Guverineri w’Intara y’ i Burasirazuba, Gasana Emmanuel yacyebuye abayobora Akarere ka Gatsibo ko badateza imbere imijyi itatu yako kugira ngo igendere ku muvuduko uranga indi mijyi yo mu Rwanda.
Yabivuze ubwo yafunguraga umwiherero w’abayobozi ba Gatsibo uri kubera mu Karere ka Nyagatare.
Kuba abo muri Gatsibo bakorera umwiherero mu Karere ka Nyagatare kandi ari uturere duturanye nabyo ubwabyo ni ibyo gusuzumana ubwitonzi!
Niba Nyagatare ifite hoteli nziza kuki Gatsibo yo itazigira ngo abayobozi bayo n’abayisura bajye bayikoreramo inama cyangwa bayicumbikemo aho kujya i Nyagatare?
Bimwe mu byavugiwe muri uriya mwiherero harimo ko imijyi itatu y’Akarere ka Gatsibo yagombye kuzamurwa mu iterambere ntikomeze kuba hasi ugereranyije n’uko bimeze ku yindi mijyi y’ahandi mu Rwanda.
Iyo mijyi ni uwa Kabarore, uwa Kiramuruzi n’uwa Ngarama.
Abayobozi bavuga ko iyi mijyi ikiri inyuma mu myubakire yayo, hagereranijwe n’aho iterambere ry’ahandi mu gihugu rigeze.
Ibindi bibazo biri muri Gatsibo ni uko ubutaka budahingwa uko bikwiye hakaba n’ibibanza bitubakwa ngo ubwo butaka bubyazwe umusaruro nyawo.
RBA yanditse ko ikindi kibazo abari muri uriya mwiherero bari kwigaho ari uko aka Karere gafite inzuri nyinshi ariko inka z’aho ntizitange umukamo uhagije.
Ngo ku munsi, inka z’i Gatsibo zikamwa amata atarengeje Litilo 20,000.
Hiyongeraho ko n’ubutaka bwagenewe ubuhinzi bwose budatanga umusaruro ku kigero gikwiye.
Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere ka Gatsibo, Sibomana Saïdi avuga ko ibi bibazo hamwe n’ibindi nkabyo ari byo Nyobozi na Njyanama bagiye kwicarira bakabishakira ibisubizo.
Abitabiriye uyu mwiherero ni abagize Nyobozi na Njyanama y’Akarere, abanyamabanga nshingwabikorwa b’Imirenge yose y’Akarere, abayobozi b’amashami ku Karere n’abafatanyabikorwa mu iterambere.
Guverineri w’Intara y’i Burasirazuba Gasana Emmanuel yabwiye bariya bayobozi ko Leta yatanze ibisabwa hafi ya byose ngo Akarere ka Gatsibo gatere imbere mu miturire, ubuhinzi n’ubworozi bityo ko igisigaye ari ukwereka abaturage ko babifitemo uruhare kuko aribo bikorerwa.
Umwiherero w’abayobora Gatsibo uzamara iminsi itatu.
Birashoboka ko muri uyu mwiherero abayobozi bashinzwe umutekano bazaganira ba bagenzi babo mu buyobozi bwite bwa Leta uko ibihungabanya umutekano byakumirwa.
Ibyo birimo ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge nka Kanyanga, ubucuruzi bwa magendu, ubusinzi n’urugomo rurimo no kwica abantu.
Hari umugore uherutse kwicwa aciwe umutwe.
Uwishwe ni umugore w’imyaka 30 y’amavuko witwa Clémentine Mushimiyimana wari ugiye mu kazi ko guhonda amabuye kugira ngo avanwemo andi bita ‘konkase’ akoreshwa mu gutsindagira umuhanda cyangwa gukora sima ya Beto.
Amakuru y’urupfu rw’uriya mugore yamenyekanye ubwo abantu batangiraga kugenda mu gitondo umwe akaza kubona umurambo agatabaza.
Mushimiyimana yiciwe mu gishanga kigabanya Umudugudu wa Gakunyu n’uwa Ntende muri Ndatemwa mu Murenge wa Kiziguro.
Abayobozi ba Gatsibo bagomba kandi gusuzuma ibindi bibazo birimo n’inzara itiza umurindi ubujura buciye icyuho.
