Dukurikire kuri

Politiki

Perezida Kagame Araganira N’Abanyeshuri 600 Ba Kaminuza

Published

on

Mu masaha ya nyuma ya saa sita kuri uyu wa Mbere, Perezida Paul Kagame araganira n’abanyeshuri 600 biga muri Kaminuza zitandukanye zo ku isi.

Iki kiganiro kirabera muri Kigali Convention Center. Iki kiganiro cyateguwe n’Umunya Ghana witwa Fred Swaniker akaba umwe mu bahanga mu by’imiyoborere.

Fred Swaniker we avuga ko ikintu cy’ingezi Afurika ibura ari ubuyobozi bufatika kandi bufite icyerekezo.

Yashinze ibigo bibiri bigamije kuzamura imikorere ya ba rwiyemezamirimo mu rubyiruko rw’Afurika, ibyo bigo ni African Leadership Academy na The African Leadership Network.

Byitezwe ko mu kiganiro Perezida Kagame ari bugeze kuri ruriya rubyiruko, ari bugaruke ku kamaro ko kwibuka ko ubufatanye bw’abanya Afurika ari inkingi ya mwamba mu guteza imbere umugabane wabo.

Abandi batanze ibiganiro