Ni rumwe mu ndimi z’Abanyafurika nke ziri kuri Google Translate, iyi ikaba ari imashini ya Google ifite z’amahanga ikazihindura mu ndimi zikomeye ku isi ni ukuvuga Icyongereza, Igifaransa, Icyesipanyole, Igishinwa n’izindi.
Mbere y’uko abahanga bo muri Google bashyira Ilingala n’izindi 23 muri Google Translate, hari hasanzweho indimi 100.
Indimi 24 baherutse gushyiraho zivugwa n’abantu miliyoni 300 hirya no hino ku isi. Muri ziriya ndimi 24 ziherutse gushyirwa kuri ruriya rubuga, icumi zivugirwa muri Afurika.
Muri zo twavuga nk’Ilingala, Igi Twi( kivugwa muri Ghana) n’igi Tigrinya kivugwa muri Ethiopia na Eritrea n’ahandi hacye mu Ihembe ry’Afurika.
Ibyiza bya Google Translate ni uko yafashije abantu gushyikirana binyuze mu kubasemurira icyo amagambo avuga mu rurimi runaka asobanura mu rundi.
Ikigo Google kivuga ko hari gahunda yo gufasha n’abantu kumva indimi nto( zitavugwa n’abantu bagera kuri miliyoni 50) itarashyirwa ku rutonde rw’izo Google Translate yahinduye.
Kugeza ubu indimi 133 nizo zigaragara kuri Google Translate.
Urutonde rw’indimi nyafurika ziherutse gushyirwa kuri Google Translate:
Iki Bambara cyo muri Mali
Iki Ewe cyo muri Ghana na Togo
Igi Krio kivugwa muri Sierra Leone
Ilingala rivugwa muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo, Repubulika ya Congo, Repubulika ya Centrafrique n’ahandi.
Ikiganda kivugwa muri Uganda no mu Rwanda
Iki Oromo kivugwa muri Ethiopie
Igi Sepedi cyo muri Afurika y’Epfo,
Igi Tigrinya muri Erythrée na Ethiopie
Igi Tsonga kivugwa mu bihugu byo muri Afurika y’Amajyepfo
Igi Twi kivugwa muri Ghana.
Kuri Google Translate hari hasanzweho indimi zo muri Afurika ari zo Amharique( Ethiopia) igi Haoussa ( Houssa) ni igi Somali( cyo muri Somalia).
Umukozi wo muri Google Translate witwa Isaac Caswell yabwiye BBC ko ikigo akorera kigamije ko imico n’indi z’abantu batari basanzwe bazwi mu muco mugari w’abatuye isi nayo imenyekana.