Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: I&M Bank Rwanda Ikomeje Kunguka Umwaka Ku Wundi
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Ubukungu

I&M Bank Rwanda Ikomeje Kunguka Umwaka Ku Wundi

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 30 August 2022 7:18 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Iyi Banki yo ikomoka muri Kenya kandi ikaba iri mu zikomeye kurusha izindi mu Rwanda ikomeje kunguka uko umwaka ushira undi ugataha. Bigaragarira mu rwunguko yatangaje ko yagize mu mezi atandatu ashize rungana na Miliyari Frw  19.6 ni ukuvuga ijanisha rya  20% ugereranyije n’uko byageze mu gihe nk’iki cy’umwaka wa 2021.

I&M Bank (Rwanda) Plc yatangaje ko imibare yo kugeza muri Kamena 2022 igaragaza ko inyungu yakuye muri serivisi yahaye abakiliya ukazigereranya n’amafaranga yabungukiye, byazamutse ku kigero cya 17% ndetse n’ibyo bita komisiyo nazo zizamuka ku kigero cya 25%.

Iyi mikorere yatumye iyi Banki igira inyungu yayifashije kwishyura imisoro igera kuri Miliyari Frw 6.5, ibi nabyo bikaba byerekana ko byazamutse ku kigero cya 25% ugeraranyije n’uko byagenze mu mwaka wa 2021.

Ubuyobozi bw’iyi Banki buvuga ko kugira ngo byose bishoboka, ijanisha ry’ inguzanyo yahaye abakiliya ryazamutse ku kigero cya  7% zigera kuri Miliyari Frw 237, zivuye kuri Miliyari Frw 222  zabazwe mu Ukuboza 2021.

Impamvu nini yabiteye   n’ inguzanyo nshya Banki yahaye  abakiliya.

Ikindi ni uko n’amafaranga abakiliya bayo bayibije, barimo n’ibigo bitandukanye, yazamutseho 8% agera kuri Miliyari Frw 352 avuye kuri Miliyari Frw 327 zo mu Ukuboza 2021.

Ubuyobozi bukuru bwa I&M Bank (Rwanda) Plc buvuga ko iyi Banki yakoze neza mu mezi atandatu ya mbere wa 2022, k’uburyo inyungu ku mari shingiro yageze kuri 13.18%.

Robin Bairstow uyiyobora avuga ko byose ari umusaruro ushingiye ahanini ku ngamba z’igihe kirekire zirimo ibikorwa bitandukanye nko kwagura ibikorwa, kunoza imikorere, kwita ku mutekano w’ikoranabuhanga no kubaka imikorere ihamye mu buryo bw’igihe kirekire.

Ati: “Ukwitwara neza kwa Banki kwashingiye ahanini ku bwiyongere bw’inguzanyo zatanzwe, n’amafaranga yabikijwe n’abakiliya.”

Yemeza ko ibi ari byo byazamuye cyane amafaranga ava muri serivisi zitangwa na banki n’ibindi bikorwa byayo.

Avuga kandi ko uriya musaruro ugaragaza ko iriya Banki ikomeje gushyiraho imikorere yubakiye ku bakiliya bayo no kwimakaza ikoranabuhanga.

Iri koranabuhanga rivugwa ngo niryo ryikoreshwa cyane mu guhererekanya nibura 75% ry’amafaranga y’abakiliya.

Kubera iyo mikorere, iyi Banki ngo yashimwe n’inzego zitandukanye k’uburyo byatumye I&M Bank (Rwanda) Plc ihabwa ibihembo bitandukanye birimo icya Banki nziza mu Rwanda cyatanzwe na Capital Finance International (CFI.co).

Hari n’icyemezo cy’ishimwe yahawe kubera kwimakaza gahunda y’uburinganire gitangwa n’Urwego rugenzura iyubahirizwa ry’ihame ry’uburinganire (GMO) k’ubufatanye n’Umuryango w’Abibumbye.

Bairstow avuga ko mu gihe ubukungu burimo kuzanzamuka, bigaragara ko hakiri inzitizi abantu barimo guhura nazo, zikagira ingaruka k’ubucuruzi ndetse n’abantu ku giti cyabo./

Icyakora  yavuze ko Banki izakomeza kuba hafi y’abakiliya kandi ibashyigikire.

I&M Bank (Rwanda) Plc yatangiye ibikorwa mu 1963, ikaba imwe muri Banki za mbere zageze mu Rwanda.

Itanga serivise zitandukanye yaba ku bantu ku giti cyabo, abacuruzi bato n’abaciriritse ndetse n’ibigo binini.

Iri no ku isoko ry’imari n’imigabane (RSE) kuva muri Werurwe 2017.

 

 

TAGGED:BankiI&MImariKenya
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Uruhinja Rw’Umunyarwanda ‘Rufungiwe ’ Muri DRC
Next Article Ntihazagire Uwashaka Guhungabanya Umuturanyi Ngo Abone Umwanya Mu Rwanda- Kagame
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Kuki Ibibazo By’Ubufaransa Bizajegeza Uburayi Bwose

Gaza: Hamas Yasabye Abarwanyi 7,000 Gusubira Aho Ingabo Za Israel Zavuye

Mfite Impungenge Ko Ibyo Kwaka FDLR Intwaro Bizaba Amasigarakicaro- Dr Buchanan

Ingabo Za Amerika Zamaze Kugera Muri Israel

Makuza Ayoboye Indorerezi Za Afurika Yunze Ubumwe Mu Matora Yo Muri Cameroun

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Rwanda: Bariga Guhunika Umusaruro Ngo Inzara Izacike

U Rwanda Ruzakira Inama Y’Abaminisitiri B’Ububanyi N’amahanga Mu Bihugu Bivuga Igifaransa

Israel N’U Rwanda Twanze Guheranwa N’Amateka Mabi- Ambasaderi Einat

Musanze: Umusore Na Nyina Bafatanywe Urumogi

Hamas Yasabye Israel Kuyiha Umurambo Wa Yahya Sinwar

You Might Also Like

Imibereho Y'AbaturageMu RwandaUbukungu

Ab’i Rwamagana N’i Kigali Bagiye Kubona Andi Mazi Meza

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Bwa Mbere Ikilo Cy’Ikawa Y’u Rwanda Cyaguzwe $88.18

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
IkoranabuhangaMu RwandaUbukungu

Minisitiri W’Intebe Yahuje Ubuziranenge N’Iterambere Rirambye

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imibereho Y'AbaturageMu RwandaUbukungu

Bugesera: PSF Yasinyanye N’Ubuyobozi Gufatanya Guteza Imbere Abaturage

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?