Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Imitungo y’Umuherwe Roman Abramovich Irimo Chelsea F.C Yafatiriwe
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Politiki

Imitungo y’Umuherwe Roman Abramovich Irimo Chelsea F.C Yafatiriwe

admin
Last updated: 10 March 2022 1:03 pm
admin
Share
SHARE

Guverinoma y’u Bwongereza yafatiye ibihano abantu barindwi barimo Roman Abramovich ufite imitungo myinshi irimo n’ikipe ya Chelsea Football Club, mu gitutu ibihugu bikomeye birimo gushyira ku Burusiya kubera intambara bwatangije kuri Ukraine.

Abramovich w’imyaka 55 ari ku rutonde rushya rw’abantu barindwi, bafatiwe ibihano birimo gufatira imitungo yabo iri mu Bwongereza no kuba batemerewe kwinjira muri icyo gihugu.

Abandi ni Oleg Deripaska ufite imigabane mu kigo En+ Group, Igor Sechin uyobora Rosneft, Andrey Kostin uyobora VTB bank, Alexei Miller uyobora ikigo Gazprom, Nikolai Tokarev uyobora Transneft na Dmitri Lebedev uyobora inama y’ubutegetsi ya Bank Rossiya.

Ni abantu bose bafatwa nk’inkoramutima za Perezida Vladmir Putin.

Ni icyemezo gifashwe mu gihe mu cyumweru gishize Abramovich yatangaje ko ashaka kugurisha Chelsea F.C nyuma y’imyaka hafi 20, kuko yayiguze miliyoni £140 mu 2003. Batwaranye ibikombe 21.

Imitungo ye ifatiriwe mbere y’uko iyi kipe ubu ibarirwa agaciro ka miliyari £3 igurishwa.

Abramovich yari yatangaje ko inyungu izahabwa “abagizweho ingaruka bose n’intambara yo muri Ukraine.”

Itegeko ryatanzwe rivuga ko imitungo yose ya Abramovich iri mu Bwongereza igomba gufatirwa, akaba atemerewe gukorana ubucuruzi n’abantu bo mu Bwongereza, ndetse akaba atemerewe kwinjira muri icyo gihugu.

Ni ibyemezo byashyize ihurizo rikomeye ku hazaza ha Chelsea Football Club, haba ku bikorwa byayo bya buri munsi cyangwa kuba yagurishwa muri ibi bihe.

Mu gihe hatangwa uburenganzira bwihariye ikagurishwa, nta n’iritoboye Abramovich yabonaho.

Iki cyemezo kandi kivuga ko uretse abafana magingo aya bafite amatike y’imikino ya Chelsea F.C, bidashoboka gucuruza andi cyangwa ibindi bicuruzwa byayo.

Gutanga amasezerano mashya cyangwa ibikorwa byo kugura no kugurisha abakinnyi byabaye bihagaritswe.

Uburenganzira bwo gukomeza imikino buzageza ku wa 31 Gicurasi, bushobora kongererwa igihe cyangwa bugakurwaho.

Minisitiri ushinzwe umuco mu Bwongereza, Nadine Dorries, yavuze ko iki cyemezo kiza kugira ingaruka kuri Chelsea Football Club, ariko ko iza guhabwa uruhushya rwihariye rutuma ikomeza ibikorwa byayo.

Yakomeje ati “Kugira ngo iyi kipe ikomeze guhatana, turaza gutanga uburenganzira bwihariye butuma ibasha gukina imikino yayo, abakozi bagahembwa ndetse n’abantu bafite amatike bakabasha kwitabira imikino, ariko tunabuze ko Abramovich yungukira mu kuba afite iyi kipe.”

Yavuze ko nubwo hazabaho ikibazo, bazakorana n’ubuyobozi bwa shampiyona y’u Bwongereza (Premier League) ku buryo iyi kipe yuzuza inshingano zayo ariko ibihano bikagera ku bo byagenewe.

Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Boris Johnson, yavuze ko nta bwihisho na bumwe buzabaho bw’abantu bashyigikie ibitero bya Putin.

Bibarwa ko Abramovich w’imyaka 55 afite umutungo mbumbe wa miliyari £9.4.

Mu nkundura yo gufatira ibihano abaherwe bo mu Burusiya, u Bwongereza nicyo gihugu ya mbere gikomanyirije Abramovich. Bumaze gufatira ibihano abantu ku giti cyabo n’ibigo bigera muri 200.

TAGGED:featuredRoma AbramovichVladmir Putin
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article FERWAFA Igiye Gusinya Amasezerano N’Abazayifasha Guteza Imbere Siporo Mu Mashuri
Next Article Umutoza W’Amavubi Mashami Vincent Ntiyongerewe Amasezerano
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Abakoresha Amadovize Bishyurana Bitemewe Bagiye Gucika-BNR

Uburusiya Bwasutse Undi Muriro Kuri Ukraine

Iterambere Ryose Ribanzirizwa N’Umutekano-Nduhungirehe

Afurika Yunze Ubumwe Igiye Gushyiraho Komisiyo Ku Masezerano Ya Kigali Na Kinshasa

Abakekwaho Kwiba Mu Isoko Rya Kimironko Bafashwe

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

MINAGRI Irasaba Abahinzi Kudahubukira Gutera Imyaka

Abakekwaho Kwiba Mu Isoko Rya Kimironko Bafashwe

Rwanda: Abakanishi Bagiye Guhugurwa K’Ugukanika Batiri Za Bisi Z’Amashanyarazi

Trump Na Putin Ntibemeranyije Guhagarika Intambara Ya Ukraine

Afurika Yunze Ubumwe Igiye Gushyiraho Komisiyo Ku Masezerano Ya Kigali Na Kinshasa

You Might Also Like

Mu RwandaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Nduhungirehe Yitabiriye Inama Yiga Ku Bufatanye Bw’Ubuyapani N’Afurika

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUbucuruzi MpuzamahangaUbukungu

Uburundi Bugiye Gukoresha Amafaranga Y’Ubushinwa Mu Gutumiza Ibintu Hanze

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
ImikinoMu Rwanda

Afrobasket: Amakipe Y’U Rwanda Yatashye Amara Masa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Amerika Irashaka Gufasha DRC Guhashya Ruswa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?