Ikindi Gisasu Cyaturikanye Abantu Muri Uganda

Polisi ya Uganda yemeje ko umuntu umwe yishwe n’igisasu cyaturikiye mu modoka itwara abagenzi kuri uyu wa Mbere, undi umwe arakomereka mu gihe abandi 37 n’umushoferi nta kibazo bagize.

Ni igisasu cya kabiri gituritse nyuma y’icyahitanye umuntu umwe kigakomeretsa abandi batatu ku wa Gatandatu, mu kabari mu murwa mukuru Kampala.

Ni igikorwa cyiswe icy’iterabwoba ndetse umutwe wa Islamic State waje kwigamba ko ari wo wagikoze.

Umuvugizi wa Polisi ya Uganda Fred Enanga, kuri uyu wa Mbere yavuze ko abapolisi bahise boherezwa mu gace ka Lungala byabereyemo.

- Advertisement -

Icyo Gisasu cyaturikiye mu modoka y’ikigo Swift Safaris, yavaga mu murwa mukuru Kampala yerekeza mu gace ka Ishaka mu burengerazuba bwa Uganda.

Lungala ni mu bilometero nibura 35 mu burengerazuba bwa Kampala, mu muhanda ugendwa cyane kuko uhuza Uganda n’ibihugu by’u Rwanda, u Burundi, Tanzania na Repubulika ya Demokarasi ya Congo.

Perezida Yoweri Museveni yanditse kuri Twitter ko icyo gisasu cyahitanye umuntu umwe, gikomeretsa undi umwe.

Ati “Abandi bagenzi 37 bameze neza hamwe n’umushoferi. Polisi ikomeje iperereza harebwa niba umuntu cyaturikanye ari we wari ugifite cyangwa niba ari undi.”

“Ibyavuye mu iperereza ry’ibanze bigaragaza ko guturika byabereye mu ntebe, bihitana uwo muntu binakomeretsa undi umwe wari wicaye inyuma.”

Museveni yavuze ko gushakisha ababiri inyuma bikomeje kandi ko hari ibimenyetso bigaragaza abo aribo.

Mu bundi butumwa Museveni yatangaje ku Cyumweru nyuma y’igitero cyabaye ku wa Gatandatu, yavuze ko bazakurikirana abishe abantu kandi ko bazafatwa.

Yanakoresheje imvugo yakomeje kwibazwaho n’abasesenguzi mu bya politiki.

Ati “Ku bakorera hanze ya Uganda, tuzakorana n’ibihugu by’abavandimwe byo muri Afurika kugira ngo tubakurikirane. Ababashyigikiye noneho ntibazatangire gusakuza ngo turimo guhiga abantu b’inzirakarengane.”

Nyuma y’uku guturika, Polisi ya Uganda yasabye abaturage kugenda bayimenyesha ikintu cyose bagizeho amakenga nk’igipfunyika.

Umutekano mu bice bimwe bya Uganda umaze iminsi utameze neza kubera abarwanyi b’umutwe wa Islamic State.

Ku wa 8 Ukwakira waturikije sitasiyo ya Polisi mu gace ka Kawempe muri Kampala, icyo gihe hari mu ijoro ribanziriza ibirori by’umunsi w’ubwigenge. Ntabwo ayo makuru yahise ajya ahabona.

Birimo kuba nyuma y’iminsi mike ibihugu by’u Bufaransa n’u Bwongereza biburiye abaturage babyo baba muri Uganda n’abajyayo ko bagomba kwitwararika cyane, kubera ibikorwa by’iterabwoba bishobora kuba “mu buryo butavangura kandi mu duce tugendwa n’abanyamahanga”.

Mu minsi ishize kandi byatangajwe ko inzego z’umutekano zarashe umuntu wari ugiye gutega igisasu mu muhango wo gushyingura Maj Gen Paul Lokech wari umuyobozi wungirije wa Polisi ya Uganda, uheruka kwitaba Imana.

Muri uyu mwaka kandi abantu bitwaje intwaro barashe Minisitiri ushinzwe imirimo ya Leta, Gen Katumba Wamala baramukomeretsa, bica umukobwa we n’umushoferi.

Ibitero bikomeye by’iterabwoba biheruka muri Kampala mu 2010, ubwo ibisasu byaturikanaga abantu barebaga igikombe cy’isi hapfa 70, abandi benshi barakomereka. Al-shabaab yaje kwigamba icyo gitero.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version