Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Imiryango Ibiri Yo Ku Nkombo Irarara Mu Nzu Nshya Yubakiwe Na Polisi
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Imiryango Ibiri Yo Ku Nkombo Irarara Mu Nzu Nshya Yubakiwe Na Polisi

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 07 May 2022 4:59 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Ubuyobozi bwa Polisi y’u Rwanda buraha imiryango ibiri yo mu Murenge wa Nkombo inzu nshya zo guturamo.

Ni inzu zihawe iyi miryango nk’igikorwa cy’inyongera Polisi y’u Rwanda isanzwe ikorera abaturage mu kubafasha kwiteza imbere gikorwa buri mwaka mu kiswe ‘Ukwezi kwahariwe ibikorwa bya Polisi’.

Mu gihe nk’iki, Polisi y’u Rwanda iha abaturage ubutumwa bwo kwicungira umutekano no kuwucungira abandi, buri wese akaba ijisho rya mugenzi we.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda Commissioner of Police( CP) John Bosco Kabera yabwiye Taarifa ko kuba bariya bantu bahawe ziriya nzu hashize igihe runaka abandi mu gihugu bazihawe, bitatewe no gutinda ahubwo ngo nicyo gihe bari bagennye cyo kuzibaha.

- Kwmamaza -
Ad imageAd image

Uyu munsi,#Rwandapolice iratanga ku mugaragaro amazu abiri (2) yubakiwe imiryango ibiri yo murenge wa Nkombo. Ni ibikorwa byinyongera ku kwezi kwahariwe ibikorwa byayo byibanda k'ubukangurambaga mu kurwanya ibyaha no guteza imbere imibereho myiza y’abaturage. pic.twitter.com/pC1JqypHod

— Rwanda National Police (@Rwandapolice) May 7, 2022

Yahaye inama abazihawe, ko bagomba kuzifata neza, zikabagirira akamaro, ntibazifate nk’iza Polisi ngo bumve ko ari yo izaza kuzisana nizangirika.

Ati: “ Inama duha abahawe izi nzu kuri iyi nshuro ni uko bazifata neza zikazabagirira akamaro.”

CP Kabera avuga ko abaturage bazihawe mbere y’abo ku Nkombo bakomeje kuzifata neza.

Abayobozi ba Polisi y’u Rwanda ubwo bashyikirizaga abaturage inzu babageneye mu kwezi kwahariwe ibikorwa bya Polisi guheruka, bababwiye ko ibyiza ari ukuzitaho.

- Advertisement -

Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda wungirije ushinzwe abakozi n’ubutegetsi DIGP Jeanne Chantal Ujeneza yavuze ko gufasha abaturage kubaho neza bituma batagira uruhare mu byaha, bakiyumvamo Polisi bagakorana.

CP John Bosco Kabera ashyikiriza umuturage inzu Polisi yamwubakiye ngo ayibemo atekanye
Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda wungirije ushinzwe abakozi n’ubutegetsi DIGP Jeanne Chantal Ujeneza aha umuturage inama yo kuzita ku nzu ahawe

Ikindi ni uko umuturage udashonje, uguwe neza iwe atagira umutima mubi wo kujya kwiba cyangwa gukora ikindi cyaha icyo ari cyo cyose.

Uwo muturage abona kandi ko inzego za Leta muri rusange na Polisi y’U Rwanda by’umwihariko, zimwitayeho.

TAGGED:featuredInzuKaberaNkomboPolisiUjenezaUkwezi
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Amashusho Y’Indirimbo Ya Riderman N’Uwo Yashinze Ibisumizi Yasohotse
Next Article BPR Igiye Muri KCB Itishyuye ‘Bamwe’ Mu Banyamigabane Bayo, Baratabaza…
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

DRC: Umusirikare Yarasiye Abantu Mu Kiliziya 

Perezida Kagame Mu Nama Na Bagenzi Be Yiga Ku Iterambere Rya Afurika

Ngirente Ashima Uruhare Rwa Rwandair Mu Guhuza Afurika

U Rwanda Rurafungura Ambasade Muri Hongrie

Rwanda: Abana Basobanukiwe Ibidukikije Bagiye Kubisangiza Abandi

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Rwanda: Abagabo Bapfa Baruta Ubwinshi Abagore

Kagame Ari Mu Bufaransa 

Abasirikare Batatu B’u Rwanda Biciwe Muri Mozambique 

Roma: Gutora Papa Ku Munsi Wa Mbere Byananiranye

Equity Group Igiye Guteza Imbere Imishinga Yo Mu Rwanda No Muri DRC

You Might Also Like

Mu RwandaUmutekano

Nyarugenge: Bafatanywe Ubwoko 31 Bw’Amavuta Yangiza Uruhu

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbumenyi N'Ubuhanga

Niba Utabasha Guhagarara K’Ukuguru Kumwe Mu Masogonda 10 Umenye Ko Washaje…

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Bobi Wine Agiye Kongera Kwiyamamariza Kuyobora Uganda

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Papa Leo XIV Yasuye Imva Y’Uwo Aherutse Gusimbura

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • [email protected]
  • [email protected]
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?