Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Imirenge Itandatu Yo Mu Majyepfo Yashyizwe Muri Guma Mu Rugo
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Imirenge Itandatu Yo Mu Majyepfo Yashyizwe Muri Guma Mu Rugo

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 07 April 2021 4:55 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu yatangaje ko imirenge itandatu yo mu turere twa Huye, Gisagara na Nyaruguru mu Ntara y’Amajyepfo yashyizwe muri Guma mu rugo, hagamijwe guhagarika ubwiyongere bukabije bw’ubwandu bwa COVID-19.

Iyo mirenge ni Ruhashya na Rwaniro yo mu Karere ka Huye, Gikonko, Kansi na Mamba yo mu Karere ka Gisagara n’Umurenge wa Ruramba wo mu Karere ka Nyaruguru.

Ni ibyemezo iyi Minisiteri yatangaje ko byafashwe hashingiwe ku isesengura ryakozwe n’inzego z’ubuzima ku Cyorezo cya Covid-19.

Mu itangazo yashyize ahagaragara, Minisiteri y’Ubutegetsi bw’igihugu yagize iti “Muri iyi mirenge insengero zose zirafunze, icyakora mu Mirenge itashyizwe muri Guma Mu Rugo yo mu Turere twa Gisagara, Huye na Nyaruguru, umunsi wo gusenga ni umwe mu Cyumweru, aho kuba iminsi ibiri.”

Ku mirimo yemerewe gukora hazajya hakora 50%, abemerewe gukomeza gukora bakazajya babanza kwemererwa n’itsinda ry’akarere rishinzwe kurwanya COVID-19.

Iki cyemezo gifashwe nyuma y’uko imibare ya Minisiteri y’Ubuzima ikomeje kugaragaza ko ubwandu buri hejuru muri utwo turere, ku buryo kuri uyu wa Mbere ijanisha ku bandura ugereranyije n’abapimwe ryageze kuri 5.3%.

Nko mu minsi itatu ishize, mu Karere ka Huye habonetse abanduye 175, muri Gisagara haboneka 110 mu gihe muri Nyaruguru habonetse 35.

Ahandi harimo kuboneka ubwandu bwinshi ni muri Ruhango na Nyanza.

TAGGED:COVID-19featuredHuye
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Kagame, Ouattara, Tshisekedi… ‘Bategerejwe’ I Paris
Next Article U Rwanda Rwemeye Umusanzu Mu Guhagarika COVID-19 No Kwita Ku Kirere
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Ababyeyi Baraburirwa Ko Tik Tok Ibangiriza Abana

Trump Yahaye Hamas Igihe ‘Ntarengwa’ Ngo Yemere Umugambi W’Amahoro Yateguye

Bobi Wine Arashinja Polisi Kumubuza Kwiyamamaza

Abanyarwanda Barashukwa Bagaca Mu Bushinwa Bakisanga Mu Bucakara- Amb Kimonyo 

Kagame Yibukije Ingabo Z’u Rwanda Kuzibukira Ubusinzi

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Kagame Yabwiye Abateguye UCI Ko Bahawe Ikaze Mu Rwanda Igihe Cyose Bazashakira

Abangavu B’Abanyarwakazi Batsinzwe Bahabwa Amadolari

Amasezerano Y’u Rwanda N’Ibirwa Bya Trinidad And Tobago Mu Bwikorezi

Rwanda: Umunya Slovenia Atwaye Isiganwa Ry’Isi Mu Bagabo Batwara Igare

Ubushinwa: Huzuye Ikiraro Cya Mbere Kiri Ku Butumburuke Buruta Ubundi Ku Isi

You Might Also Like

IkoranabuhangaMu RwandaUbukungu

Airtel Rwanda Yahawe Umuyobozi Mushya

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Tombola Inzozi Lotto Yahagaritswe Gukorera Mu Rwanda

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Hafi Kimwe Cya Kabiri Cy’Ibyo u Rwanda Rwohereza Mu Muhanga Gikomoka Ku Buhinzi- PM Nsengiyumva

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
IkoranabuhangaMu Rwanda

U Rwanda Rugiye Gushinga Ikigo Gitoza Gukumira Ibitero By’Ikoranabuhanga

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?