Mu masaha yo mu gitondo cya kare kuri uyu wa Gatatu taliki 20, Mata, 2022 indege ya RwandAir bivugwa ko yari ivuye i Nairobi ijya Entebbe muri Uganda yagushishwe mu gishanga n’abapilote nyuma yo kubona ko ari bwo buryo bwiza bwo gutabara abari bayirimo. Kubera ikirere kibi, ntibabonaga amatara ayobora indege mbere y’uko igwa.
Ibi byatumye bagira igitekerezo cyatabaye abari bayirimo, cyo kuyishyira mu gishanga kiri hafi y’ikibuga cy’indege cya Entebbe.
Ikigo RwandAir cyatangaje ko koko biriya byabaye ariko ngo nta muntu wabigiriyemo ibyago.
RWANDAIR Yajyaga ENTEBBEE (Uganda) Muri Uru Rukerera rwokuwa Gatatu Umupilote Byabaye Ngombwa ko Ayishyira (Landing) Hafi Mubishanga Nyuma Yaho Yananiwe Kubona Udutara Tumufasha Kumenya aho Amanukira bitewe n’ikirere Kibi Cyane.
IMANA ISHIMWE ABAGENZI BOSE NTAKIBAZO BAGIZE.. 🙏 pic.twitter.com/qUFSAZ3HF9
— David Bayingana (@david_bayingana) April 20, 2022
Amafoto ari kuri Twitter yatangajwe na David Bayingana yerekana imwe mu ndege za RwandAir iparitse mu gishanga, imbere amatara yaka kandi hari abatabazi bari hafi yayo.
Amakuru twamenye ni uko iriya ndege yari itwawe n’abanyamahanga barimo uwitwa Bernardo Antonio n’undi witwa Hassen Mezzuela.
Ni indege ihaguruka saa 01:20 za mu gitondo ikagaruka saa 05:50 za mu gitondo.
RwandAir yatangaje ko abagenzi bari bari muri iriya ndege bahawe indi kugira ngo bakomeze gahunda zabo.
Ubusanzwe ngo kugira ngo ive muri kiriya gishanga birasaba ko bifashisha kajugujgu ziremereye zikayizirika imigozi mu nda zigakurura kugira ngo isubizwe mu buryo bwatuma ishobora kuguruka.
Birumvikana ko aka ari akazi gashobora gufata igihe kinini mu rugero runaka.