Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Imirwano Hagati Ya M23 N’Ingabo Za DRC YUBUYE
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahanga

Imirwano Hagati Ya M23 N’Ingabo Za DRC YUBUYE

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 28 July 2022 10:45 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
Bamwe mu barwanyi ba M23
SHARE

Hari amakuru yatangajwe na VOA avuga ko abarwanyi ba M23 bubuye imirwano mu gace ka Rutshuru mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.

Amakuru avuga ko iriya miryango yuburiye mu duce twitwa Kabingo na Rubavu mu Midugudu ya Busanza.

N’ubwo aya mazina hari aho ushobora kuyasanga mu bice by’u Rwanda, ariko ni muri Rutshuru mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.

Ku rundi ruhande ariko amakuru avuga ko mbere y’uko abarwanyi ba M23 bafata intwaro bakarwana bari babanje gushotorwa ubwo bagabwagabo ibitero n’ingabo za Leta ya Repubulika ya Demukarasi ya Congo zifatanyije n’inyeshyamba za Nyatura  ndetse na Democratic Forces for the Liberation of Rwanda (FDLR).

Ahitwa Kabingo, imirwano yatangiye ubwo abasirikare ba DRC barwanaga n’abarwanyi ba M23 bapfubiraniye ahitwa Musezero aho ingabo za DRC zari ziciye ngo zijye mu kindi gice bituranye.

Ibi ni ibyemezwa n’umwe mu barwanyi ba M23 utarashatse ko amazina ye atangazwa.

Yavuze ko impande zombi zarasanye mu gihe kigera ku masaha abiri.

Umwe mu basirikare bakuru ba FARDC witwa Lt Col Guillaume Ndjike Kaiko yavuze ko koko iriya mirwano yabaye.

Ni we uvugira ingabo zikorera mu gace k’ibikorwa bya gisirikare kitwa   Sokola 2 operational sector.

We avuga ko abarwanyi ba M23 barashwe n’ingabo za Leta ubwo bari bagiye gusahura imyaka y’abaturage mu  mirima yabo.

Ku rundi ruhande, twabamenyesha ko Taarifa yatangaje aya makuru Ubuvugizi bwa M23 butaragira icyo butangaza kuri aya makuru mu buryo butaziguye.

Igihe cyose bwagira icyo bubivugaho, bizatangazwa.

Agace ka Rutshuru kaba mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru

Icyakora mu minsi mike ishize, ubuyobozi bw’uyu mutwe bwatangaje ko bufite amakuru y’uko ingabo za FARDC ziri gukorana n’abarwanyi ba FDLR na Mai Mai kandi ko batangije ibikorwa bya gisirikare impande zose zifatanyijemo mu bice bya   Kiwanja, Umujyi wa Rutshuru, Rubare Rugari n’ahandi.

Mu minsi mike ishize ariko amakuru yageraga kuri Taarifa yemezaga ko M23 yamaze gushinga inzego z’ubuyobozi mu gace yafashe.

Ni nyuma y’iminsi igera kuri 40 inyeshyamba za M23 zifashe ahitwa Bunagana muri Kivu y’Amajyaruguru.

Ubuyobozi bwa M23 bwashyizeho inzego z’imiyoborere bise Jomba Group ziyobora ahantu hahurije hamwe imidugudu umunani.

Imidugudu umunani mu gihugu nka Repubulika ya Demukarasi ya Congo iba igize ahantu hagari cyane.

N’ubwo ari uku bimeze ariko muri Mata, 2022 abarwanyi b’uyu mutwe bari batangaje ko nta gahunda bafite yo kwigarurira ahantu bakanahashyira inzego z’ubuyobozi.

Mu gihe iby’uko M23 yashyizeho inzego muri Bunagana biri kuvugwa,  Komisiyo igizwe n’Intumwa z’u Rwanda na DRC iherutse guhurira muri Angola mu rwego rwo kuganira uko umwuka mubi umaze mike uvugwa hagati y’ibihugu byombi bakurwaho.

Mbere y’uko inama y’iyi Komisiyo iterana, hari izindi zari zarabereye i Nairobi muri Kenya ndetse imwe muri zo yemeje ko hagomba gushingwa itsinda ry’ingabo zizajya kwambura intwaro imitwe y’abarwanyi iri mu Burasirazuba bwa DRC.

Mubagomba kuba bagize iryo tsinda, DRC yanze ko hazazamo ingabo z’u Rwanda.

Kuba nta ngabo z’u Rwanda zemerewe kuzarizamo ariko ngo ntacyo bitwaye u Rwanda nk’uko Perezida Paul Kagame aherutse kubivuga.

Icyangombwa ngo ni uko abo basirikare bazakemura ibibazo by’imitwe y’inyeshyamba zihungana n’u Rwanda.

Byemejwe kandi ko abasirikare bazaba bagize ririya tsinda bazaba bayobowe n’Umujenerali wo muri Angola.

Ku rundi ruhande, umwe mu baturage ba DRC uvuga rikijyana ndetse binavugwa ko afite akayihayiho ka Politiki witwa Dr Denis Mukwege yamaganye iyoherezwa rya ziriya ngabo muri kiriya gihugu.

Bikubiye mu itangazo yasohoye Taliki 20, Nyakanga, 2022.

TAGGED:DRCfeaturedImirwanoInyeshyambaM23
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Ruracyageretse Hagati Ya Donald Trump N’Itangazamakuru
Next Article Ibyo Abanyamakuru Bita GITI Ni Ruswa Nk’izindi- Umuyobozi Muri RGB
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Rwanda: Amagaraje Atujuje Ibisabwa Azafungwa

Kagame Yaganiriye N’Abayobozi Ba EU K’Ubufatanye Mu Gukora Inkingo

Kagame Yibukije Abanyaburayi Akamaro Ko Gukorana Neza N’Abanyafurika

Gasabo: Arakekwaho Kwangiza Amapiloni Y’Amashanyarazi

Ab’i Rwamagana N’i Kigali Bagiye Kubona Andi Mazi Meza

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Rwanda: Bariga Guhunika Umusaruro Ngo Inzara Izacike

U Rwanda Ruzakira Inama Y’Abaminisitiri B’Ububanyi N’amahanga Mu Bihugu Bivuga Igifaransa

Israel N’U Rwanda Twanze Guheranwa N’Amateka Mabi- Ambasaderi Einat

Musanze: Umusore Na Nyina Bafatanywe Urumogi

Minisitiri W’Intebe Yakiriye Abanyarwanda Bitabiriye UCI

You Might Also Like

Mu mahangaUbubanyi n'Amahanga

Israel Na Hamas Basinye Icyiciro Kibanza Cy’Amasezerano Y’Amahoro Ya Trump

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitiki

Ingabire Immaculée Wayoboraga Transparency Yatabarutse

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Bwa Mbere Ikilo Cy’Ikawa Y’u Rwanda Cyaguzwe $88.18

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUmutekano

Bafatanywe Intsinga Za Metero 250 Bikekwa Ko Bibye

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?