Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Imbunda Zakoreshejwe Mu Kurasa Gen Katumba Wamala Zafashwe
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahanga

Imbunda Zakoreshejwe Mu Kurasa Gen Katumba Wamala Zafashwe

Last updated: 03 July 2021 6:50 am
Share
SHARE

Polisi ya Uganda yatangaje ko yafashe imbunda ebyiri zakoreshejwe mu kurasa General Katumba Wamala, mu gitero cyahitanye umukobwa we Nantongo Brenda n’umushoferi Kayondo Haruna ku wa 1 Kamena 2021.

Kuri uyu wa Kane Umuyobozi wungirije wa Polisi ya Uganda, Maj Gen Paul Lokech, yatangaje ko bamaze gufata abantu benshi bakekwaho uruhare muri buriya bwicanyi.

Yavuze ko ari agatsiko k’iterabwoba katorejwe mu birindiro by’inyeshyamba za ADF muri Kivu y’Amajyaruguru, muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo.

Ni umutwe ushinjwa ko ufite aho uhuriye n’amahame akaze yitiririrwa idini ya Islam, ndetse amazina y’abamaze gufatwa agaragaza baba muri iryo dini.

Ati “Tumaze kumenya ko umuhuzabikorwa mukuru w’ibi bikorwa by’iterabwoba mu gihugu ari Sheikh Abudin Hubaida Taheel Bukenya, wahoze ari umurwanyi wa ADF akaza guhabwa imbabazi, ariko aza kuzirengaho.”

Ngo akomeje gushakishwa, ntabwo arafatwa.

Umwe mu bafashwe yemereye Polisi ko yagize uruhare mu gitero binyuze mu gucunga imodoka ya Gen Wamala kuva igisohoka iwe mu rugo, ahita abwira bagenzi be aho yerekeje.

Yanatumye hafatwa umwe mu basore wari utwaye moto imwe muri ebyiri zarashe kuri Gen Katumba.

Mu iperereza bageze ku musore umwe bikekwa ko ari muyobozi w’uwo mugambi, aza kuraswa na Polisi ashinjwa ko yabanje kwanga gufatwa, agerageza kwambura umupolisi imbunda ngo amurase. Nyuma yaje gupfa.

Gen Lokech yavuze ko uretse iterabwoba, abafashwe banashinjwa uruhare mu bujura bukomeye bwakoreshejwemo intwaro mu bice bitandukanye bya Uganda.

Yakomeje ati “Imikoranire yabo n’abandi bantu bafashwe, bakurikiranywe n’inkiko, ni uko imbunda yakoreshejwe mu kwica inafite aho ihurira n’urupfu rwa nyakwigendera AIGP Andrew Felix Kawesi na Major Kiggundu.”

Kuri uyu wa Gatanu noneho Polisi ya Uganda yatangaje ko mu iperereza baje kugera ku witwa Juma Saidi, ari na we wari ubitse imbunda ebyiri zo mu bwoko bwa SMG (Sub-Machine Gun) bakoresheje muri ubwo bwicanyi.

Ni imbunda ngo basanze yarazitabye ahantu hororerwa inkoko, ziri mu ishashi.

Gen Lokech yakomeje ati “Ubu tumaze gufata izo mbunda ebyiri zakoreshejwe mu bwicanyi, moto enye zakoreshejwe mu kubutegura, ibikoresho bivamo ibiturika, ibikoresho by’imyitozo bya Al-Qaeda, ibyemezo by’amafaranga bohererejwe n’abaterankunga bari mu mahanga kuri Western Union, imipira bambaye muri icyo gikorwa, telefoni zigendanwa n’ibindi byinshi.”

Muri uko gusaka hanafashwe imbunda imwe ya pistolet.

Umwe mu barashe Gen Wamala ntarafatwa, na we akaba agishakishwa kimwe n’abandi bagize ako gatsiko.

TAGGED:featuredGen Katumba WamalaPolisi ya UgandaUganda
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Miliyari 50 Frw Zigiye Gushorwa Mu Kurwanya Imihindagurikire y’Ibihe Mu Turere 7
Next Article Mu Bitaro Bya Kibagabaga Ibintu ‘Byahindutse’
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Kuki Ibibazo By’Ubufaransa Bizajegeza Uburayi Bwose

Gaza: Hamas Yasabye Abarwanyi 7,000 Gusubira Aho Ingabo Za Israel Zavuye

Mfite Impungenge Ko Ibyo Kwaka FDLR Intwaro Bizaba Amasigarakicaro- Dr Buchanan

Ingabo Za Amerika Zamaze Kugera Muri Israel

Makuza Ayoboye Indorerezi Za Afurika Yunze Ubumwe Mu Matora Yo Muri Cameroun

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Rwanda: Bariga Guhunika Umusaruro Ngo Inzara Izacike

U Rwanda Ruzakira Inama Y’Abaminisitiri B’Ububanyi N’amahanga Mu Bihugu Bivuga Igifaransa

Israel N’U Rwanda Twanze Guheranwa N’Amateka Mabi- Ambasaderi Einat

Musanze: Umusore Na Nyina Bafatanywe Urumogi

Hamas Yasabye Israel Kuyiha Umurambo Wa Yahya Sinwar

You Might Also Like

Mu mahangaUbubanyi n'Amahanga

DRC: Leta Yategetse FDLR Kwishyira Mu Maboko Y’Ingabo

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imibereho Y'AbaturageMu RwandaUmutekano

Rwanda: Amagaraje Atujuje Ibisabwa Azafungwa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Kagame Yaganiriye N’Abayobozi Ba EU K’Ubufatanye Mu Gukora Inkingo

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbubanyi n'Amahanga

Kagame Yibukije Abanyaburayi Akamaro Ko Gukorana Neza N’Abanyafurika

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?