Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Ikipe Y’u Rwanda Ikina Handball Iruhagarariye Neza Muri Kosovo
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Imikino

Ikipe Y’u Rwanda Ikina Handball Iruhagarariye Neza Muri Kosovo

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 15 March 2025 7:29 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Kugeza ubu ikipe y’u Rwanda y’abatarengeje imyaka 20 y’amavuko bakina Handball niyo iyoboye izindi mu itsinda irimo nyuma yo gutsinda bagenzi babo bo muri Uzbekistan.

U Rwanda ruri mu irushanwa ry’igikombe mpuzamigabane kiri kubera muri Kosovo mu Murwa mukuru wayo witwa Pristina.

Kosovo ni igihugu gito kiri mu Burayi bw’Amajyepfo ashyira Uburasirazuba.

Umukino u Rwanda rwaraye rutsinze, wari uwa nyuma mu matsinda, ukaba wabereye mu nzu y’imikino n’imyidagaduro yiswe “Palace of Youth and Sports”.

Igice cya mbere cy’umukino waruhuje na Uzbekstan warangiye u Rwanda rufie ibitego 20 kuri 18.

Umunyezamu w’ikipe y’u Rwanda Kwisanga Peter ni we watowe nk’umukinnyi mwiza w’umukino.

Ikindi ni uko Umunyarwanda Kwisanga Peter wari umunyezamu w’ikipe yarwo ari we watowe nk’umukinnyi mwiza.

Kuri uyu wa Gatandatu, u Rwanda rurakina umukino wa 1/2 uruhuza na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, haraba ari saa munani n’igice ku isaha y’i Kigali.

Bishimiye intsinzi
Guhanahana neza no kudapfusha ubusa imipira byatumye batahana intsinzi mu itsinda ryabo
Buri gihe intsinzi iraryoha
Umunyarwanda Peter Kwisanga niwe wabaye umukinnyi mwiza.

Ku munsi wa mbere w’iki gikombe mpuzamigabane (IHF Trophy/Intercontinental Phase), kandi nabwo ikipe y’igihugu y’u Rwanda nabwo yatsinze umukino wa mbere wayihuje ni iya Nicaragua.

U Rwanda kandi twababwira ko ari rwo ruhagarariye Afurika muri iyi mikino y’igikombe gihuza ibihugu byabaye ibya mbere kuri buri mugabane.

Umukino waruhuje na Nicaragua warangiye ruwutsinze ibitego 50 kuri 27.

Nabwo umunyezamu w’ikipe yarwo yari yakinnye icyo gihe witwa Uwayezu Arsène niwe yatowe nk’umukinnyi mwiza w’umunsi nyuma yo gukuramo imipira 18 bamuteye ngo bamutsinde.

Nabwo rwatsinze Nicaragua
Rwabyitwayemo neza rutsinda iyi kipe yo muri Amerika yo Hagati.

Nicaragua ni igihugu kiri muri Amerika yo Hagati.

Gituranye na Honduras, Costa-Rica, El-Salvador na Colombia.

Umurwa mukuru wa Nicaragua ni Managua.

Aho Nicaragua iherereye ku ikarita y’isi.
TAGGED:featuredHandballIkipeRwandaUzbekistan
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Ingabo Z’u Rwanda ‘Zidasanzwe’ Zahawe Umuyobozi Mushya
Next Article Nyarugenge: Yafatanywe Imfunguzo 37 Akekwaho Kwibisha
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Umuti Meya Wa Muhanga Aha Ibibazo Biri Mu Ngo

DRC Yarakajwe N’Uko Kenya Yagennye Uyihagarariye i Goma

Uko Umukino Wa APR Na Dynamos Wagenze

Burera Ikomeje Kuba Icyambu Kinini Cy’ Ibiyobyabwenge

Undi Mugore Yafatanywe Urumogi

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Hari Ikigega Kizaha Urubyiruko Inguzanyo Nta Ngwate

Trump Na Putin Ntibemeranyije Guhagarika Intambara Ya Ukraine

Nyanza: Umugore Yishe Umugabo We

Rwanda: Abakanishi Bagiye Guhugurwa K’Ugukanika Batiri Za Bisi Z’Amashanyarazi

Haravugwa Umwuka Mubi Hagati Ya Israel Na Qatar 

You Might Also Like

Mu RwandaUbukungu

Miliyoni Frw 464 Z’Ishimwe Zahawe Abatse EBM

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imibereho Y'AbaturageMu RwandaUbukungu

Rubavu: Abafite Ubumuga Basaba M23 Kubakomorera Ku Bicuruzwa Byose Bijya i Goma

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitikiUbukungu

Minisitiri W’Intebe Yasuye Icyanya Cy’Inganda Cya Musanze

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitikiUbukungu

P.M Nsengiyumva Asaba Urubyiruko Kudata Umwanya Mu Biciriritse

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?