Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Imibare Y’Abarembye Kubera COVID-19 Yongeye Kuzamuka
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Ubuzima

Imibare Y’Abarembye Kubera COVID-19 Yongeye Kuzamuka

admin
Last updated: 09 March 2021 9:10 am
admin
Share
Ibitaro bya Nyarugenge nibyo bivurirwamo abarwaye COVID-19
SHARE

Minisiteri y’Ubuzima yagaragaje ko abantu barembye kubera icyorezo cya COVID-19 bongeye kuzamuka, aho kuri uyu wa Mbere bageze ku bantu 20 mu gihe icyumweru gishize cyatangiye harembye abantu batandatu.

Ni ikibazo kijyanye n’uburyo muri iyi minsi abantu bandura basigaye baruta abakira nubwo imibare yabo idakanganye nko mu byumweru bishize.

Kuri uyu wa Mbere abakirwaye bageze ku 1480 mu gihe mu minsi icyenda ishize – ku wa 28 Gashyantare – bari 821 ari na wo mubare muto uheruka.

Imibare y’abarembye yazamutse cyane kuri uyu wa Mbere bagera kuri 20 mu gihe ku Cyumweru bari 12. Ni ukuvuga ko hiyongereyeho abantu umunani mu munsi umwe.

- Kwmamaza -
Ad imageAd image

Ku wa Gatandatu, ku wa Gatanu no ku wa Kane w’icyumweru gishize abarembye bari 11, ku wa Gatatu bari icyenda, ku wa Kabiri bari umunani mu gihe ku wa Mbere w’icyumweru gishize bari batandatu.

Minisiteri y’ubuzima isobanura ko uko umubare w’abarembye wiyongera, ariko n’ibyago by’uko hari abashobora gupfa biba byinshi.

Imibare igaragaza ko nubwo hafatwa ibipimo bike bya COVID-19 hakabonekamo abarwayi batari benshi cyane, ubwandu buhari kuko ijanisha ku bandura ryabaye 4.3% kuri uyu wa Mbere. Hafashwe ibipimo 2.483 habonekamo abarwayi 100.

Ku Cyumweru ijanisha ku bandura ryari 1.5%, ku wa Gatandatu ryari 1.6% naho ku wa Gatanu ryari 2%.

Muri rusange abamaze gusangwamo COVID-19 mu Rwanda ni abantu 19.659, abakize ni 17.911 naho abamaze gupfa ni 268.

- Advertisement -

Kugeza ubu amaso yerekejwe ku bikorwa byo gutanga inkingo za COVID-19 nk’uburyo bwonyine bwo guhagarika icyorezo bushoboka kugeza magingo aya.

Mu minsi itatu ishize hamaze gukingirwa abaturarwanda 208.677. Intego ni ugukingira miliyoni 7.8 kugeza mu mpera z’umwaka wa 2022.

TAGGED:COVID-19featured
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Umugabo Yiyahuye Bikekwa Ko Yabitewe N’Umugore We Wamuciye Inyuma
Next Article Kwikingiza COVID-19 ‘Byakereje’ Urubanza Rwa Nkubiri
1 Comment
  • Karegeya says:
    09 March 2021 at 9:38 am

    Nzabandora, Nzaramba, Bucyanayandi, Akoyiremeye, Rwajekera…ni amazina y’Abanyarwanda.

    Reply

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Kwagura Umuhanda Kigali-Muhanga Byasubitswe

Rwanda: Ingengo Y’Imari Ya 2025-2026 Iziyongeraho Miliyari 1.216

Umunyamerika Yatorewe Kuba Papa Wa Mbere Mu Mateka

Mu Myaka 61 Imaze Mu Rwanda Croix Rouge Yamariye Iki Abaturage?

Umusaruro W’Ibikomoka Ku Buhinzi u Rwanda Rwohereje Hanze Mu Cyumweru Gishize

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Nduhungirehe Avuga Ku Mushinga u Rwanda Rufitanye Na Amerika Ku Bimukira

Amerika: Abanyarwandakazi Bo Muri RDF Barangije Amasomo Y’Ubukanishi

Rwanda: Abagabo Bapfa Baruta Ubwinshi Abagore

Meteo Iraburira Abanyarwanda 

Kagame Ari Mu Bufaransa 

You Might Also Like

Mu RwandaUbukungu

Rwanda: Ni Ryari Abaturage Bo Mu Cyaro Bazabona Amazi Meza Abahagije?

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Roma: Gutora Papa Ku Munsi Wa Mbere Byananiranye

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUmutekano

M23 Yafashe Ahantu Hakungahaye Kuri Zahabu

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu Rwanda

Abasirikare Batatu B’u Rwanda Biciwe Muri Mozambique 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • [email protected]
  • [email protected]
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?