Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Ikindi Gisasu Cyaturikanye Abantu Muri Uganda
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahanga

Ikindi Gisasu Cyaturikanye Abantu Muri Uganda

admin
Last updated: 26 October 2021 1:04 am
admin
Share
SHARE

Polisi ya Uganda yemeje ko umuntu umwe yishwe n’igisasu cyaturikiye mu modoka itwara abagenzi kuri uyu wa Mbere, undi umwe arakomereka mu gihe abandi 37 n’umushoferi nta kibazo bagize.

Ni igisasu cya kabiri gituritse nyuma y’icyahitanye umuntu umwe kigakomeretsa abandi batatu ku wa Gatandatu, mu kabari mu murwa mukuru Kampala.

Ni igikorwa cyiswe icy’iterabwoba ndetse umutwe wa Islamic State waje kwigamba ko ari wo wagikoze.

Umuvugizi wa Polisi ya Uganda Fred Enanga, kuri uyu wa Mbere yavuze ko abapolisi bahise boherezwa mu gace ka Lungala byabereyemo.

- Kwmamaza -
Ad imageAd image

Icyo Gisasu cyaturikiye mu modoka y’ikigo Swift Safaris, yavaga mu murwa mukuru Kampala yerekeza mu gace ka Ishaka mu burengerazuba bwa Uganda.

Correction: one person has been confirmed dead by the bomb experts. https://t.co/iGZQdEc9Dw

— Uganda Police Force (@PoliceUg) October 25, 2021

Lungala ni mu bilometero nibura 35 mu burengerazuba bwa Kampala, mu muhanda ugendwa cyane kuko uhuza Uganda n’ibihugu by’u Rwanda, u Burundi, Tanzania na Repubulika ya Demokarasi ya Congo.

Perezida Yoweri Museveni yanditse kuri Twitter ko icyo gisasu cyahitanye umuntu umwe, gikomeretsa undi umwe.

Ati “Abandi bagenzi 37 bameze neza hamwe n’umushoferi. Polisi ikomeje iperereza harebwa niba umuntu cyaturikanye ari we wari ugifite cyangwa niba ari undi.”

- Advertisement -

“Ibyavuye mu iperereza ry’ibanze bigaragaza ko guturika byabereye mu ntebe, bihitana uwo muntu binakomeretsa undi umwe wari wicaye inyuma.”

The remaining 37 other passengers were safe plus the driver. The Police are investigating whether the person blown up was the one carrying the bomb or not.

— Yoweri K Museveni (@KagutaMuseveni) October 25, 2021

Museveni yavuze ko gushakisha ababiri inyuma bikomeje kandi ko hari ibimenyetso bigaragaza abo aribo.

Mu bundi butumwa Museveni yatangaje ku Cyumweru nyuma y’igitero cyabaye ku wa Gatandatu, yavuze ko bazakurikirana abishe abantu kandi ko bazafatwa.

Yanakoresheje imvugo yakomeje kwibazwaho n’abasesenguzi mu bya politiki.

Ati “Ku bakorera hanze ya Uganda, tuzakorana n’ibihugu by’abavandimwe byo muri Afurika kugira ngo tubakurikirane. Ababashyigikiye noneho ntibazatangire gusakuza ngo turimo guhiga abantu b’inzirakarengane.”

With those operating outside Uganda, we shall work with the brother African countries, to go for them. Let their supporters, then, not start shouting that we are hunting innocent people.

— Yoweri K Museveni (@KagutaMuseveni) October 24, 2021

Nyuma y’uku guturika, Polisi ya Uganda yasabye abaturage kugenda bayimenyesha ikintu cyose bagizeho amakenga nk’igipfunyika.

Umutekano mu bice bimwe bya Uganda umaze iminsi utameze neza kubera abarwanyi b’umutwe wa Islamic State.

Ku wa 8 Ukwakira waturikije sitasiyo ya Polisi mu gace ka Kawempe muri Kampala, icyo gihe hari mu ijoro ribanziriza ibirori by’umunsi w’ubwigenge. Ntabwo ayo makuru yahise ajya ahabona.

Birimo kuba nyuma y’iminsi mike ibihugu by’u Bufaransa n’u Bwongereza biburiye abaturage babyo baba muri Uganda n’abajyayo ko bagomba kwitwararika cyane, kubera ibikorwa by’iterabwoba bishobora kuba “mu buryo butavangura kandi mu duce tugendwa n’abanyamahanga”.

Mu minsi ishize kandi byatangajwe ko inzego z’umutekano zarashe umuntu wari ugiye gutega igisasu mu muhango wo gushyingura Maj Gen Paul Lokech wari umuyobozi wungirije wa Polisi ya Uganda, uheruka kwitaba Imana.

Muri uyu mwaka kandi abantu bitwaje intwaro barashe Minisitiri ushinzwe imirimo ya Leta, Gen Katumba Wamala baramukomeretsa, bica umukobwa we n’umushoferi.

Ibitero bikomeye by’iterabwoba biheruka muri Kampala mu 2010, ubwo ibisasu byaturikanaga abantu barebaga igikombe cy’isi hapfa 70, abandi benshi barakomereka. Al-shabaab yaje kwigamba icyo gitero.

TAGGED:featuredigisasuIslamic StateKampalaUganda
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Muri Nyaruguru Imvura Igiye Kumara Amasaha 20 Idakuraho
Next Article Inzego Z’Umutekano Zahungabanyije Abanyarwanda, Ubucucike Mu Magereza…Raporo
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

DRC: Umusirikare Yarasiye Abantu Mu Kiliziya 

Perezida Kagame Mu Nama Na Bagenzi Be Yiga Ku Iterambere Rya Afurika

Ngirente Ashima Uruhare Rwa Rwandair Mu Guhuza Afurika

U Rwanda Rurafungura Ambasade Muri Hongrie

Rwanda: Abana Basobanukiwe Ibidukikije Bagiye Kubisangiza Abandi

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Rwanda: Abagabo Bapfa Baruta Ubwinshi Abagore

Kagame Ari Mu Bufaransa 

Abasirikare Batatu B’u Rwanda Biciwe Muri Mozambique 

Roma: Gutora Papa Ku Munsi Wa Mbere Byananiranye

Equity Group Igiye Guteza Imbere Imishinga Yo Mu Rwanda No Muri DRC

You Might Also Like

Mu RwandaUbumenyi N'Ubuhanga

Niba Utabasha Guhagarara K’Ukuguru Kumwe Mu Masogonda 10 Umenye Ko Washaje…

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Bobi Wine Agiye Kongera Kwiyamamariza Kuyobora Uganda

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Papa Leo XIV Yasuye Imva Y’Uwo Aherutse Gusimbura

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbutabera

Amazi Yabereye Abatutsi Irimbi Kandi Asanzwe Ari Ubuzima

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • [email protected]
  • [email protected]
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?