Kuri uyu wa Gatatu, tariki 16 Ukuboza 2020, i Rubavu hari gukinirwa imikino yo ku munsi wa kabiri w’irushanwa rya CECAFA y’abatarengeje imyaka 17, bahatanira kuzitabira imikino ya nyuma y’igikombe cy’ Africa, Izabera muri Marooc muri Nyakanga 2020.
Mu mukino wa kabiri w’Amavubi warangiye anganyije ubusa ku busa na Djibouti,bituma imibare yo kuzagera muri Kimwe cya kabiri cy’irangiza (1/2) ikomeza kuba myinshi ku mutoza w’ Amavubi y’abatarengeje imyaka 17, Rwasamanzi Yves.
Bitewe n’uko itsinda ririmo amakipe atatu kandi u Rwanda rukaba rwaratsinzwe na Tanzania ibitego bitatu kuri kimwe (3-1) mu mukino wabanje, kugira ngo Amavubi akomeze birasaba ko Tanzania itsinda Djibouti ku kinyuranyo cy’ibitego birenze bibiri.
U Rwanda nirugira amahirwe yo gukomeza mu mikino ya 1/2, rushobora kuzahura n’ ikipe y’igihugu ya Uganda iri ku mwanya wa mbere mu itsinda A.
Iheruka gutsinda Kenya ibitego bitanu ku busa (5-0).