Taarifa yaraperereje isanga mu Karere ka Gatsibo hari ibintu byinshi bihungabanya abagatuye birimo ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge, ubusambanyi n’urugomo rugendanye n’ubusinzi n’ibindi.
Ni ikibazo kandi kiri mu mirenge yose y’aka Karere uko ari 14.
Imirenge igize aka Karere ni Gasange, Gatsibo, Gitoki, Kabarore, Kageyo, Kiramuruzi, Kiziguro, Muhura, Murambi, Ngarama, Nyagihanga, Remera, Rugarama na Rwimbogo.
Gatuwe n’abaturage 530,907.
Imvugo uzasangana uwo uzabaza wese muri aka Karere muri iki gihe ni ‘NTUHUGE kuko uhuze gato bakwiba.’
Kudahuga bishingiye ku ngingo y’uko hari abajura biganjemo abana bato bataye ishuri kubera gusonza kandi n’ababyeyi babo babaka bakennye kuko barumbije imyaka abandi bakaba nta kazi bafite n’abagafite kakaba kadacyemura ibyinshi mu bibazo byabo.
Abo bana nibo usanga bacunga ahari icyuho mu rugo kugira ngo bagire icyo bashikuza biruke, cyangwa umuntu nadacunga neza bamukore mu mufuka bavuduke.
Umuturage witwa Gervais Nizeyimana yatubwiye ko nta gihe kinini gishize bamwibye igare.
Ati: “ Igare ryanjye barisanze aho riparitse ndebye hirya gato nsanga bararyandurukanye. Hari umuntu uherutse kumbwira ko yaribonanye agahungu karitwayeho ikaziye kagiye kurangura byeri.”
Gervais atuye mu Murenge wa Kiziguro.
Muri ako gace kandi, umucuruzi witwa Donatha Uwamwezi uherutse kudutekerereza uko mugenzi we aherutse kumuhamagara amutakira ko hari abantu basahuye iduka rye ry’inzoga bararyeza!
Umuturanyi w’uwo watakambiye Uwamwezi yatubwiye ko hari abantu baherutse gufatirwa ahitwa Ndatemwa bakurikiranyweho buriya bujura ariko bamwe bararekuwe.
Uwo muturanyi we yitwa Rudoviko Munyaneza.
Umuyobozi w’Umudugudu w’Akamamesa witwa Moïse Rusagara yatubwiye ko hari abaturage b’aho ashinzwe kuyobora baherutse kumutakira ko abajura bamaze iminsi babiba ibitoki.
Ati: “ Abo bajura turabazi ariko biragoye kubafatira mu cyuho.”
Irondo ryo mu cyaro nta kigenda…
Mu buhamya twahawe n’abaturage harimo ingingo yemeza ko irondo ry’umwuga mu cyaro nta musaruro ritanga.
Bemeza ko abarara irondo nabo bashonje bityo ngo ntibirirwa bigora ngo barirukankana cyangwa baratangatanga igisambo.
Ibi kandi bivugwa hafi mu mirenge yose y’Akarere ka Gatsibo.
Ubusanzwe, irondo ni igikorwa gikorwa n’abagabo cyangwa abasore babishaka bakarara bazenguruka mu bice bitandukanye by’agace runaka mu mudugudu.
Buri rugo rutanga Frw 1000 kugira ngo muri yo hazakurwemo ayo guhemba abakora irondo bise iry’umwuga.
Ku rundi ruhande ariko, muri iki gihe hari abibaza icyo batangira ariya mafaranga kikabayobera!
Bavuga ko guha abantu amafaranga ngo bagucungire umutekano, bakumire ibisambo ariko ntibibuze ko kwa runaka watanze uriya musanzu havugwa ubujura, ngo ni ugutagaguza umutungo.
Uyu mutungo bavuga kandi uba wabonetse abantu biyushye akuya.
Abakora irondo haba mu mujyi cyangwa mu cyaro baba bafite izindi nzego bagomba gukorana nazo kugira ngo habeho kunganirwa mu gikorwa runaka kirenze ubushobozi bwabo.
Icyakora abaturage bibaza niba iyo mikoranire igikomeye nka mbere cyangwa niba abakora irondo ‘babaga bakifasha.’
Abagabo babiri twaganiriye barimo Rudoviko na Moïse batubwiye ko bifuza ko abakozi b’Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha bakoherezwa mu mirenge ya Gatsibo kugira ngo batahure kandi bafate abica amategeko kuko ngo bamaze kuhaba benshi.