Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Imbere Mu Modoka Zitwara Abagenzi Rusange Buri Joro Hagomba Kuba Habona-Polisi
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Imbere Mu Modoka Zitwara Abagenzi Rusange Buri Joro Hagomba Kuba Habona-Polisi

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 10 August 2023 8:48 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Polisi y’u Rwanda, mu bukangurambaga bwa Gerayo Amahoro, yabwiye abatwara ibinyabiziga ko bakwiye kwatsa amatara ayo ari yo yose mu gihe cyagenwe. Babwiwe ko amatara ku modoka atari umurimbo ahubwo ari ibikoresho by’umutekano.

Ubu bukangurambaga bwabereye mu bigo abagenzi bategeramo imodoka mu gihugu hose n’aho abashoferi baparika imodoka ntoya zitwara abagenzi na moto.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera yabwiye abo yasanze Nyabugogo ko gucana amatara ku binyabiziga ari itegeko kandi ko abantu bakwiye kubyumva, bakabyubahiriza kandi bakabigira umuco.

Ati: “ Byagaragaye kenshi ko hari bantu bakuraho amatara cyangwa bakagenda batayacanye. Amatara rero igihe cyose bwije agomba guhora yaka, ntawe ugomba kwitwaza ngo hari urumuri ruhagije ku mihanda kuko bishobora guteza impanuka cyangwa ibindi byaha, niyo mpamvu ikinyabiziga cyakozwe kigahabwa amatara.”

By’umwihariko abatwara moto na velo moteri bibukijwe akamaro ko gucana amatara no ku manywa.

Amatara y’imbere mu modoka nayo ngo agomba kwaka buri gihe uko bwije.

CP Kabera ati: “Mu bihe bitandukanye byagaragaye ko hari imyitwarire ya bamwe mu bagenzi ibangamira umutekano w’abo basangiye urugendo nko gukorakora ku bandi batigeze bagirana ikiganiro n’abitwikira umwijima bagatega bisi bagenzwa no kureba urangaye ngo bamwibe. Imodoka zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange zigomba gucana amatara y’imbere kuva saa Kumi n’ebyiri z’umugoroba, Moto na Velomoteri nazo zigacana amatara buri gihe ku manywa na nijoro.”

Umushoferi witwa Gatera yabwiye Taarifa ko ubusanzwe bangaga gucana amatara y’imbere kubera ko atuma shoferi atareba neza ibimuri imbere.

Ati: “ Iyo hari urundi rumuri iruhande rwawe bituma urutuma ureba imbere rugabanuka. Niyo mpamvu tutacanaga amatara. Iyo wahagararaga kubera umupolisi akagusaba gucana amatara y’imbere wabikoraga.”

Kugeza ubu ntituramenya ibihano biteganyirijwe umushoferi utwaye adacanye amatara imbere mu modoka y’abagenzi rusange.

Ubuto bwa Velo moteri na moto byo biri mu bituma ibi byuma bigomba guhora bicanye amatara.

Ingingo ya 43 y’iteka rya Perezida N° 85/01 ryo ku wa 02/09/2002 rishyiraho amabwiriza rusange agenga imihanda n’uburyo bwo kuyigendamo mu gika cyayo cya mbere, havuga ko; amatara magufi n’amatara maremare agomba gucanirwa rimwe n’amatara ndanga iyo hagati yo kurenga no kurasa kw’izuba cyangwa bitewe n’uko ibihe byifashe, nk’igihe cy’igihu cyangwa cy’imvura nyinshi, bidashobotse kubona neza muri metero zigeze ku 100.

Mu gika cyayo cya 4 havuga ko; amatara magufi y’amapikipiki na velomoteri bigenda mu nzira nyabagendwa agomba gukoreshwa igihe cyose no mu buryo bwose.

Amabwiriza y’urwego Ngenzura mikorere RURA N° 010/R/TLTPT/TRANS/RURA/2021 yo ku wa 14/12/2021 agenga serivisi zo gutwara abantu mu buryo bwa rusange hakoreshejwe bisi, asaba Imodoka zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange gucana amatara y’imbere mu binyabiziga kuva ku isaha ya saa 6h00 z’umugoroba.

CP Kabera yashishikarije abafite ibinyabiziga bitwara abagenzi mu buryo bwa rusange, gufata iya mbere bakabimenyesha abashoferi bakumva ko ari inshingano zabo gucana amatara y’imbere mu modoka no gusobanurira abagenzi akamaro kayo.

Yasabye abagenzi ko bakwiye kumva ko aya mabwiriza yashyizweho hagamijwe kurushaho kubungabunga umutekano wabo bityo ko bafite inshingano zo gutanga amakuru ku bashoferi batayubahiriza kugira ngo bahanwe.

TAGGED:AbagenzifeaturedGerayoimodokaKaberaPolisi
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Indege Y’Ingabo Z’Ubufaransa ‘Yavogereye’ Ikirere Cya Niger
Next Article Umwami Wa Jordanie Yakiriye Minisitiri Biruta
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

DRC: Yarashe Afande We Amuziza Kumurira Amafaranga

Hari Abayobozi Muri Guverinoma Bagiye Gusuzumisha Imyotsi Yo Mu Modoka Zabo

Suluhu Yatangajwe Ko Yatsinze Amatora Y’Umukuru W’Igihugu

Abanyamakuru Bashyiriweho Aho Batemerewe Mu Biro Bya Trump

Uruhare Rw’Abaturage Mu Bibakorerwa Nirwo Rwego Rwongereye Amanota Abaturage Baha Inzego

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

DRC: Amakamyo 100 Yaheze Mu Byondo

Hari Isezerano BK Iha Abafite Inganda Z’Ikawa…

Trump Arashaka Gukura Ubushinwa Ku Ntebe Y’Isi Mu Kugura Amabuye Y’Agaciro ‘Adasanzwe’

Zaria Igiye Kubona Umufatanyabikorwa Ukomeye

Kwibwira Ko Umushinga Mwiza Wose Ukwiye Inguzanyo Ni Ukwibeshya-Patience Mutesi Uyobora BPR

You Might Also Like

Mu Rwanda

Ruhango: Hatangiye Iperereza Ku Mugabo Bikekwa Ko Yishwe N’Abo Yasengereye

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Perezida W’Ubushinwa Yasabye Amerika Kubaha Ubukungu Bw’Igihugu Cye

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Muramu Wa Vital Kamerhe Niwe Mukandida Wo Kumusimbura Kuyobora Inteko

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Mu Bufaransa Haraba Inama Ikomeye Ku Bibazo Biri Mu Karere u Rwanda Ruherereyemo

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?