Israel yatangaje ko yongeye kurasa muri Gaza ahitwa Rafah nyuma y’uko abarwanyi ba Hamas barashe abasirikare bayo.
Buri ruhande rushinja urundi kuba gashozantambara rukaba ari rwose rwatumye agahenge kari kamaze iminsi, gakomwa mu nkokora.
Nubwo ari uko bimeze muri rusange, Hamas ivuga ko igikomeye ku ihagarikwa ry’imirwano
Ihagarara ry’iyi ntambara ryatumye Israel ikura ingabo mu bice bimwe bya Gaza n’ubwo atari byose.
Si ubwa mbere amasezerano y’amahoro hagati ya Hamas na Israel itsikira kuko no muri Mutarama uyu mwaka nabwo byarabaye ubwo impande zombi zari zimaze guhererekanya imfungwa.
Intambara ya Israel na Hamas yatangiye Tariki 07, Ukwakira mu mwaka wa 2023.
Hari nyuma y’uko uyu mutwe wishe abantu ba Israel 1200 mu gitero wagabye utunguranye.
Icyo gihe Hamas yatwaye bunyago abantu 250 kandi abenshi barapfuye.
Kuva iyo ntambara yatangira, abantu 68,000 bamaze kuhagwa nk’uko Minisitiri y’ubuzima muri Gaza ibyemeza.
Irasana rivugwa muri iyi nkuru rivuzwe nyuma y’uko hari umugambi wa Donald Trump wari imaze iminsi utangijwe ari nawo watumye impande zombi ziherutse guhanahana imfungwa.


