Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Kwagura Ibitaro Byitiriwe Umwami Faisal Bigiye Gushorwamo Miliyari 14 Frw 
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Kwagura Ibitaro Byitiriwe Umwami Faisal Bigiye Gushorwamo Miliyari 14 Frw 

admin
Last updated: 19 May 2021 9:10 pm
admin
Share
SHARE

Imirimo yo kwagura Ibitaro byitiriwe Umwami Faisal yongerewe imbaraga, nyuma y’uko bibonye inguzanyo ya miliyoni $14 Frw yatanzwe na Banki y’Ubucuruzi n’Iterambere ya Afurika y’Iburasirazuba n’Amajyepfo, TDB.

Izi nzego zombi zatangaje aya mafaranga ahwanye na miliyari 14 Frw kuri uyu wa Mbere. Azifashishwa mu kwagura igice cy’ibitaro cyakirirwamo abantu bataha, hagamijwe kurushaho guteza imbere urwego rw’ubuzima mu Rwanda.

Uretse kubaka igice gishya gisuzumirwamo abantu bataha no gukuba kabiri ubushobozi cyifashisha ku buryo aho basuzumirwa hazagera ku byumba 45, ya mafaranga azanakoreshwa mu gusana no kubaka ahantu hagenewe amasomo n’ubushakashatsi, aho abinjira mu bitaro bakirirwa, n’ibindi.

Byitezwe ko uburyo abarwayi bakirwa mu Bitaro byitiriwe Umwami Faisal buzihuta kurushaho, ndetse ahasuzumirwa buri ndwara hakagira igice cyaho cyihariye.

Umuyobozi Mukuru wa Eastern and Southern African Trade and Development Bank (TDB), Admassu Tadesse, yavuze ko kwagura biriya bitaro bizatuma akarere kabona serivisi z’ubuzima, binazamure imibereho myiza y’Abanyarwanda.

Yakomeje ati “Gutanga aya mafaranga ni rumwe mu ngero za gahunda za TDB zo gutera inkunga urwego rw’ubuzima muri ibi bihe by’isoko rigoye, kubera ingaruka z’icyorezo cya Covid-19.”

Umuyobozi Ushinzwe Ibikorwa muri TDB, Michael Awori, yavuze ko bakoranye n’abaterankunga b’umushinga, abagomba kuwushyira mu bikorwa na Banki ya Kigali, kugira ngo bishoboke.

Ni umushinga witezweho gutuma abantu benshi bagana u Rwanda mu rwego rw’ubukerarigendo bushingiye kuri serivisi z’ubuvuzi, binagabanye amafaranga abanyarwanda batangaga bivuza mu mahanga.

Umuyobozi Mukuru w’Ibitaro Byitiriwe Umwami Faisal, Prof. Miliard Derbew, yavuze ko uyu musanzu wa Banki y’Ubucuruzi n’Iterambere ya Afurika y’Iburasirazuba n’Amajyepfo (TDB) uje mu gihe ibi bitaro bifite intego yo kunoza uburyo abagana ibitaro bakirwamo, kandi bikifashisha ikoranabuhanga rigezweho mu buvuzi.

Yakomeje ati “Kubaka igice cyagenewe amasomo n’ubushakashatsi bizarushaho gufasha abaganga kunoza imishinga igezweho y’ubushakashatsi, ikemura ibibazo u Rwanda n’akarere bifite mu miterere y’ubuvuzi n’indwara.”

“Ibi bizafasha mu kurushaho kubaka ubushobozi ku baganga bacu, babone amahugurwa yo ku rwego rwo hejuru mu byiciro byihariye ndetse tubashe kugira ikigo cy’ubushakashatsi gifatika.”

TDB ifite imishinga mu Rwanda guhera mu 1985, igatera inkunga guverinoma n’ibigo bitandukanye, byose bigamije iterambere rirambye ry’igihugu.

Ibitaro byitiriwe Umwami Faisal bifite gahunda yo kurushaho kwaguka bikajya ku rwego mpuzamahanga, haba muri serivisi zihatangirwa n’abaganga bahakora.

Bishobora kwakira abantu mu bitaro ku bitanda bigera mu 160.

Iyi nkunga itanzwe nyuma y’indi iheruka guhabwa n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC) igizwe n’ibikoresho bigendanwa bikurikirana abarwayi, hagamijwe kunganira Minisiteri y’Ubuzima mu guhangana n’icyorezo cya COVID-19.

Ibitaro byitiriwe Umwami Faisal byubatswe hagati ya 1987 na 1991, ku nkunga y’ikigega cy’Iterambere cya Arabie Saoudite.

Ibi bitaro bikomeje kwagurwa

 

TAGGED:COVID-19featuredKing Faisal Hospital
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article RIB Yaburiye Abanyarwanda Ku Bucuruzi Bukomeje Kwambura Benshi
Next Article APR FC Yigaranzuye Gorilla FC Iyitsinda Ibitego 3-0
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Israel Yoherereje Abatuye Gaza Inyandiko Zibasaba Guhunga Inzira Zikigendwa

Hari Icyo RSSB Isaba Abashaka Kuzahabwa RAMA

FERWAFA Yagennye Umubare Mushya W’Abanyamahanga Mu Ikipe Yitabiriye Shampiyona

Congo Yarenze Umurongo Utukura Ubwo Yavugaga Ko Dukora Jenoside- Amb.Urujeni

Ibyahoze Ari Ibiryabarezi Binagurwamo Ibikoresho By’Ingirakamaro

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Icyo Abazasiganwa Mu Irushanwa Ry’Isi Ry’Amagare Bavuga Ku Mihanda Y’u Rwanda

Groupe Kassav Niyo Izasusurutsa Abazita Ingagi Amazina

Twishimiye Drones Zitwara Abagenzi-Kagame Avuga Ku Ikoranabuhanga Mu By’Indege

Amerika Ikomeje Kureshya DRC Ku Byerekeye Amabuye Y’Agaciro

Mutwarasibo Yiyahuye Kubera Umugore We

You Might Also Like

IkoranabuhangaMu RwandaUbukungu

Asaba Ko Drones Nini Zazakoreshwa Mu Kubagezaho Intanga

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbubanyi n'Amahanga

Harateganywa Visit Rwanda Muri Brazil

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imibereho Y'AbaturageMu RwandaUmutekano

RIB Ibakurikiranyeho Gukoresha Telefoni Bagatekera Abandi Umutwe

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUmutekano

Nyamasheke: Yahitanywe N’Ikiraro Cyamuvunikiyeho Avuye Kunywa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?