Ku wa Kane tariki 26, Gicurasi, 2021 Perezida w’u Burundi Evariste Ndayishimiye yahuye n’abayobozi bakuru mu Ngabo z’u Burundi. Icyo gihe yari yambaye impuzankano ya gisirikare.
Kuri uyu wa Gatanu, tariki 28, Gicurasi, 2021 yahuye n’abayobozi bakuru ba Polisi y’u Burundi arabaganiriza, abasaba gukomeza umurava bafite mu kazi kabo.
Perezida Evariste Ndayishimiye akaba ari n’Umugaba w’Ikirenga w’ingabo z’u Burundi Evariste Ndayishimiye yai aherutse guhura n’abasirikare bakuru mu ngabo ze baganira uko ibibazo y’umutekano bihagaze mu gihugu cye.
Yabashimiye akazi bakora ariko abasaba gukomereza ho bakubaka igihugu.
Polisi y’u Burundi iteye ite? Ikora Ite?
Polisi y’u Burundi, nk’uko izwi ubu, yashinzwe mu Ukuboza 2004 nyuma y’Amasezerano y’amahoro yasinywe i Arusha.
Insingano zayo zanditse zirimo kwimakaza umutuzo mu mu baturage n’ibyabo kandi ikarwanya ‘abakora iterabwoba.’
Polisi y’u Burundi( Police Nationale Burundaise, PNB) igabanyijemo ibice bitandukanye.
Hari Polisi ishinzwe umutekano w’abaturage ariko ku butaka, iyi yitwa nu Gifaransa: Police de Sécurité Intérieure
Hari kandi Polisi ishinzwe umutekano wo mu Kirere cy’u Burundi iyo bita Police de l’Air.
Polisi y’u Burundi kandi ifite igice gishinzwe kurinda imipaka no kwirinda abanyamahanga bashaka guhungabanya umutekano Police des frontières et des étrangers.
Igice cya nyuma cya Polisi y’u Burundi gishinzwe gucunga umutekano mu magereza, iki gice bakita Police Pénitentiaire.
Abapolisi b’u Burundi bose bakoresha imbunda zo mu bwoko bwa AK 47.
Komiseri Mukuru wa Polisi y’u Burundi yitwa André Ndayambaje.