Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Imbuto Foundation Mu Bufatanye N’Ikigo IHS Hagamijwe Guteza Imbere Uburezi
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Imbuto Foundation Mu Bufatanye N’Ikigo IHS Hagamijwe Guteza Imbere Uburezi

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 18 February 2022 10:26 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Ubuyobozi bwa Imbuto Foundation  bwaraye businyanye amasezerano na kimwe mu bigo byo mu Rwanda bitanga serivisi z’itumanaho, akaba ari amasezerano arimo ingingo y’uko iki kigo kizarihira amasomo  abana 150 basanzwe bafashwe na Imbuto Foundation.

Ni abana bashyizwe muri gahunda ya Imbuto Foundation yiswe Edified Generation igamije gufasha kwiga abana b’abahanga mu ishuri ariko babuze uko biga kubera kuvukira no gukurira mu miryango itishoboye.

Abo mu kigo IHS biyemeje kuzishyurira amasomo abanyeshuri 150 mu mwaka w’amashuri wa 2022 na 2023.

Aya masezerano ariko ashobora kongererwa igihe.

Yaraye ashyizweho umukono n’Umuyobozi wa Imbuto Foundation  Madamu Sandrine Umutoni hamwe n’Umuyobozi wa IHS Ishami ry’u Rwanda witwa Kunle Iluyemi.

Imbuto Foundation ni ikigo cyashinzwe na Madamu Jeannette Kagame agamije kuzamura imibereho myiza y’abana b’u Rwanda.

Zimwe mu ntego z’iki kigo ni ugafasha abana kwiga neza, bakagira ubuzima bwiza bityo bakazigirira akamaro bakakagirira n’igihugu muri rusange.

Gahunda ya Edified Generation yatangijwe mu mwaka wa 2002.

Imibare yerekana ko muri uyu mwaka abana bagera kuri 700 bafashwa kwiga binyuze muri gahunda ya Edified Generation.

Aba bana batoranyijwe mu bigo 102 hirya no hino mu Rwanda.

Mu masezerano Umuryango Imbuto Foundation waraye usinyanye na IHS Rwanda harimo ingingo z’uko iki kigo kizafasha bariya bana kubona bimwe mu bikoresho bikenerwa mu kwiga.

Si mu Rwanda(Afurika)gusa ikigo IHS gikorera kuko uzagisanga no muri Amerika y’Epfo, Mu Burasirazuba bwo Hagati no muri Afurika yo munsi y’Ubutayu bwa Sahara.

Tugarutse ku mikorere ya Imbuto Foundation muri gahunda ya Edified Generation, kuva yatangira mu mwaka wa 2002 imaze gufasha abanyeshuri 10,241 gushobora kwiga neza.

Imbuto Foundation yafashije abana benshi kugira imyigire myiza n’ubuzima bwiza muri rusange

Imyigire yabo yashobotse kubera ubufatanye bwa Imbuto Foundation n’abafatanyabikorwa bayo barimo n’ikigo IHS Rwanda.

Madamu Jeannette Kagame yatangije Imbuto Foundation ngo afashe abana gukura neza bafite ibikenewe byose ngo bateze imbere u Rwanda
TAGGED:AbanaAbanyeshurifeaturedImbutoKagameRwandaUmutoni
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Yiyise Umupolisi Yambura Abaturage Abizeza Kubaha Perimi
Next Article U Burusiya Bwemeje Ko Burimo Kuvana Ibifaru n’Imbunda Nini Hafi Ya Ukraine
1 Comment
  • Magabari Simon says:
    18 February 2022 at 11:27 am

    Ibyo Mme Jeannet akora ni byiza pe, ariko ubufasha bwe ku bana biga bugarukira mu mashuri abanza n’ayisumbuye gusa niba ntibeshya, afite ubundi bushobozi, yanarihira abana kwiga muri za kaminuza zo hanze, ndetse n’iy’u Rwanda, akaba yagirana amasezerano na za kaminuza zo hanze zikajya zimutera inkunga yo kwakira abana b’u Rwanda bakaminuza cyane, umwana ntagapfube mu burezi. Courage First Lady komeza imihigo urizihiwe!

    Reply

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Abavandimwe Alicia Na Germaine Bakoze Indirimbo Bizeyeho Byinshi

Kubaka Urugomero Rwa Nyabarongo Bizatuma Havuka Ikiyaga Kizakora Ku Turere 8

Nyagatare: Batashye Isoko Risakaye Bari Barifuje Igihe Kirekire

Urwibutso Rwa Jenoside Yakorewe Abayahudi Baruhumanyije

Drones Zigiye Gukoreshwa Mu Kurwanya Imibu Yo Mu Bugesera

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Kagame Yaganirije Ingabo Azisanze i Gabiro

RDB Yamaze Impungenge Abafite Hoteli Mu Birunga

Uburundi Bwatsembye Ko Butazafungura Vuba Umupaka Wabwo N’u Rwanda

Rwandair Yaguze Izindi Ndege Ngari 

Rwamagana:Uwahoze Ari Umunyamakuru Wa Radio Agiye Kwishingira Iye

You Might Also Like

Imibereho Y'AbaturageMu Rwanda

Kigali: Abagore Baravugwa Kenshi Mu Biyobyabwenge

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUbubanyi n'AmahangaUmutekano

UNHCR Yaganirije AFC/M23 Ku Kibazo Cy’Impunzi Ziri Mu Rwanda

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
ImikinoMu Rwanda

Umukino Urangiza Irushanwa ‘Gicanda Invitation 2025’ Urabera Kigali Pele Stadium

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

U Rwanda Rushaka Kuba Igihugu Gikize Byuzuye-Kagame

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?