Ba rwiyemezamirimo batanu bakoze imishinga myiza yahataniraga ibihembo byo muri Hanga Pitchfest 2024 bahembwe miliyoni Frw 110, bibera mu muhango wari uyobowe na Minisitiri w’Intebe Dr. Edouard Ngirente wari Umushyitsi mukuru.
Mbere yo kuyihemberwa, babanje kuyimurikira abanyacyubahiro bari baje muri iki gikorwa cyarangije ibikorwa by’iminsi itatu by’Ihuriro Nyafurika rya karindwi ry’urubyiruko bita Youth Conneckt ryaberaga i Kigali.
Abantu batanu nibo bahembwe nyuma yo kugaragariza abaje muri iki gikorwa imishinga itanu ku bwabo bemeza ko izaba igisubizo kuri bimwe mu bibazo byugarije Afurika muri iki gihe.
Icyakora hari bamwe bavuga ko ari ngombwa ko imishinga ikorwa n’abahatanira biriya bihembo ikwiye kuba ikoze ku buryo busubiza ibibazo bigaragara mu cyaro.
Innocent Muhizi uyobora ikigo cy’u Rwanda gishinzwe isakazabumenyi mu ikoranabuhanga, RISA, ari mu babibona batyo.
Avuga ko ibyo bisubizo bigomba kuba bishingiye ku gukemura ibibazo by’abatuye icyaro.
Ati: “ Ibitekerezo no guhanga udushya ntabwo ari ibyo mu mijyi gusa kuko n’ibyinshi mu bibazo abantu bakeneye gukemura biri mu bice by’icyaro”.
Abatuye icyaro bafite ibibazo birimo kubura amazi meza, kubura amashanyarazi, imirire itaboneye, kudakoresha murandasi, urwego rw’ubuzima rutaratera imbere…ibyo byose bikagera ingaruka ku majyambere rusange y’abagituye.
Minisitiri w’ikoranabuhanga na inovasiyo Paula Ingabire avuga ko kuva Hanga Pitchfest yatangira (ubu hashize imyaka ine), yakorewemo imishinga irenga 1000 kandi iyo yose yagiriye benshi akamaro haba mu Rwanda n’ahandi muri Afurika.
Ingabire yagize ati: “ Iyi Hanga Pitchfest ni iya kane kandi kuva zatangira mu myaka ine ishize, imishinga irenga 1000 yaratangijwe binyuze muri iri rushanwa. Turashaka ko rizaguka rikajya rikorerwa no hanze y’u Rwanda kugira ngo rihinduke igikorwa cya Afurika”.
Minisitiri w’Intebe Dr. Edouard Ngirente wari umushyitsi mukuru muri iki gikorwa yashimye intambwe iri rushanwa ryegejeje ku rubyiruko rwaryitabiriye, avuga ko bikwiye gukomeza.
Ati: “ Kuva iri rushanwa mu guhanga udushya mu ikoranabuhanga ryatangira, ryagize uruhare runini mu kuzamura umuhati wa ba rwiyemezamirimo bo mu Rwanda mu kugira uruhare mu iterambere ry’ubukungu bw’igihugu cyacu”.
Avuga ko Guverinoma y’u Rwanda yishimira iyo ntambwe kandi ko izakomeza gufasha kugira ngo Hanga Pitchfest igere ku ntego zayo.
Ngirente yashimye umuhati abatsinze bashyizeho mu guhanga imishinga yabo, abizeza inkunga ya Guverinoma mu gutuma ibyo biyemeje bigerwaho.
Imishinga yatsinze ni uwitwa Sinc Today wahembwe Miliyoni Frw 50, Geuza Ltd wahembwe Miliyoni Frw 20, Afya Wave wahembwe Miliyoni Frw 15, Clenvile wahembwe Miliyoni Frw 12.5 na Lifeline Africa wahembwe Miliyoni Frw 12.5.