Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Imitungo Ya Dr Pierre Damien Habumuremyi Yashyizwe Muri Cyamunara
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Imitungo Ya Dr Pierre Damien Habumuremyi Yashyizwe Muri Cyamunara

admin
Last updated: 20 September 2021 5:55 pm
admin
Share
SHARE

Ibintu bikomeje kutagenda neza kuri Dr Pierre Damien Habumuremyi wigeze kuba Minisitiri w’Intebe, aho amasambu ye atatu yashyizwe muri cyamunara kugira ngo hishyurwe amadeni agera muri miliyoni hafi 25 Frw.

Ni icyemezo cyafashwe ari muri gereza, kuko mu Ugushyingo 2020 yakatiwe gufungwa imyaka itatu nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo gutanga sheki zitazigamiye, anacibwa ihazabu ya miliyoni 892 n’ibihumbi 200 Frw, ibyaha bifitanye isano na Christian University of Rwanda yashinze.

Mu gihe aheruka gutangira kuburana mu bujurire, Ubushinjacyaha bwasabye Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge kumuhamya n’icyaha cy’ubuhemu, mu gihe yari yakigizweho umwere n’Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge.

Nubwo ibyo bitarava mu nzira, magingo aya imitungo ye itatu igizwe n’amasambu abarizwa mu murenge wa Masaka mu Mujyi wa Kigali iri muri cyamunara.

- Kwmamaza -
Ad imageAd image

Umwe mu mitungo igaragara ku rubuga rwa Leta rukorerwaho cyamunara ni isambu iherereye mu Karere ka Kicukiro mu Umurenge wa Masaka, aho igiciro fatizo cyayo cyagizwe 15,838,000 Frw.

Ku yindi mirima ibiri nta n’umwe wahawe agaciro karengeje miliyoni 5 Frw.

Taarifa yamenye ko byose bigamije kwishyura amafaranga Dr. Habumuremyi yahawe n’uwitwa Musoni Evariste, atamwishyuye aza kwitabaza Urukiko rw’ubucuruzi none urubanza rwabaye itegeko.

Urukiko rwamutegetse kwishyura miliyoni 24.7 Frw, ariko bitewe n’uko byageze mu kwishyura binyuze muri cyamunara, Habumuremyi azishyuzwa amafaranga ashobora kugera muri miliyoni 26 Frw ubariyemo amatangazo atangwa mu kumenyekanisha cyamunara n’ibihembo by’umuhesha w’inkiko.

Ku rubuga rwa Leta bigaragara ko guhatanira kugura iriya mitungo muri cyamunara ya mbere byagombaga gusozwa kuri uyu wa Mbere saa tanu.

- Advertisement -

Amakuru yemeza ko hategerejwe kureba ko ikoranabuhanga “rigaragaza niba hari abahataniye kugura uwo mutungo.”

Ubusanzwe iyo kuri cyamunara ya mbere hatabonetse byibuze 75% by’agaciro k’uwo mutungo ntabwo ugurishwa, hagategerezwa inshuro ya kabiri. Iyo bigeze ku nshuro ya gatatu, utanze igiciro kiri hejuru nicyo gifatwa.

Dr Habumuremyi yatawe muri yombi ku wa ku wa 3 Nyakanga 2020, aregwa ko hari sheki zifite agaciro ka miliyoni zirenga 170 Frw yatanze mu mazina ya kaminuza n’izindi ziri mu mazina bwite, ariko zitazigamiye.

Urubanza rwe mu bujurire ruzasomwa ku wa 29 Nzeri 2021.

Uretse kuba Minisitiri w’Intebe, Dr. Habumuremyi yanabaye Umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko ya Afurika y’Iburasirazuba (EALA), avamo aba Minisitiri w’Uburezi.

Yafunzwe ari Umukuru w’Urwego rushinzwe Intwari, Imidali n’Impeta by’Ishimwe.

 

TAGGED:Dr. Pierre Damien HabumuremyifeaturedMInisitiri w'INtebeSheki
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Israel Yishe Umunya Iran Wayangaga Ikoresheje Imbunda Yarashwe Na Robot
Next Article Perezida Kagame Araganira N’Abanyeshuri 600 Ba Kaminuza
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Papa Leo XIV Yasuye Imva Y’Uwo Aherutse Gusimbura

Amazi Yabereye Abatutsi Irimbi Kandi Asanzwe Ari Ubuzima

Equity Group Igiye Guteza Imbere Imishinga Yo Mu Rwanda No Muri DRC

Burundi: Impunzi Zo Muri DRC Zugarijwe N’Indwara Zikomeye

Kwagura Umuhanda Kigali-Muhanga Byasubitswe

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Nduhungirehe Avuga Ku Mushinga u Rwanda Rufitanye Na Amerika Ku Bimukira

Rwanda: Abagabo Bapfa Baruta Ubwinshi Abagore

Meteo Iraburira Abanyarwanda 

Kagame Ari Mu Bufaransa 

Abasirikare Batatu B’u Rwanda Biciwe Muri Mozambique 

You Might Also Like

Mu RwandaUbukungu

Rwanda: Ingengo Y’Imari Ya 2025-2026 Iziyongeraho Miliyari 1.216

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Umunyamerika Yatorewe Kuba Papa Wa Mbere Mu Mateka

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imibereho Y'AbaturageMu Rwanda

Mu Myaka 61 Imaze Mu Rwanda Croix Rouge Yamariye Iki Abaturage?

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Umusaruro W’Ibikomoka Ku Buhinzi u Rwanda Rwohereje Hanze Mu Cyumweru Gishize

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • [email protected]
  • [email protected]
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?