z’igihugu, by’umwihariko abasora bitaribiriye gukoresha neza EBM ndetse hazanahembwa abaguzi b’indashyikirwa basabye factures za EBM kenshi.

Ibi bizakurikirwa n’ibirori nyamukuru byo ku rwego rw’igihugu bizizihirizwa mu Mujyi wa Kigali kuri “Intare Conference Arena” ku itariki ya 19/11/2021.

Nyuma yo guhemba abasora ku rwego rw’igihugu, hazabaho irushanwa ry’umupira w’intoki wa Volleyball rigenewe Gushimira abasora “Taxpayers Appreciation Volleyball Tournament” aho abasora bitwaye.

Abasora bari baje kumva ibyavuye mu mibare ya Rwanda Revenue
Meya w’Umujyi wa Kigali yashimiye abanya Kigali basora neza
Bwana Kaliningondo Jean-Louis aganira na Richard Tushabe, umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’imari n’igenamigambi

 

TAGGED:AmafarangafeaturedImibareImisoroKomiseriUbukungu
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Cabo Delgado Igiye Kubakwa Bushya
Next Article I Musanze Bafatiwe Mu Cyuho Bari ‘Kubaga’ Moto Bibye
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Rwanda: Abakanishi Bagiye Guhugurwa K’Ugukanika Batiri Za Bisi Z’Amashanyarazi

Rulindo: Abaturage Biyemeje Kurinda Ibidukikije

DRC: Intara Ya Ituri Iri Kuberamo Imirwano Ikomeye

Minisitiri W’Intebe Yasuye Icyanya Cy’Inganda Cya Musanze

Hari Ikigega Kizaha Urubyiruko Inguzanyo Nta Ngwate

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Hari Ikigega Kizaha Urubyiruko Inguzanyo Nta Ngwate

RDF/Military Police Mu Myitozo Ikarishye

DRC: Abanyamerika Barashaka Kubaka Uruganda Rw’Amashanyarazi Mu Kivu

Elwelu Mu Bajenerali Barindwi Museveni Yahaye Ikiruhuko Cy’Izabukuru

Nyanza: Umugore Yishe Umugabo We

You Might Also Like

Mu RwandaPolitikiUbukungu

P.M Nsengiyumva Asaba Urubyiruko Kudata Umwanya Mu Biciriritse

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbucuruzi MpuzamahangaUbukungu

U Rwanda Rugiye Gushyira Ikawa Muri Cyamunara Mpuzamahanga 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitikiUbutabera

DRC: Uwahoze Ari Minisitiri W’Ubutabera Yasabiwe Gukora Imirimo Nsimburagifungo

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
ImikinoMu Rwanda

U Rwanda Rwatangiye Amarushamwa Nyafurika Ya Basketball Rutsindwa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?